Ese ibinyamakuru Rushyashya na Bwiza  byaba byaraguye mumutego w’abanyabinyoma cg
abanyeshyari mugusebya Umucuruzi Esdras Butare?Ku itariki ya 27 ukwakira 2017,ibinyamakuru bikorera k’urubuga rwa internet aribyo rushyashya.net na bwiza.com byasohoye inyandiko ifite umutwe ugira uti:Umunyarwanda Butare Esdras niwe ushinzwe ubucuruzi no kwinjiza Interahamwe mu ngabo z’u Burundi.

Nyuma yaho izo nyandiko zisohokeye amakuru agera ku inyenyerinews ahamya ko nyiri kwandikwa Bwana Butare Esdras yihutuye gushaka kunyomoza ayo makuru yibibeshyo yifashishije Umuvugizi we ariko ikinyamakuru Bwiza cyanga kubihitisha kandi aricyo cyanasohoye iyo nkuru bwambere.

Ariko kubera ko uburenganzira buharanirwa,uwasebejwe yifuje kugaragaza ukuri kubimuvugwaho bityo atangariza ikinyamakuru inyenyeri ibi bikurikira:

Ibyanditse kuri jye mubinyamakuru: bwiza.com na rushyashya.net  byose ni
ibibeshyo ndetse bigamije gusebya no kwangiza isura ya Bwana Butare Esdras kuko ntaho ahuriye cg yigeze akorana n’interahamwe.

Nibyo koko Bwana Butare Esdras ni umucuruzi,akaba ari umwuga yatangiriye mu Rwanda kuko niho avuka kandi awutangira mbere ya jenosayidi yakorewe abatutsi mu w’1994.

Mboneyeho  no kumenyesha abazasoma  iyi nyandiko ibi bikurikira:
1.Bwana Butare Esdras ntacyo apfana na Kabuga Félicien,

2.Nta nahamwe Butare yigeze abana na Kabuga yaba gucumbika iwe cg we ngo amucumbikire haba muri Hollande cg i Burundi cg ahandi,

3.Bwana Butare Esdras akora ubucuruzi ntakora politiki cg igisirikari bityo ntacyo yari gufashaho inzego z’ubutasi z’u Burundi kuko si umwuga cg inshingano ze,

4.Bwana Butare Esdras nta rukiko na rumwe rwigeze rumukekaho cg ngo rumurege uruhari muri jenosayidi yakorewe abatutsi mu Rwanda  muw’1994 cyane ko bitanashoboka kuko jenosayide yabaye atari mu Rwanda,

5.Nta nahamwe Bwana Butare Esdras yigeze akorana na Kabuga cg ngo amubere umukozi,

6.Nta mpamvu nimwe yari gutuma Bwana Butare agura isanduku ishyingurwamo Général Adolphe kuko adakora munzego za gisirikari cy’u Burundi cg Leta y’u Burundi cg ngo abe uwo mumurya ngo we,

7.Bwana Butare afite société nk’Umugwizatunga ariko ntakora cg agurishe gusa imodoka zagisirikari na polisi kuko n’abantu kugiti cyabo bazikoresha cg bakagura imodoka
Cg spares parts kimwe nuko n’andi masosiyete abikora,

8.Kuba ari umugwizatunga ntagitangaza kirimo ko yamenyana  naPrezida cyane ko ibikorwa akora biteza igihugu n’abanyagihugu imbere,

9.Bwana Butare nta bucukuzi cg ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro nabumwe akora,

10.Bwana Butare Esdras ni umucuruzi Mpuzamahanga ,ni ukuvuga aho abonye isoko yagemura cg yarangura ibicuruzwa
akorera yo.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/11/IKINYOMA.jpg?fit=720%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/11/IKINYOMA.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSEse ibinyamakuru Rushyashya na Bwiza  byaba byaraguye mumutego w'abanyabinyoma cg abanyeshyari mugusebya Umucuruzi Esdras Butare?Ku itariki ya 27 ukwakira 2017,ibinyamakuru bikorera k'urubuga rwa internet aribyo rushyashya.net na bwiza.com byasohoye inyandiko ifite umutwe ugira uti:Umunyarwanda Butare Esdras niwe ushinzwe ubucuruzi no kwinjiza Interahamwe mu ngabo z'u Burundi. Nyuma yaho izo nyandiko zisohokeye amakuru agera ku inyenyerinews...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE