Bijejwe kwishyurwa kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame none barahebye
Inkuru dukesha Umuseke.com – Abakoze imirimo itandukanye ijyanye n’iyubakwa ry’Ibitaro bya Bushenge biri mu Murenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke barasaba ubuyobozi ku barenganura kuko nyuma y’imirimo bakoze batigeze bishyurwa na rwiyemezamirimo Rwagasana Tom nyiri Enterprise E.R.T.
Bubatse ibi bitaro ariko bategereje kwishyurwa amaso ahera mu kirere.
Habura umunsi umwe ngo Perezida Paul Kagame asure abaturage b’Akarere ka Nyamasheke abakoreye Enterprise E.R.T. basabwe kutageza ikibazo cyabo ku mukuru w’igihugu kuko ngo amafaranga bari buyabone bukeye bwaho, ariko kugeza ubu nta mafaranga barahabwa.
Abavuga ko bambuwe na enterprise E.R.T ni abari barasinye amasezerano yo gukora imirimo mito mito (sous-traitance), bavuga ko baheruka amafaranga ya Rwagasana muri Mata 2012 mu gihe akazi kabo bakarangije mu kwezi kw’Ukuboza 2012.
Karegeya Jean Marie Vianney wagiranye amasezerano yo gusudira n’uyu rwiyemezamirimo, akaba aheruka amafaranga ye mu kwezi kwa Mata 2012, yatangarije Ikinyamakuru Indatwa ko kugeza ubu afitiwe umwenda n’iyi sosiyete amafaranga agera kuri 1.200.000
Ibi abihuriyeho n’abandi bagenzi be bagiye basinya na ERT amasezerano yo gukora sous-traitance ariko bakaba batarishyurwa kugeza n’ubu.
Karegeya avuga ko ku itariki ya 15 Mutarama 2013, buri bucye Perezida wa Repubulika Paul Kagame akajya mu Karerere ka Nyamasheke, Rwagasana Tom yajyanye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge agahemba abaturage bakoraga bubyizi bakorera ku bipande ariko nabo akabahemba igice.
Abandi basabwe kwihangana ntibatere hejuru kuko ngo amafaranga yabo ahari bazayabona bucyeye, gusa ngo Perezida Kagame amaze kuva muri ako Karere, babwiwe ko amafaranga yabo ntayahari kuko rwiyemezamirimo nawe hari amafaranga atarishyurwa.
Ibi ariko, Gatanazi Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge siko abyemera, avuga ko yageze aho rwiyemezamirimo arimo guhembera kuri iriya tariki ya 15 Mutarama ari mu masaha ya ninjoro, agasanga nta mutekano w’ayo mafaranga uhari, akamusaba kuyatanga bukeye.
Ngirinshuti Alfred utuye muri Bushenge akaba yari acumbikiye abakozi bakuru ba Entreprise E.R.T ku masezerano yagiranye na nyirayo, avuga ko nubwo ataraheba, ariko afite ikibazo kuko abona ibitaro batangiye kubikoreramo, nta kintu arahabwa ndetse ngo E.R.T imurimo amafaranga 800.000 yo kuva mu kwezi kwa Mata 2012 kugeza m’Ukuboza 2012.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yatangaje ko atakemeza ko abaturage bambuwe kandi imirimo itararangira, gusa yemera ko hari igice cy’amafaranga abaturage bahawe andi akaba ataraboneka.
Yongeraho ko ikibazo cy’abagiranye masezerano na rwiyemezamirimo ya sous-traitance atakizi, bityo akaba asanga kigomba gushyikirizwa Minisante yatanze isoko ikanagena amategeko y’ishyirwa mu bikorwa ryaryo.
Ntirengenya Faustin, Umuyobozi Ushinzwe ubutegetsi n’imari mu Bitaro bya Bushenge, avuga ko ikibazo cy’abaturage batarishyurwa bacyumva gutyo, kandi ngo nta bubasha bafite kuri rwiyemezamirimo.
Ndagijimana Andre, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikoresho n’inyubako muri Minisiteri y’ubuzima, avuga ko kuba aba baturage batarishyurwa kugeza ubu bidakwiye kuko rwiyemezamirimo atanga facture hakurikijwe imirimo iba yakozwe ubundi ahagabwa amafaranga ahwanye nayo.
Uyu muyobozi anavuga ko kuba iyi mirimo yaragiye ikererwa byatewe n’ibibazo by’imvura yagiye igwa ari nyinshi, imirimo y’inyongera yagiye iboneka, ariko ahanini akaba ari uruhare rwa rwiyemezamirimo utaragize gahunda ifatika.
Riyemezamirimo Tom Rwagasana abajijwe igituma aba baturage batishyurwa, yasubije ko atambuye abaturage ahubwo ngo  hari amafaranga Minisante ikimurimo, ndetse ngo facture ziri muri MINECOFIN kuburyo mu gihe kitarenze ukwezi bashobora kuba babonye amafaranga yabo.
Entreprise E.R.T yatangiye kubaka ibitaro bya Bushenge mu mwaka wa 2010 nyuma y’umutingito wabyabasiye ku itariki ya 03 Gashyantare 2008.
Amasezerano hagati ya MINISANTE na Entreprise E.R.T yaravugaga ko ibi bitaro bigomba kuba byarangiye kubakwa muri Nzeri 2011 none kugeza nubu ntibirarangira; ubwo Minisitiri w’Intebe yasuraga aka Karere muri Gashyantare 2012, yasabye ko imirimo yo kubyubaka yakwihutishwa, rwiyemezamirimo yahise avuga ko ku itariki ya 31 Gicurasi 2012 imirimo yose izaba yarangiye ariko ntitarangira.Â