Prince Philippe, Igikombangoma cy’Ububiligi ntabwo azaza mu Rwanda kwizihiza isabukuru y’Ubwigenge bw’u Rwanda kuko u Rwanda rutamutumiye.

Didier Reynders, Ministre w’Ububanyi n’amahanga, Paul Magnette Ministre w’Ubutwererane  ndetse na Prince Philippe na Madamu izi nizo ntumwa z’Ububiligi zizajya i Bujumbura tariki 2 Nyakanga kwizihiza isubukuru y’ubwingenge bw’Uburundi nkuko byemejwe na Joseph Smertz ambasaderi w’iki gihugu i Bujumbura.

Nta ntumwa z’Ububiligi zizaza i Kigali muri uyu muhango uzaba ku ya mbere Nyakanga, abayobozi ku ruhande rw’Ububiligi ngo ntabwo batumiwe i Kigali, muri uwo muhango utazizihizwa ku buryo buhambaye i Kigali nkuko byemezwa na Jeune Afrique.

Ministre w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi yabwiye Jeune Afrique ko kuba u Rwanda rutarabatumiye ari uburenganzira bwabo kandi bubaha uguhita kw’u Rwanda.

Didier Reynders yavuze ko mu Rwanda ubu tariki ya mbere Nyakanga 1962 batayifata nk’itariki bigobotoyeho ingoma ya gikoroni ahubwo nk’itariki ubutegetsi bwafashwe n’abashyize imbere ivanguramoko ryaje kuvamo Genocide yakorewe Abatutsi.

Tariki ya mbere Nyakanga uyu mwaka, mu Rwanda hazizihizwa imyaka 50 y’ubwigenge (19962 – 2012), hanizihizwe imyaka 18 yo kwibohora (1994-2012).

Iyi minsi yombi Leta y’u Rwanda ivuga ko ari umwanya wa buri munyarwanda wo kwibutsa ibitekerezo bye amateka yaho igihugu cyavuye no kureba imbere aho agomba kucyerekeza.

Jean Paul Gashumba UMUSEKE.COM.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/06/philippe_big.jpg?fit=333%2C290&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/06/philippe_big.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSPrince Philippe, Igikombangoma cy’Ububiligi ntabwo azaza mu Rwanda kwizihiza isabukuru y’Ubwigenge bw’u Rwanda kuko u Rwanda rutamutumiye. Didier Reynders, Ministre w’Ububanyi n’amahanga, Paul Magnette Ministre w’Ubutwererane  ndetse na Prince Philippe na Madamu izi nizo ntumwa z’Ububiligi zizajya i Bujumbura tariki 2 Nyakanga kwizihiza isubukuru y’ubwingenge bw’Uburundi nkuko byemejwe na Joseph...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE