Barindwi bahamijwe mu buroko undi ararekurwa mu bakekwaho kurema umutwe utemewe
Urukiko Rukuru kuri uyu wa Kabiri rwanzuye ko abagabo batandatu n’umugore umwe bakekwaho kurema umutwe w’ingabo utemewe baguma mu buroko by’agateganyo naho umwe akarekurwa by’agateganyo.
Nyuma yo gusuzuma impamvu y’ubujurire bw’abaregwa, uru rukiko rwanzuye ko uwitwa Nkiko Erneste ari we ufungurwa by’agateganyo kuko ngo Ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso bifatika bituma akekwaho iki cyaha.
Abahamijwe mu gihome by’agateganyo ni Ndayishimiye, Gratien Nsabiyaremye, Evode Mbarushimana, Leonille Gasengayire, Norbert Ufitamahoro, Boniface Twagirimana na Fabien Twagirayezu.
Aba bose bavuga ko ari abayoboke b’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa gukorera mu Rwanda.
Urukiko Rukuru rwanzuye ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kidahindutse kuri barindwi basigaye bityo bakomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje.
Aba baregwa batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu mu ntangiriro za Nzeri mu rwego rw’iperereza riri gukorwa ku byaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe n’amategeko no kugirira nabi ubutegetsi buriho.