Abaturage bagera kuri 48 b’i Ruhashya n’i Rusatira, bamaze imyaka irenga itandatu bishyuza amafaranga y’amashyamba yabo, yari ahashyizwe amapoto y’amashanyarazi, ibi bikaba byaranabakenesheje.

Kuva muri 2009 nibwo amashyamba yabo yagizwe ubutaka y;icyahoze ari Electrogaz kuko hanyujijwe insinga z’amashanyarazi ziva Rubona zijya mu Murenge wa Ruhashya.

Ubwo babwirwaga ko ubutaka butakiri ubwabo ngo babariwe ibiti byari biburiho, basezeranywa ko bazabyishyurwa, ariko na n’ubu baracyategereje amaso yaheze mu kirere.

Ibi ngo byarabakenesheje nk’uko bivugwa na Leon Nsengiyumva utuye mu kagari ka Kiruhura, wemeza ko yatemewe ibiti 486 byari byiganjemo inturusu.

Yagize ati “buri myaka ibiri nasaruraga ishyamba ryanjye, kandi ku giti bampaga amafaranga ibihumbi bitanu. Imyaka ibaye itandatu nta faranga nkibona ibaze nawe igihombo byanteye kandi mbere narabashaga kwikemurira utubazo tumwe na tumwe.”

Nazer Uwonkunda na we w’i Kiruhura we ngo yatemewe ibiti 367 by’inturusu byari bikiri amashashi.

Yari yabiteye ateganya ko abana be nibajya kwiga mu mashuri yisumbuye azajya abigurisha, akababonera amafaranga bitamugoye, none no kubabonera n’ikibatunga ntago byoroshye

Ati “Byibura banyishyuye nagura ahandi hantu kugira ngo cya kibazo natekerezaga ko kizankemukira mu mibereho nongere mpangane na cyo.”

Aba baturage bemeza ko ikibazo cyabo nta gihe batakigejeje ku bayobozi, igihe cyose bakabwirwa ko kigiye gukemuka vuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, avuga ko aba bantu batinze kwishyurwa, ariko ko biri hafi kuko muri iyi minsi bari kubikurikirana ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG.

Ati “Ngira ngo abaturage bagaragaje ikibazo cyabo ariko bageze aho barabireka kuko kimaze igihe kirekire.

Ariko kuri ubu REG iri kugikurikirana ifatanyije na Minisiteri y’ibikorwa remezo ndetse na Minisiteri y’imari. Ndatekereza ko kizakemuka vuba.”

Abategereje kwishyurwa bavuga ko baheruka babarirwa ibiti byabo byatemwe ariko ko batazi umubare w’amafaranga bagomba kwishyurwa.

Ariko umuyobozi w’Akarere ka Huye we avuga ko bose hamwe bazishyurwa amafaranga abarirwa muri miriyoni 11.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/amashanyarazi-4.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/amashanyarazi-4.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSAbaturage bagera kuri 48 b’i Ruhashya n’i Rusatira, bamaze imyaka irenga itandatu bishyuza amafaranga y’amashyamba yabo, yari ahashyizwe amapoto y’amashanyarazi, ibi bikaba byaranabakenesheje. Kuva muri 2009 nibwo amashyamba yabo yagizwe ubutaka y;icyahoze ari Electrogaz kuko hanyujijwe insinga z’amashanyarazi ziva Rubona zijya mu Murenge wa Ruhashya. Ubwo babwirwaga ko ubutaka butakiri ubwabo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE