Barafinda yavuze uwo aha amahirwe yo kuzatorerwa kuyobora u Rwanda
Barafinda Ssekikubo Fred utabonetse mu bakandida bazahatanira umwanya w’ umukuru w’ igihugu mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017 yavuze ko ariwe wenyine washoboraga kuzatsinda H.E Paul Kagame yongeraho ko ariwe aha amahirwe yo kuzatorwa.
Barafinda yatangarije Umuryango ko kuba atagaragaye ku rutonde ntakuka rw’ abemerewe kwiyamamaza yabyakiriye gusa avuga ko ari igihombo ku banyarwanda.
Yagize ati “Niba koko ntariho ndabyakiriye, gusa Abanyarwanda bahombye umunyapolitiki w’ akataraboneka ufite impamvu nziza nyinshi 200”
Barafinda yavuze ko ari wenyine ufite ubushobozi bwo kuba yatsinda HE Paul Kagame mu matora. Ngo yari afite gahunda y’ uko azatsinda amatora hanyuma agaha Kagame umwanya w’ umuyobozi mukuru wa Sena y’ u Rwanda ndetse akanamugira visi Perezida.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko nubwo atabonetse ku rutonde rw’ abemerewe kwiyamamaza bitazamubuza gukomeza ibikorwa bye bya politiki.
Yagize ati “Mfite impamvu nziza nyinshi zirenga 200 ngomba kugeza ku Banyarwanda n’ impamvu ibihumbi 2000 ngomba kugeza kuri Afurika ntabwo ntabwo ndibuhagarike politiki ndayikomeza”
Barafinda avuga ko ashaka ko bazabaho Afurika yunze ubumwe ya Kabili. Akavuga ko Afurika yunze ubumwe ya mbere yabayeho mbere y’ uko abakoroni bagera muri Afurika.
Barafinda afite abana 10 barimo uwitwa Barafinda Rwa n’ uwitwa Rwa barafinda. Izi RWA ngo zisobanurwa u Rwanda. Afite imyaka 47 y’ amavuko, atuye I Kanombe mu mujyi wa Kigali.