Uko iminsi itambuka ni nako bamwe mu banyapolitiki bagenda bakuramo akabo karenge hakaza amaraso mashya.

Mu nkuru iherutse twaganiriye kuri Patrick Mazimpaka, Uwahoze ari Lt.col Rose Kabuye, Jacques Bihozagara, Pasteur Bizimungu, Maj-Gen Sam ‘Kaka’ Kanyemera. Aha twareberaga hamwe uko batakigaragara muri Politiki yo mu Rwanda ndetse no mu yindi mirimo itandukanye y’ubuyobozi.

Bamwe muri aba ubu bavuga ko bibera mu buzima busanzwe aho bakora ubucuruzi bwabo ku giti cyabo n’ibindi…..

Aba ni bamwe mu banyapolitiki bakoreye Leta y’ Ubumwe bw’ abanyarwanda nyuma y’ umwaka w’ i 1994, ariko batakigaragara mu kibuga.

1.Bihozagara Jacques: Uyu munyapolitiki wabaye Minisitiri wo gucyura impunzi akaza no kuba Ambasaderi mu Bufaransa, asa nuwikuye muri politiki aho aregewe gutwara ama rido n’ ibikoresho bya Ambassade mu Bufaransa.

Jacques Bihozagara aho agarukiye mu Rwanda ubuzima bwabaye insobe kuko nta kandi kazi yabonye, ayoboka iy’ ubucuruzi n’ubworozi bw’ingurube, akazi atigeze akora mu buzima bwe.

JPEG - 22.5 kb
Bihozagara Jacques

2.Patrick Mazimpaka :Patrick Mazimpaka yabaye minisitiri wo gucyura impunzi mu Rwanda. Mu kiganiro aherutse guha Ikinyamakuru Umusingi muri numero yacyo 91 yo kuwa 13-22 Werurwe 2014, yagitangarije ko yakoze byinshi muri iki gihugu, kandi bifite akamaro kandi ko atazasubira muri politiki.

JPEG - 131.4 kb
Mazimpaka Patrick

3. Tharcisse Karugarama : Ni umwe mu bashinze RANU ariyo yahindutse FPR. Yakoze mu myanya ikomeye y’ubuyobozi hano mu Rwanda harimo nko kuba umucamanza mu rukiko rukuru, Minisitiri w’ubutabera ndetse n’indi mirimo itandukanye ijyanye n’ubutabera kimwe n’amategeko.

Karugarama yabaye Minisitiri w’ubutabera mu gihe u Rwanda rwari mu bihe bikomeye birimo aho ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byari byinshi ugereranije n’iki gihe.

Ikindi kandi mu gihe yari Minisitiri w’ubutabera nibwo hariho inkubiri yo kuzana kuburanira mu Rwanda bamwe mu bakoze ibyaha bya Jenoside babaga hanze y’u Rwanda. Byari ibihe bikomeye mu butabera bw’u Rwanda.

Kuya 24 Gicurasi 2013, nibwo yavanywe ku mirimo ye yo kuba Minisitiri w’ubutabera, bivugwa ko yaba yarazize kuba yaravuze ko Perezida Kagame azava ku buyobozi mu gihe manda ye yemererwa n’amategeko izaba irangiye mu mwaka wa 2017.

JPEG - 56.1 kb
Karugarama Tharcisse wahoze ayoboye ubutabera

Kuba yaraganiriye mu itangazamakuru ibibazo byihariye by’ishyaka ni bimwe mu byatumye uyu mugabo avanwa ku mwanya we wo kuba Minisitiri w’Ubutabera.
Magingo aya , bivugwa ko Karugarama asigaye ari mu mirimo isanzwe irimo ijyanye n’ubuhinzi n’ ubworozi ndetse akaba akora n’ibijyanye n’ubujyanama.

Dr.Charles Muligande,Dr.Alexandre Iryambabaje, Rose Mary Museminari, Sheikh Andrew Bumaya ni bamwe mu banyapolitiki bieze kuvugwa cyane ariko kugeza ubu batagaragara.

Suleiman Hakiza – imirasire.com