Bamwe mu batuye ahazubakwa ikibuga cy’indege amazu agiye kubagwaho
Abaturage batuye ahazubakwa ikibuga mpuzamahanga cya Rubavu bavuga ko bahangayikishijwe no kudahabwa ingurane za bo, ndetse amazu agasaza batemerewe kuyasana.
Bemeza ko imyaka ibaye umunani batagira ikintu bashobora gukora ku mazu yabo kuko ngo kuva mu mwaka wa 2009 ari bwo hatangiye kuba ibarura ry’abagomba kwimurwa.
Muri uwo mwaka wa 2009 ngo ni na bwo bahawe amabwiriza yo kutubaka andi mazu ndetse babuzwa no gusana.
Mu mwaka wa 2015 bagiranye amasezerano n’ubuyobozi bw’Ibibuga by’indege ndetse banabagaragariza ibiciro by’imitungo yabo bizezwa kwishyurwa vuba ariko ntibarishyurwa.
Mu baturage 274, abagera kuri 70 ni bo bamaze kwishyurwa, mu gihe abatirushyurwa bagaragaza impungenge muri ibi bihe by’imvura ko bashobora kwibasirwa n’ibiza.
Mukanyindo Oliva, utuye mu kazu k’icyumba kimwe, ati “ Twari turi kubaka inzu igeze hagati baraduhagarika kuko ngo turi mu mbago z’ikibuga, nyuma igice kimwe cyarasenyutse ariko nta kintu twari twemerewe kuyikoraho, ubu nyine nibera muri aka kazu k’icyumba kimwe,”
Mu kiganiro yahaye Izubarirashe.rw yakomeje agira ati “Iyo imvura iguye abana njya kubacumbikisha ku muturanyi kuko na ko ntikubatse neza isaha n’isaha mba mbona imvura ibaye nyinshi gashobora kutugwaho.”
Uyu mubyeyi w’abana batatu, avuga ko uku gutinda kwishyurwa byamugizeho iingaruka kuko ngo abana be bahise bava mu ishuri.
Ati “mfite abana batatu bose ndarana na bo ku buriri bumwe ariko ubu na bo bavuye mu ishuri kubera ibi bibazo byo guhora dutegereje ingurane twabuze ibyo dukora n’ibyo tureka.”
Aba baturage bavuga ko bafite ikibazo cy’uko n’agaciro kahawe imitungo yabo katakijyanye n’igihe kuko ngo uko ibiciro byari bihagaze igihe bagenerwaga ingurane byahindutse.
Sebarame Jean Pierre aragira ati “Icyo gihe babarura, ikamyo y’amabuye yaguraga ibihumbi makumyabiri, ubu igeze mu bihumbi mirongo ine, iy’umucanga yaguraga ibihumbi mirongo ine ubu igeze mu bihumbi mirongo itandatu, icyo gihe idolari ryavunjaga Magana atandatu, ubu rigeze muri Magana inani, mu gihe ikibanza hano mu mujyi kigeze muri miliyoni eshanu kandi baratubaruriye kuri ebyiri, murumva tutari abo gusabirwa?”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Murenzi Janvier, avuga ko hari icyizere ko aba baturage bazishyurwa vuba kuko ngo mu ngengo y’imari itaha amafaranga yabo yamaze gutegurwa.
Aragira ati “Ikibazo kiragenda gikemuka kuko kugeza ubu ngubu hari abaturage basaga 70 bamaze kwishyurwa gusa hari abandi 204 bagomba kuba bishyuwe muri iyi ngengo y’imari.”
Murenzi akomeza agira ati “Twakomeje kuganira n’ubuyobozi bw’ibibuga by’indege na minisiteri ibishinzwe, amafaranga y’abamaze kubarurirwa yarateganyijwe, nk’uko babitwijeje mu gihe cya vuba n’abo 204 bagomba kwishyurwa”
https://inyenyerinews.info/politiki/bamwe-mu-batuye-ahazubakwa-ikibuga-cyindege-amazu-agiye-kubagwaho/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/ifoto-inzu-ishaje-747x420.jpg?fit=747%2C420&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/ifoto-inzu-ishaje-747x420.jpg?resize=140%2C140&ssl=1POLITICSBamwe inzu zabasaziyeho ariko ntibemerewe kuzisana (Ifoto/Muhire D) Abaturage batuye ahazubakwa ikibuga mpuzamahanga cya Rubavu bavuga ko bahangayikishijwe no kudahabwa ingurane za bo, ndetse amazu agasaza batemerewe kuyasana. Bemeza ko imyaka ibaye umunani batagira ikintu bashobora gukora ku mazu yabo kuko ngo kuva mu mwaka wa 2009 ari bwo hatangiye kuba...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS