Kigali: Bamwe mu bakozi ayo bahembwa bayita intezarubwa no kurya ni kuri Mana mfasha
Kuri uyu wa 01 Gicurasi 2017, ni umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Bamwe mu bakorera mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko ayo bahembwa bitewe nuko ku isoko byifashe, ntabakemurira ibibazo ndetse no kurya hari amwe mu mafunguro bibagiwe kandi bitwa ko bakora.

Uyu munsi ufite amateka yihariye ku murimo n’abawukora usanga, abantu benshi bahurira hamwe bakaganira ku mirimo itandukanye bakora, bungurana ibitekerezo ku cyazamura umurimo wabo n’ubuzima bw’umukozi muri rusange.

Uyu munsi ufite inkomoko ahagana mu kinyejana cya 19 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho byatangiye abakozi n’abacuruzi bishyira hamwe ngo babe barengera uburenganzira bwabo mu mirimo yabo ya buri munsi.

Intambwe ya mbere abakozi bateye yari iyo kwibumbira hamwe mu byitwaga amasendika ahuza abakozi mu ngeri zitandukanye.

Sendika kandi nizo usanga na magingo aya zifite inshingano zo kurengera umukozi mu gihe umukoresha yagira uburyo ubu cyangwa buriya amuhohoteramo.

Gusa mu Rwanda n’ubwo umuntu agenda abona amazina y’amasendika n’impuzamasendika yazo usanga ugereranije n’utubazo dukunze kugonga abakozi ntawatinya kuvuga ko zimwe muri za sendika zigaragara nka za baringa zibereye aho gusa!

Ntibyumbikana ukuntu usanga umuntu ashobora gukorera rwiyemezamirimo uyu cyangwa uriya imyaka 3 cyangwa 5 nta kontaro agira kandi ayo ma sendika ariyo yakagombye gukora ubugenzuzi bw’uko uburenganzira bw’abakozi bwubahirizwa .

Yewe unarebye imanza Leta ihoramo hato na hato n’abari abakozi bayo bakaza guhohoterwa iherezo bikanavamo imanza, imanza kenshi Leta inatsindwamo nkuko duhora tubyumva umuntu yagahereye aha avuga ko hakiri byinshi byo gukora ku kijyanye n’umurimo n’abawukora.

1.Uko byari byifashe ahazwi nko ku Ndege kuri 40 i Nyamirambo

Ubwo ikinyamakuru Bwiza.com cyageraga ahazwi nko ku Ndege i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali twifuje kuganira n’amatsinda y’abafundi n’abafasha babo bahazindukira buri gitondo bategereje abaza kuhabakura ngo babahe akazi maze batangaza byinshi bikurikira.

Kuri micro ya Bwiza.com, batangaje ko aha hantu bahahurira bava imihanda yose mu bice by’umujyi wa Kigali ndetse no mu nkengero zawo yewe ndetse no mu cyaro cya kure, iyo bahageze babona akazi ku buryo gusubira mu rugo bidakunze kubaho ko kandi binabayeho bitarenza iminsi 2.

Umwe ati : “Gusa ya minsi 2 umuntu atabonye akazi iyo kabonetse ahita agaruza nta kibazo, icy’ingenzi nuko kaba kabonetse tugakora  tutikoresheje”

Uretse ibura ry’imirimo rya hato na hato kandi benshi bemeza ko amafaranga bakorera ntacyo yari atwaye kuko umufasha w’umufundi  wo ku urwego rw’umuyede ubu ngo ahembwa  2.500 Frw ku munsi, 75.500 Frw ku kwezi, mu gihe umufundi wuzuye ahembwa 5.000 Frw / munsi ahwanye na 150.000 Frw ku kwezi.

Ku Ndege rero bifuje ko bizarushaho kuba byiza bakorewe ubuvugizi akazi kakaboneka ari kenshi ari naho baduhishuriye ko igena mushahara na none rigengwa n’ubumenyi umuntu afite bwihariye ngo nkaho umuyede usanzwe atahembwa umushara ungana na shefu pondayi [ uhuza ibikorwa byo guponda isima n’umucanga ]  kimwe ngo nuko umufundi usanzwe atahembwa kimwe n’undi uzobereye mu gukora ibisenge by’amazu [ Carpenters ].

2.Abatwara abagenzi muri za Minibus kuri Ligne ya Nyamirambo nabo bararira ayo kwarika

Tukigera muri Minibus ituruka Nyamirambo tugana mu mujyi twashatse kumenya icyo abashoferi batwara abagenzi nicyo batekereza ku munsi w’umurimo ku mwihariko wabo.

Bwana Johnson Tushabe [ amazina ye twayahinduye nkuko yabidusabye ] yadutangarije ko ikibazo nyamukuru we abona ari uko Kompanyi yatsindiye gutwara abagenzi kuri Ligne ya Nyamirambo isa naho iryamira abashoferi.

bus

Umushoferi akora akazi kagenewe abantu 3, ariko nayo akoreye arayakatwa

Twifuje kumubaza impamvu we abibona atyo atubwira ko iyo agereranije umushara w’ibihumbi 120.000 Frw abona ku kwezi n’uwo abandi bo ku zindi Lignes z’ahandi mu mujyi babona asanga harimo igisa n’ubusumbane bukabije kandi baba bakora akazi gasa.

Yavuze ko kandi hari Minibus 5 zagabanijwe kuri iyi Ligne ya Nyamirambo mu minsi ishize ubwo abakozi bibwiraga ko bizatuma Rwiyemezamirimo abongerera agashahara cyane ko ngo n’ubwo izo modoka zagabanijwe bitavuze ko umuhigo n’inshingano zo gutwara abagenzi nibura 900 [ Daily Target ] ku munsi zagabanutse.

z3

Uyu ni umushoferi wa bus itwara abagenzi i Nyamirambo, amafaranga yagombaga guhembwa arenga ibihu 120, yagiye ayakatwa none asigayeho ni 39,121. Abyita akarengane

Buri Minibus ngo igomba kurara yujuje abagenzi bangana batyo ko kandi kenshi banabarenza bakaba banagera ku 1200 ,ikibazo ngo kikaba ko hajya habaho kurenza umubare wagenwe ariko bo bagira batya bakabura abagenzi kubera ibihe bidahura bagakatwa imishara.

Ati: Ndebera nk’ubu uku kwezi nahembwe ibihumbi 39.121 Frw gusa nawe ibaze niba koko umuntu yakorera  amafranga angana atya akabaho muri uyu mujyi wa Kigali mu kazi kagoye dukora!

Ati : None se ubu tuzabuza imvura kugwa ! Muzadukorere ubuvugizi kuko nta kuntu twakabaye twisangije ligne twenyine ariko tukaba aritwe tubaho nabi ,cyane ko iki ari ikibazo kimaze igihe kimwe nuko twakabaye tunashakirwa ubwishingizi bw’indwara n’impanuka twashobora guhura nabyo mu kazi kacu kagoye.

Ikibabaza aba bashoferi kandi ni ukuntu ngo bakomatanya imirimo 3 kandi bagahembwa make kuko ngo bakora nk’abakarasi ,bagakora nk’abakomvuwayeri ndetse n’ak’ubushoferi nyirizina kandi ibi bikanabaviramo bya bihombo by’ababa bashobora kwinjira mu modoka badakojejeho ikarita iryo komatanya-kazi rikaba ariryo ribatera ibihombo bititabwaho naba nyiri amakompanyi.

  1. 4. Ese ku ma shantiye y’ubwubatsi bo baravuga iki ku munsi nk’uyu umurimo

Nkuko twatangiye inkuru yacu tubivuga Bwiza.com twatambagije micro ku bakozi bakora mu ngeri nyinshi z’abakora imirimo itandukanye.

Kompanyi ya Downtown Limited, ni ikigo gishinzwe gucunga no kwagura ahari uruhurirane rw’inyubako zikorerwamo ubucuruzi ahazwi nko ku Kigo abagenzi bategeramo imodoka mu mujyi rwagati ahazoze ETO Muhima.

Twifuje kuganiriza abashinzwe kubakisha muri iki kigo ariko batubera ibamba bashima ko twavugisha abakozi ahasa n’ahitaruye ishantiye kabone n’ubwo mu itangiriro twari twahawe uburenganzira bwo gusura aho izi nyubako ziri kwagurirwa.

Nyuma yo gusobanurira aba bahinde ko badafite uburenganzira bwo kwimana amakuru kuko ari itegeko baba bishe ko kandi ryabakurikirana bibaye bashyize bemera ko tuvugisha abo abafundi ariko bigoranye ndetse banacunzwe cyane!

ty

Nyandwi Gervais na Ntirushwa Victor na Bizimungu Deo twatangiye tubabaza niba baba bazi icyo umunsi w’umurimo usobanuye bati nta cyo tuwuziho na mba.

Uretse ngo kuba hari ubwo bifuza kuba babonana n’umukoresha iyo bafite nk’akabazo bakimwa uruhushya rwo kumubona ahandi bavuga ko ikibazo cy’umushahara muto nacyo kibabangamira.

z4

Umwe ati hagati y’ibihumbi 70.000 Frw na 80.000 Frw dukorera ku kwezi usanga adahagije kuko ubuzima burahenze mu mujyi wa Kigali ubariyemo ubukode bw’amazu,kugura ibitunga imiryango yabo n’ibindi bakenera.

Bose kandi bahuriza ku kuba nta bufasha babona iyo bagize impanuka mu masaha y’akazi kuko ngo bakora impanuka ariko bwacya bakaba batakaza akazi kandi baba bahuriye nizo mpanuka mu kazi byongeye hari nubwo hari ababa badafite ubwinshingizi bwo kwivuza.

  1.   Abacuruzi bikorera bo ntabwo barira nk’abakoreshwa

Ikinyamakuru Bwiza.com twatembereje micro mu bacuruzi batandukanye bakorera mu nyubako izwi ku izina rya CHIC iherereye ku Muhima ahari ikigo abagenzi bategeramo imodoka, batubwira uko bitabiriye umunsi mukuru w’umurimo.

Bwana Nyandwi Jean Bosco ni umuyobozi mukuru w’iduka rya Je Te Promets Shop rikorera muri izi nyubako mu muryango wa C09 mu igorofa ya mbere.

Ni umwe mu bacuruzi b’imyambaro , ibikapu n’amashakoshi ,imirimbo n’ibindi  bihenze [ Class commodities ] akura ku mugabane w’uburayi.

Twamubajije uko abona umunsi w’umurimo mu kigo ayobora no mu bucuruzi muri rusange adutangariza ko uretse kuba iseta yari amanyereye ahazwi nko kwa Rubangura ariho hahagaze neza ko usanga gukorera umurimo aha muri CHIC amaherezo bizagenda neza ko ariko hataramenyera kuri ubu.

Abajijwe imibereho y’abo, yatangaje ko hari abakozi batari bake akoresha kandi usanga ariwo musanzu we mu kuba yagabanya umubare w’abashomeri mu gihugu.

z1

Yakomeje avuga ko hari n’uburyo iduka rye ritera inkunga ibikorwa byo kwambika abakobwa baba bari mu majonjora mu marushanwa ya ba Nyampinga mu Rwanda, ikintu we afata nko gutinyura abantu kuza ku isoko ry’ubucuruzi bugendanye na kwerekana imideri [ Modeling ] ndetse no kwihangira imirimo mu kwigaragaza kw’ubwiza ,uburanga n’umuco Nyarwanda.

Abajijwe impamvu amaduka acuruza imyenda yibanda ku myambaro n’ibindi bicuruzwa bijyanye n’abagore gusa, yavuze ko we nk’umushoramari yirinda cyane kuvanga ibicuruzwa kuko bitera ibihombo mu gufatafata impande zose.

Ati “Twe nka Je Te Promets Shop ″ tuzagerageza gukora tutavanga kugera ku rwego rw’uko tuzubaka izina mpaka buri wese mu gihugu n’akarere ka Afurika y’ibiyaga bigari na Afurika y’Uburasirazuba bazamenyera ko niba ushaka ikintu iki cyangwa kiriya uzajya aza kutureba”.

Abakora ku burinzi (abasekiriti) bo bavuga ko hari n’amafunguri bibagiwe

Ikibazo kidasanzwe kandi ku mibereho igoye twagisanze mu bakozi bashinzwe umutekano ku nyubako zitandukanye zaba iza Leta cyangwa Ubucuruzi.

Umwe muri bo twaganirije ku nyubako ikorerwamo na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku Kacyiru, akaba akorera imwe mu ma Kompanyi yigenga acunga umutekano, yatubwiye ko iyo atekereje ku buzima bwe bugoye yumva yasuka amarira.

Aragira ati : “Nkubu nkubwiye ko njya nifuza igaburo ritari kahunga n’umuceri ndetse nkaba ibindi naribagiwe isura yabyo ntiwabyumva, uko niko kuri″.

Yakomeje avuga ko we nk’umwari wiyemeje gukora aka kazi abona nta heza afite imbere nta gihindutse kuko ngo uretse kwanga kwiyandarika abona ubuzima bwe buba bumeze nabi kandi aba asabwa kwigaragaza neza kubo aha serivisi.

Amwenyura ati “Ibaze nawe gutaha Kinyinya n’amaguru buri munsi, usabwa kutica amasaha y’akazi wanabwiriwe “.

We ngo abona ababishinzwe bareba uko bongera agashahara nabo bakaba bagira impinduka mu mibereho iba itaboroheye kandi serivisi batanga ziba zisaba ubushishozi burimo kudahuga na gato hamwe rero ngo umuntu yakora aka kazi anashonje cyangwa akennye bikabije byaba bisa no gukorera mu ngorane zidasanzwe [ High risks environment of work.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/Z2.jpg?fit=960%2C540&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/Z2.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSKuri uyu wa 01 Gicurasi 2017, ni umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Bamwe mu bakorera mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko ayo bahembwa bitewe nuko ku isoko byifashe, ntabakemurira ibibazo ndetse no kurya hari amwe mu mafunguro bibagiwe kandi bitwa ko bakora. Uyu munsi ufite amateka yihariye ku murimo n’abawukora usanga, abantu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE