Karimunda Jean Bosco na Habinshuti Jean de Dieu bakekwaho kwiba amafaranga arenga miliyoni 30 (Ifoto/Umurengezi R)

Abasore babiri bombi bafite imyaka 26 bari mu maboko ya polisi sitasiyo ya Muhoza iherereye mu karere ka Musanze aho bakurikiranyweho kwiba umucuruzi wo mu mujyi wa Kigali miliyoni 30 n’ibihumbi 920.

Abo basore ni Habinshuti Jean de Dieu ukora akazi k’ubuzamu kwa Turikumana Hesron Umucuruzi ufite sosiyete icuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mujyi wa Kigali akaba ari nawe wibwe aya mafaranga ndetse n’uwitwa Karimunda Jean Bosco usanzwe ukora akazi k’ubuhinzi mu Karere ka Kayonza.

Nkuko bitangazwa na Habinshuti Jean de Dieu uniyemerera ko yibye aya mafaranga ngo kugirango ayibe yabitewe nuko yayabonye mu mudoka ya Sebuja [Turikumana] ubwo yari agiye kuyoza,

“Boss yaratashye nuko yibagirirwa amafaranga mu modoka,  ngiye kuyoza mba ndayabonye  ngira umutima mubi wo kuyatwara,yari amadorali ibihumbi 20 n’Amayero ibihumbi 18”

Habinshuti akomeza avuga ko akimara kubona aya mafaranga yahise ayahisha nuko bukeye azindukira i Kabarondo mu Karere ka Kayonza mu rwego rwo kujya kure ya Kigali ngo atazatahugwa, avuga kandi ko ubwo yageraga aho Kabarongo yahasanze Karimunda Jean Bosco basanzwe bafitanye isano ya hafi mu miryango.

Aba basore bombi bakomoka mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero batangaza ko  nyuma yo kumara iminsi ibiri babana I Kabarondo bigiriye inama yo kujya gushaka akazi mu Karere ka musanze,

Karimunda Jean Bosco uvuga ko atigeze amenya ko Habinshuti afite amafaranga menshi agira ati “Igikapu cyarimo amafaranga ntiyagishyiraga hasi yarakigendanaga….yansabye ko twajya gushaka akazi mu Karere ka Musanze musubiza ko nta tike mfite nuko anyemereka kuntegera kubera uburyo nari nkeneye akazi ndemera turajyana”

Uko batawe muri yombi…

Spt Emmanuel Hitayezu umuvugizi wa polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba anakuriye ubugenzacyaha muri iyo ntara,  yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ku itariki ya 30 Mata 2014 polisi yamenye amakuru ko umucuruzi witwa Turikumana Hesron yibwe amafaranga menshi nuko iperereza rigaragaza ko uwayibye yaje mu Ntara y’Amajyaruguru,

“Polisi ikimara kumenya aya makuru yakoze iperereza tuza kumenya ko yerekeje mu majyaruguru, twifashije abaturage twarabakurikiranye tuza kubafatira mu Karere ka Musanze aho twabasanganye agera muri miliyoni 30 n’ibihumbi Magana ane n’andi make arengaho”

Spt Hitayezu atangaza ko ku ikubitiro aba basore bari bibye  miliyoni 30 n’ibihumbi 920 ariko  ngo aya mafaranga akaba yari mu madorali y’Amareka n’Amayero (Euro) avuga ko ubwo batabwaga muri yombi kuri iki cyumweru polisi yasanze bari batangiye kuyavunjisha ndetse no kuyakoresha.

Mu butumwa atanga Spt Hitayezu arakangurira byumwihariko urubyiruko kuvana amaboko mu mifuka bagakora biteza imbere aho kwishora mu bikorwa bigayitse by’ubujura arasaba kandi abanyarwanda muri rusange kugana za banki n’ibigo by’imali iciriritse  birinda kwibika amafaranga menshi ku mpamvu z’umutekano wabo n’umutekano w’ayo mafaranga.

Aba basore baramutse bahamwe n’icyaha cyo kwiba aya mafaranga bahanishwa gufungwa hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro ziri  hagati y’ebyiri n’eshanu by’agaciro k’amafaranga yibwe.