Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Sun, Umufaransa utoza Arsenal witwa Arsene Wenger w’imyaka 65 yatandukanye n’umufasha we Annie Brosterhous wahoze ari umukinnyi wa Basketball mu myaka yo hambere.

Wenger na Annie batandukanye imbere y'amategeko

Urukiko rw’i Paris rwaciye uru rubanza rwategetse uyu mutoza ko azakomeza guha Annie ibyo amugomba mu rwego rw’imitungo.

The Sun yavuze ko bari bamaze igihe batabanye neza.

Umwe mu bakurikiranye iby’imibanire ya Wenger na Annie yemeza batandukanye byemewe n’amategeko.

Ngo ibijyanye n’imitungo yabo bahisemo kwirinda kubitangaza.  Ngo bari bamaze igihe batishimye.

Wenger yasabwe gukomeza kwita ku muryango we by’umwihariko umukobwa we w’imyaka 18.
Annie Brosterhous na Arsene Wenger bashakanye byemewe n’amategeko muri 2010 ariko ngo mbere babanaga mu buryo butemewe n’amategeko muri 1997.

Uyu muryango ngo wasezeranye byemewe n'amategeko muri 2010

Annie yatangiye kubana na Wenger muri 1997

Placide KayitarePOLITICSNkuko tubikesha ikinyamakuru The Sun, Umufaransa utoza Arsenal witwa Arsene Wenger w’imyaka 65 yatandukanye n’umufasha we Annie Brosterhous wahoze ari umukinnyi wa Basketball mu myaka yo hambere. Urukiko rw’i Paris rwaciye uru rubanza rwategetse uyu mutoza ko azakomeza guha Annie ibyo amugomba mu rwego rw’imitungo. The Sun yavuze ko bari bamaze...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE