Amakuru ageze ku kinyamakuru inyenyerinews aremeza ko Ambassaderi Ernest Rwamucyo agiye gusimburwa akerekeza mu buhinde naho William Nkurunziza uri mu Buhinde akaba ariwe werekeza mu Bwongereza.

Iri hindagura rikaba rije rikurikiye ingorane Ambasaderi Rwamucyo yakomeje guhura nazo  ziganjemo kunanirwa guhuza abanyarwanda batuye mu Bwongereza ndetse no kuba atarashoboye  kuhabona infashanyo z’ikigenga Agaciro zitubutse. Icyaje guhebuza nuko n’abari baremeye gutanga amafaranga bageze aho bakisubiraho. Ibi byagaragaye  cyane mu minsi y’amataliki abanziriza uyu umwaka, ubwo yakubitaga ibipfukamiro imbere y’abanyarwanda batuye icyo gihugu bari baje kwifatanya nawe ataha inzu yakodesherejwe ambassaderi, dore ko iyo yarasanzwe atuyemo iherutse kugurishwa kubera iperereza ririmwo gukorwa ryerekana ko iyo nzu ngo yaba yari ari iya nyakubahwa president wa republika Paul Kagame, ariko ikaba  ikodeshwa n’ambassade, bikaba binyuranyije n’amategeko ndetse ari ruswa yambaye ubusa.

Ernest Rwamucyo yakoresheje amagambo ateye agahinda yo kubinginga, ubwo yegeranyaga bamwe mu banyarwanda atuwe yisunga barimwo umusaza Eliphaz Sukiranya, utuye ahitwa St Albans,  Sam Rwigamba utuye ahitwa Basingstoke, Peterson Sentenga utuye ahitwa Reading, aba banyarwanda bakaba bari mu bantu bihereranye Rwamucyo kuva akigera mu Bwongereza maze baramuyobya, banamuheza mu itiku ryongereye gutandukanya abanyarwanda aho kubegeranya. Uko kutumvikana kw’abanyarwanda kukaba kwaratumye atabona amafaranga atubutse yo gushyira mu kigega Agaciro. Ibi nyakubahwa Paul Kagame ntabwo abikozwa, ndetse ntiyumva ukuntu ambassaderi Rwamucyo atabashije gusenya imiryango ya Politiki ikorera muri icyo gihugu cy’ubwongereza, cyane cyane FDU Inkingi na RNC Ihuriro Nyarwanda.

Ikindi Leta ya Kigali itumva ni ukuntu imfashanyo z’u Rwanda zahagaritswe ambassaderi ntashobore gusobanurira ubutegetsi bw’u Bwongereza kugira ngo icyo cyemezo cyo guhagarika imfashanyo ntigishyirweho umukono. Ikindi kandi nuko atashoboye kugira icyo akora kugirango ashobore kuvugana n’abayobozi b’u Bwongereza ngo abasobanurire ikibazo cy’u Rwanda n’inyeshyamba za M23, ndetse na leta ya Congo, cyakora kandi Bwana Rwamucyo yasabye kubonana n’abayobozi b’u Bwongereza ariko ntayashobora kwakirwa.

Nubwo bwose Rwamucyo agiye nta kuntu atagerageje kugirango arebe ko yakwegera abanyarwanda, ariko akananizwa na munyangire itezwa nabo basaza twavuze haruguru. Umwe mu banyarwanda batuye muri icyo gihugu yagize ati: ”kugirango Nkurunziza azashobore gukorana n’abantu nuko yakwirinda munyangire agakoresha ubwenge bwe ntatege amatwi abamubeshya.”  Ambassader Nkurunziza uzwi kandi kwizina rya Rucicyuma akazina ke kiwabo mubwana ndetse anakunda cyane, numugabo utavugirwamo benshi bemeza ko arumuhanga, kandi unabigendera ndetse uvugisha ukuri. Yakoze akazi  kenshi kokuvugurura iyahoze ari  Hotel Diplomate,  yaje kwitwa Intercontinental Hotel ubu ikaba izwi kwizina rya Serena hotel. Ninawe watangiye ikigo Rwanda development board (RDB), hanyuma yaje kuvanwa Murako kazi kubera munyangire, ubwo yerekezaga iya Bugande aho yakuriye yaranigiye  gushaka akazi yarayobewe cyakora aza nokuhakora utuzi dusanzwe mbere yuko  nyakubahwa Paul Kagame yaje kumuhamagaza  Ubwo yaramaze kumenesha  Gen Kayumba Nyamwasa maze amuha akazi ko guhagaralira U Rwanda mu Buhinde.

Rwema Francis

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/01/Ernest-Rwamucyo.jpg?fit=633%2C351&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/01/Ernest-Rwamucyo.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICS  Amakuru ageze ku kinyamakuru inyenyerinews aremeza ko Ambassaderi Ernest Rwamucyo agiye gusimburwa akerekeza mu buhinde naho William Nkurunziza uri mu Buhinde akaba ariwe werekeza mu Bwongereza. Iri hindagura rikaba rije rikurikiye ingorane Ambasaderi Rwamucyo yakomeje guhura nazo  ziganjemo kunanirwa guhuza abanyarwanda batuye mu Bwongereza ndetse no kuba atarashoboye  kuhabona infashanyo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE