Amatara Kigali Rubavu atacyaka (Ifoto/Ndayishimiye J C)
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015 hatashywe amatara yo ku muhanda Kigali- Rubavu agera ku 3500 ariko kugeza ubu hakaba hari menshi atagikora. 
Ku wa 29 Mutarama 2015 nibwo Minisitiri w’Ibikorwaremezo Musoni James  n’abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye batashye ku mugaragaro aya matara.

Iyi gahunda yo gushyira amatara ku mihanda ihuza Uturere ni gahunda yo gufasha abakora ingendo nijoro kubona umucyo no kongera amasaha yo gukora.

Abakoresha umuhanda Kigali-Rubavu bemeza ko hari umubare mu nini w’amatara atacyaka.

Umushoferi ukorera sosiyete itwara abantu ya Virunga ikorera ingendo kuva i Kigali kugera i Rubavu utashatse ko izina rye ritangazwa, yavuze ko hari amatara menshi atacyaka cyane cyane mu Karere ka Gakenke.

Yagize ati”uretse no kuba ko Akarere ka Gakenke igice kinini kitaragezemo amatara, usanga n’aho ari urenga abiri yaka, ukagera ku yandi abiri ataka ugakomeza ukagera za Shyorongi ariko bimeze”.

Umuturage utuye mu Karere ka Gakenke waganiriye n’Izuba Rirashe yavuze ko hari amatara atacyaka.

Yagize ati “dufite impungenge ko amajyambere twahawe ashobora kuduca mu myanya y’intoki”.

Mu muhango wo gutaha aya matara yo ku muhanda wabaye tariki ya 29 Mutarama 2015, Uwimbabazi Odette, umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu kigo gishinzwe gucunga ingufu (EUCL), yari yavuze ko aya matara afite ubushobozi bwo kumara imyaka 25 adapfuye.

Aganira nabanyamakuru Umuyobozi ushinzwe amashanyarazi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe ingufu (REG) yemeje ko hari amatara bamenye ko ataka.

Avuga ko umushinga ukiri mu maboko ya NPD COTRACO yatsindiye isoko ryo gushyira amatara ku muhanda Kigali-Rubavu.

Yakomeje avuga ko hatarabaho ihererekanyabubasha (handover) hagati ya REG na NPD COTRACO yakoze iki gikorwa.

Ubuyobozi bwa sosiyete NPD COTRACO nabwo bwemeza ko icyo kibazo bakizi bukaba buri gukora uburyo bwose ngo gikemuke mu minsi ya vuba.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSAmatara Kigali Rubavu atacyaka (Ifoto/Ndayishimiye J C) Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015 hatashywe amatara yo ku muhanda Kigali- Rubavu agera ku 3500 ariko kugeza ubu hakaba hari menshi atagikora.  Ku wa 29 Mutarama 2015 nibwo Minisitiri w’Ibikorwaremezo Musoni James  n’abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye batashye ku mugaragaro aya matara. Iyi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE