Amagambo ya Mukurarinda Ateye Iseseme
Interview ya Alain Mukurarinda ndayirebye isesemi iranyica numva ngiye kuruka.
Ndibaza ukuntu asinzira!
Victoire Ingabire yaje murwanda aje kwiyamamariza umwanya wumukuru w’igihugu.
Ikosa yakoze ni ukutamenya ubunyamanswa bw’ uwo yashakaga guhangana nawe, si ukubaza impamvu abahutu batibukwa ,uretse ko aho yabivugiye hashobora kuba hatari hatekerejweho bihagije.
Mbega guhemuka!
Ndibaza yuko Mukurarinda atayobewe ko nawe bashatse kumupangira batabura uko bamushinja ingengabitekerezo cyangwa ubusambo bashingiye kuri emails na messages ( dore ko icyubusambo cyo gishobora kuba kitagora kumufata)!
Ubuse ko Kizito Mihigo twiyiziye bamwambitse urugomo nubugizi bwa nabi?
Ubuse Adeline Rwigara na Diane Rwigara abarusha iki?
Umuntu wumugabo agahemuka yarangiza akongeraho gushinyagura?!
Uwapfuye yarihuse Rwanda we!
Christine Muhirwa