Inzego zifite aho zihuriye no gukumira no kurwanya ruswa mu Rwanda, zemeza ko hari intambwe imaze guterwa ariko zigasanga hakiri urujijo rukomeye mu kuba hari abafatirwa mu byaha bya ruswa n’ibindi bifitanye isano na yo, ntibahanwe ahubwo bakagororerwa guhabwa indi mirimo.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu mu nama nyunguranabitekerezo ku guhangana na ruswa, inzitizi zikigaragara n’ingamba zafatwa, yateguwe n’ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda riharanira kurwanya ruswa, APNAC Rwanda.

Yitabiriwe n’abagize inteko ishinga amategeko, Minisitiri w’umuco na siporo, Urwego rw’umuvunyi, umugenzuzi w’imari ya leta, ubushinjacyaha, sosiyete sivile n’abandi bafite aho bahuriye no kurwanya ruswa.

Mu biganiro byatanzwe n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, Obadiah Biraro, Umuvunyi mukuru, Aloysia Cyanzayire n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Jean Bosco Mutangana,bagaragaje inzitizi zikomeye zibangamira urugamba rwo kurwanya ruswa n’icyakorwa kugira ngo izo nzitizi ziveho.

Cyanzayire yavuze ko ingeso yo guhishirana, gukingirana ikibaba ndetse no kutihanganira ruswa bitarashinga imizi mu nzego zose ariko hari n’abafatwa ariko bagahindurirwa imirimo aho kwirukanwa.

Yagize ati “Hari igihe usanga umuntu wakoze amakosa agaragara bidashidikanywaho ku buryo bituma akekwaho ruswa, ariko aho kugira ngo ahanwe agahindurirwa imirimo.”

Yakomeje atanga urugero ati “Hari ikirego kimwe cy’umuntu wari ushinzwe ibyo gutanga amasoko akurikiranwaho amakosa atandukanye mu masoko, aza kuvanwa kuri uwo mwanya wo gutanga amasoko ashyirwa ku mwanya w’Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi (DAF).”

Uyu yiyongera ku wundi wahanwe mu rwego rwa mbere ahabwa igifungo cy’imyaka itanu ariko avanwa aho yayoboraga umurenge ajya gukora mu karere.

Cyanzayire akaba yifuje ko umuntu wagaragaweho cyangwa waketsweho ruswa akwiye guhita avanwa mu bandi kugira ngo adakomeza kwangiza.

Hakomojwe ku bahombya leta

Umuvunyi Mukuru yagarutse ku muco wo kubona imishinga ya leta cyangwa ibindi bikorwa bya leta bigenda nabi, abantu bakicecekera.

Yatanze urugero rw’aho mu karere ka Ngororero hubatswe uruganda rw’imyumbati, nyamara ntayihahingwa. Urwo ruganda rwatwaye miliyoni 478 n’imisago rumaze imyaka itanu rudakora, imashini zagombaga gukoreshwa muri urwo ruganda na zo zaje zidafite ubuziranenge zatwaye miliyoni 198 n’imisago na zo zimaze imyaka itatu zaraguzwe zidakora.

Hari kandi idamu [Valley Dam] yubatswe muri Kirehe yatwaye miliyari 1.98, ahantu yubatswe nta mazi ajyamo. Isoko ryo gukora ubusitani muri Nyamagabe ryatanzweho miliyoni 65 ariko ibyakozwe bikaba ntaho bihuriye n’aya mafaranga n’Umuhanda wa Bugesera watwaye miliyoni zirenga 400 z’ubusa.

Umuvunyi Mukuru yavuze ko hari abafatirwa muri ruswa ariko bagahindurirwa imirimo aho kwirukanwa

Cyanzayire yagarutse ku mushinga wo gukura amashanyarazi mu mashyuza kuri Kalisimbi watwaye miliyari zirenga 22 bikarangira amashanyarazi atabonetse.

Ati “Ibi byerekana uburyo amafaranga ya leta agenda ari menshi yagakwiye kuba akora ibikorwa byinshi muri iki gihugu.”

Icyuho mu mategeko ahana

Umuvunyi Mukuru, Umushinjacyaha Mukuru n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari bagaragarije abitabiriye inama ko hari icyuho mu mategeko ahana y’u Rwanda, kuko imikorere mibi ihombya leta amafaranga menshi ikanayihendesha idashobora gukurikiranwa nk’icyaha.

Cyanzayire yagize ati “Ikibazo gikomeye ni uko ibyo bikorwa mu rwego rw’amategeko yacu bidashobora guhanwa, ni ibintu bitavugwaho mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.”

Ibi byanashimangiwe n’umushinjacyaha wa Repubulika, Mutangana, wavuze ko raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta igaragaza ahabaye imicungire mibi ariko kuri lisiti y’abakurikiranwa ntibigaragare kuko ibiyigaragaramo ibyinshi ari imicungire mibi idahanwa mu rwego rw’amategeko.

Ati “Gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu, iyo urebye itegeko dufite uyu munsi usanga rivuga umutungo w’amasosiyete, amakoperative, amashyirahamwe, washaka umutungo wa leta mu bijyanye n’imicungire mibi ukawubura, mu gitabo cy’amategeko ahana umukozi wa leta wacunze nabi umutungo wayo ntacyo bivugwaho.”

Obadiah Biraro yagize ati “Imicungire mibi ni ikamyoneti itwara ruswa, kuki itaboneka mu gitabo cy’amategeko ahana, ariko kandi n’igitera impungenge ni uko byanditse mu itegeko nshinga ariko ababishinzwe ntibabishyiremo imbaraga, ubwo umuntu yabyita iki?”

Izi nzego zasabye ko itegeko rivugururwa maze mu byifuzo ngishwanama basaba ko muri Kamena uyu mwaka Minisiteri y’ubutabera yaba yabikoze kugira ngo ubushinjacyaha bujye bubasha gukurikirana abacunze nabi umutungo wa leta.

Obadiah Biraro yibajije impamvu ruswa itaboneka mu gitabo cy’amategeko ahana

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Jean Bosco Mutangana

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/02/ruswa.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/02/ruswa.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitarePOLITICS  Inzego zifite aho zihuriye no gukumira no kurwanya ruswa mu Rwanda, zemeza ko hari intambwe imaze guterwa ariko zigasanga hakiri urujijo rukomeye mu kuba hari abafatirwa mu byaha bya ruswa n’ibindi bifitanye isano na yo, ntibahanwe ahubwo bakagororerwa guhabwa indi mirimo. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu mu nama nyunguranabitekerezo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE