Umuhanzi ukomoka muri Senegal ariko ufite ubwenegihugu bwa Amerika, Akon, ategerejwe i Kigali kuwa Kabiri tariki 28 Nyakanga 2015 aho azaba aje kuganira n’abayobozi b’u Rwanda ku buryo yashora imari mu bijyanye n’ingufu.

Akon uri muri Kenya i Nairobi aho yitabiriye inama ku kwihangira imirimo, yafunguwe na Perezida wa Amerika, Barack Obama, azaza mu Rwanda aganire na Minisitiri w’ibikorwa remezo, James Musoni n’abandi bayobozi nk’uko KT Press ibitangaza.

Akon afite umushinga witwa ‘Akon Lighting Africa’ ugamije gushakira ibisubizo ikibazo cy’ingufu muri Afurika.

Uyu mushinga yatangiye mu mwaka wa 2014, ugamije gukora ibikoresho bitanga amashanyarazi aturutse ku mirasire y’izuba bizatuma abaturage bo mu bice by’icyaro babasha kugerwaho n’amashanyarazi ahendutse.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yakirije yombi uyu mushinga wa Akon mu biganiro baherutse kugirana muri Nzeli 2014 ndetse amwizeza ko igihugu cye kizamuha ubufasha bukenewe bwose.

Muri Kenya, Umushinga wa Akon wakirijwe yombi

Ibihugu bigera kuri 12 muri Afurika nibyo uyu mushinga wa Akon ukoreramo birimo Mali, Niger, Senegal, Guinea (Conakry), Sierra Leone, Benin, Guinea Equatorial, Gabon, Congo Brazaville, Namibia, Madagascar na Burkina Faso mu gihe u Rwanda ruri muri gahunda y’ibihugu uyu mushinga uzakoreramo mu mwaka utaha.

U Rwanda ni igihugu kimwe mu bigifite ibibazo bishingiye ku mashanyarazi adahagije, aho ubu rukoresha Megawate 119 mu gihe hakenewe 563.

U Rwanda kandi rurashaka kuzamura umubare w’ingo zifite amashanyarazi ukagera kuri 70% muri 2017 uvuye kuri 22%.

Mu kuziba iki cyuho, hashowe imari mu mishinga y’ingufu ndetse hari na gahunda yo gukura umuriro ungana na megawate 400 mu bihugu by’ibituranyi nka Kenya na Ethiopia.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSUmuhanzi ukomoka muri Senegal ariko ufite ubwenegihugu bwa Amerika, Akon, ategerejwe i Kigali kuwa Kabiri tariki 28 Nyakanga 2015 aho azaba aje kuganira n’abayobozi b’u Rwanda ku buryo yashora imari mu bijyanye n’ingufu. Akon uri muri Kenya i Nairobi aho yitabiriye inama ku kwihangira imirimo, yafunguwe na Perezida wa Amerika,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE