Nk’uko bimaze kuba akamenyero, iriya ntambara yo muri Congo bur’igihe iba ifite ikiba kiyihish inyuma nkisahurwa ry’umutungo kamere wayo. Muli make ngiye kubagezaho  b’umwe mu busahuzi bwakozwe muri Congo kuva kuri Kabila 1, ababwihishe inyuma, n’uko bwagiye bukorwa n’abambali ba Kagame ndetse n’amakimbirane yagiye avuka atewe n’ubwo busahuzi.

Ubusahuzi bwa Kisangani, nibwo bwabaye inkomoko y’intambara hagati y’Abagande n’Abanyarwanda bivuye k’umucuruzi Hatari Sekoko wagize uruhare rukomeye rwo gusahura amabuye y’agaciro ya diyama bacukuye aho bita Banaria. Ubwo busahuzi Hatari yali abufatanyije n’abandi bagabo alibo: Victor Bout, n’ umuhinde bita Sanjivan hamwe n’ingabo z’U Rwanda. Umwe muli abo bagabo bombi ngo yaba yaratawe muli yombi n’inzego z’ubutasi za USA alizo za FBI.

Congo Minerals

Ubwo bucukuzi bwakozwe nko mugihe kigera k’umwaka ariko Hatari nabo bagenzi be ndetse n’ingabo z’U Rwanda bakaba bara bwirukanyemo uwitwaga Pikolo wari umucukuzi  n’umuturage waho babifashijwemo n’uwitwaga Michele Kibwabwa.

Andi mabuye y’agaciro ya Diyama babonaga, bayaguraga n’ abaturage bandi bakabishyura mafaranga y’amacurano yakorerwaga muri Amerika y’amajy’ epfo, habaga harimo amanye congo ndetse n’amadolari, imashini bifashishaga muri ubwo bucukuzi igice kimwe cyavuye muli Botswana ikindi kiva muri Siera Leone.

 

Bijya gucika rero, hatangiye ubwumvikane bucye hagati ya Hatari na Sanjivan Ruprah ubwo Hatari yahise atanga amakuru kwa shebuja ko umugabo Sanjivan asigaye akorana n’abagande barimo Col Mugeni ndetse n’abandi nka Otafile. Hatari yavuze ko yibwe na Sanjivan Diyama zifite agaciro ka Million eshatu; ubwo umuliro w’amasasu uba utangiye kwaka ucura inkumbi Kisangani. Sanjivan aba yisubiliye South Africa asanga abandi bakoranaga nibwo umwe mu bakozi be witwaga Jacques wakomokaga I Bukavu afatiwe ku kibuga k’indege Kanombe yamburwa hafi amadorali ibihumbi magan’atanu ($500,000).

 

Ubundi busahuzi muli Congo buli za Masisi na Walikare aho Colta na gasegereti bicukurwa. Muli ubu busahuzi bwo halimo abantu benshi kandi batandukanye; b’amwe bafite amazu y’ubuguzi kuli Goma (Comptoir) abandi bafite ibirombe kandi bose bakorera Kigali, nk’urugero natanga n’urw’umusore witwa Eddy akaba ali muramu wa Kabarebe, yafunguye company Goma ili ku mazina n’adahuye n’ayo mu Rwanda. Amabuye yose ava mu mitwe

 

Urundi rugero nubucukuzi bukorwa za Masisi na Warikare ariko ubwo bukaba buri kumabuye yitwa Colta na Gasegereti aho habonekamo ubwishi bw’abantu baba bakorera Kigali. B’amwe bakaba bafite amazu y’ubuguzi kuri Goma abandi bafite ibirombe. Urugero natanga n’urw’umusore bita Eddy muramu wa Kabarebe wafunguye company yise amazina adahuye n’indi afite mu Rwanda kandi byose bikora akazi kamwe. Ava mu mitwe yitwaje ibirwanisho ava Walikale muba Mai mai Nyatura n’ahandi; ahabwa Eddy, amwe akinjizwa mu Rwanda k’umazina yiyo campany akerekezwa mugihugu cya Canada.

Andi yerekezwa  mu Bushinwa, Ubuhinde na Turukiya aliko ayo yo ahabwa za Coperative z’ingabo zavuye k’urugerero bitwaje ko ngo hali izicukurwa Ku Gisenyi na Ruhengeli.

 

Hali n’abandi bafashwa n’umufasha wa Kagame harimo uwitwa Karima Malike wahoze akora muri misiteri y’ububanyi n’amahanga; campany ye ikaba nayo yitwako ifite ikirombe mu Rwanda. Iyo Campany ayihuriyeho na Karega Vincent, Amabasaderi w’u Rwanda muri afrika y’epfo hamwe na Gasana Eugene ndetse n’umufasha wa Kagame. Amabuye agera kuri 60% asahurwa muri Congo anyura muri iyo campany yabo banafatanije  n’umuzungu witwa Crise wahoze mukitwa Rwandametal

Ikimaze kugaragara n’uko byatangiye kujya hanze bikamenyekana bigatuma bamwe bahagalikwa  abandi bagahindura amazina ya za company zabo ndetse n’aho zikorera nk’urugero natanga aha ni company Jeanette Kagame yali afitemo imbaraga ihagaraliwe n’umuhungu wa Gahiga aliko itegekwa n’uwitwa Emery Rubagenga hamwe n’indi nshya yafunguwe I Bujumbura ihagaraliwe n’uwitwa Jean Paul abenshi bazi kw’izina rya Kiroboto. Amabuye ava Walikare anyuzwa I Bukavu akamusanga I Bujumbura nyuma akerekezwa mu Bushinwa.

 

Ikindi kibafasha mur’ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro utavuze iyo mitwe yitwara gisirikare; bakoresha n’amafaranga y’amahimbano, hari n’uburyo babonamo ibyangobwa bakoresheje utegeka abacukuzi b’amabuye y’agaciro, n’abaguzi n’uwitwa John Kanyoni,  niwe ubasabira ibyangobwa byo gucuruza ayo mabuye akinjira mu Rwanda, u Rwanda narwo rukabakorera impapuro z’inzira nta ngorane.

Ubu harimo gukorwa andi mashyirahamwe mashya mu bindi bihugu nka Dubai, Kenya,Tanzania n’u Burundi ariko n’ayabasirikare bakuru bo mu Rwanda ndetse n’umuryango wa nyakubahwa Kagame n’umufasha we. Ubutaha tuzabagezaho k’uburyo burambuye uko ubucuruzi bugenda n’abandi bashya ba bwinjijwemo ndetse nibyo Dr Rutatina na Dan munyuza na Kayizari icyo bazize kuri ubwo bucukuzi bw’ amabuye y’agaciro nuruhare rwabo muli ubwo bucuzi.

Rwema Francis

 

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/02/Congo-Minerals.jpg?fit=273%2C185&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/02/Congo-Minerals.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSNk’uko bimaze kuba akamenyero, iriya ntambara yo muri Congo bur’igihe iba ifite ikiba kiyihish inyuma nkisahurwa ry’umutungo kamere wayo. Muli make ngiye kubagezaho  b’umwe mu busahuzi bwakozwe muri Congo kuva kuri Kabila 1, ababwihishe inyuma, n’uko bwagiye bukorwa n’abambali ba Kagame ndetse n’amakimbirane yagiye avuka atewe n’ubwo busahuzi. Ubusahuzi bwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE