Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa T.I Rwanda Mupiganyi avuga ko ibi bibazo byinshi bishingiye ku bitarangizwa n’inzego z’ibanze

Kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira, ibiro 10 by’imishinga (ALAC na AJIC) y’Umuryango Urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda byakiriye ibibazo by’akarengane 6 957 byiganjemo iby’imbonezamubano biba byarananiwe gukemurwa n’inzego z’ibanze.

Umushinga wa ALAC (Advocacy and Legal Advice Center) washyizweho ugamije gufasha abaturage gukemurerwa ibibazo by’akarengane hifashishijwe ubuvugizi n’ubufasha mu by’amategeko, ufite ibiro mu mugi wa Kigali no mu turere nka Kayonza, Huye, Musanze, Rubavu na Rusizi.

Undi mushinga AJIC (Anti-Corruption, Justice and Information Clubs), ufite ibiro mu turere twa Gatsibo, Ngororero, Gakenke na Nyaruguru.

Kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira, iyi mishinga yombi yakiriye ibibazo by’akarengane 6 957 birimo 4 484 (bingana na 64%) byakiriwe na ALAC, na 2 473 (bingana na 36%) byakiriwe na AJICs.

Ibiro bya AJAC mu karere ka Musanze ni byo byakiriye ibibazo byinsi kuko byagejejweho ibibazo 1 056 mu gihe ibyo mu mugi wa Kigali (ugizwe n’uturere dutatu) byakiriye 1 470.

Ku byakiriwe na AJICs, ibiro byo mu karere ka Nyaruguru ni byo byakiriye byinshi, 841, mu karere ka Ngororero bakira 600.

Muri ALAC, ab’igitsinagabo ni benshi batanze ibibazo kuko ari 54% mu gihe abagore ari 46, naho muri AJICs, umubare munini w’ibibazo byakiriwe ni iby’abagore bagize 52%, abagabo bakaba 48%.

Ibyakiriwe byinshi bishingiye ku bibazo mbonezamubano kuko ari 1 050 (15%) mu gihe ibishingiye ku makimbirane mu miryango ari 996 (14%).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Apollinaire Mupiganyi avuga ko iyi mishinga yashyizweho igamije gufasha abanyantege nke nk’abafite ubumuga, abatishoboye, abapfakazi, abagore n’abana bahura n’akarengane.

Avuga ko aka karengane gakorerwa aba bantu, ahanini gashingira ku bumenyi buke ariko ko amahirwe ari uko bikorwa n’abantu ku giti cyabo batatumwe n’inzego bakorera.

Ati “Icyagaragaye ni uko iyo habaye ubuvugizi, inzego zo hejuru zikoresha ubushobozi bwazo amategeko agakurikizwa, umuturage akarenganurwa.”

Ubuhamya bwagaragajwe bw’abafashijwe n’iyi mishinga, bwagarutse ku byifuzo basaba ko iyi mishinga yagezwa mu bice byinshi by’igihugu kuko akarengane kari henshi.

Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, Musangabatware Clement avuga ko ibibazo by’akarengane bihari ariko ko bitari hejuru cyane.

Ati “Ahari abantu ntihabura urunturuntu, ibibazo birahari ariko na none iyo hari abantu icyo baba babereyeho ni ugufatanya ibibazo bihari bigashakirwa umuti.”

Umuvunyi Mukuru wungirije asaba inzego z’ibanze n’abaturage kugiriranira ikizere kuko akenshi ibi bibazo bishingiye ku kuba hari abaturage batubaha abayobozi babo cyangwa abayobozi ntibahe agaciro abo bayobora.

Kuva muri Mata 2009 kugeza muri Ukwakira 2017, Umushinga wa ALAC ufite ibiro bitandatu (muri Kigali no mu turere tune) umaze kwakira ibibazo by’akarengane 25 488.

AJIC (ifite ibiro bine), kuva muri Werurwe 2009 kugeza muri Ukwakira 2017 imaze kwakira ibibazo 10 738.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/DSC_0043-1024x640.jpg?fit=960%2C600&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/DSC_0043-1024x640.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSUmunyamabanga Nshingwabikorwa wa T.I Rwanda Mupiganyi avuga ko ibi bibazo byinshi bishingiye ku bitarangizwa n’inzego z’ibanze Kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira, ibiro 10 by’imishinga (ALAC na AJIC) y’Umuryango Urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda byakiriye ibibazo by’akarengane 6 957 byiganjemo iby’imbonezamubano biba byarananiwe gukemurwa n’inzego z’ibanze. Umushinga wa ALAC (Advocacy...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE