rwanda-274x300Mbanje kwisegura ku basomyi b’inyandiko zanjye, ndabizi ubu intore z’intyoza ubu zirahita ziterera hejuru ngo nkoze ikosa rikomeye ry’imyandikire ariko ibi mbikoze nkana ngamije gusesengura impamvu u Rwanda kuva rwabaho rutagize umugisha ugira ibindi bihugu, nawe se rugize kuba agahugu gato, katagira umutungo kamere, kagizwe n’imisozi ibihumbi, ibibazo byo ni byinshi abahanga mu mibare muzatwunganire mw’ibarura, rugize kuba agahugu karangwamo umwiryane igihe cyose, yewe reka ndeke gutwarwa n’ibitekerezo ubundi ngaruke ku nsanganyamatsiko…

Uyu munsi nahuye n’umwe mu bakozi b’ikigo kimwe giherereye mu Ntara y’i Burengerazuba abenshi bakunze kwita Gisenyi, antekererzanya ikiniga cyinshi aho twari duhuriye aho bategera imodoka z’ije i Kigali, ubwo yari yitwaje ibahasha ashaka kugira uwo yatuma kuyimugereza i Kigali aho yari yandikiye umuvandimwe we, yakomeje gutakamba shakisha uwo yayiha nyamara uwo yiyambaje wese ukabona atanamwitayeho, abantu barahuze cyane iyi minsi… Agahinda, kwiheba n’ikiniga byagaragaraga ku maso he nibwo nitegerezaga ibyo arimo kuko nabonaga bakomeje kuumufata nk’umusazi kandi arumugabo w’igikwere wihagazeho n’ubwo baca umugani ngo amarira y’umugabo atemba ajya munda, hashize akanya mbona asa n’ucitse intege kandi ntawashakaga kumufasha mu bagenzi berekezaga i Kigali, mbona arikubuye n’agahinda kenshi kavanzemo kwiheba, aha niho numvise ngomba kumwegera nkamubaza icyo namufasha, maze muturuka inyuma abanza kunyikanga kubera yabonaga nambaye imyenda iimwe abantu twita iy’abasirimu ku mpamvu z’akazi.

Ubwo namusuhuje mbona asa n’ujijinganya, ariko ndamwibwira muubwirako ndimo kwerekeza i Kigali kandi nabonye asa n’ufite ubutumwa, mubwirako niba ntacyo bimutwaye yabumpa akambwira aho mbumugereza, ubwo mbona indoro ye irahindutse asa n’ubohotse yitsa umutima ubundi aranganirira, Imana nagize nuko nari ngifite iminota 40 kugirango bisi (Bus) ihaguruke. Mbonyeko ashaka kugira icyo tuganira kuko yakomeje kunyita “Nyakwubahwa Muyobozi” kandi mubyukuri ntari umuyobozi, namusabye ko twakwicara ahhantu tugafata agafanta twica akanyota, ntiyazuyaje wabonaga ko abonye umuntu umutega amatwi, ikintu abantu twese duhuriraho igihe turemerewe n’ibibazo, nuko aranganirira karahava. Twatangiye tuganira ku buzima bw’abanya Gisenyi aho yambwiyeko Gisenyi arumugi wiganjemo urubyiruko, urwinshi rukaba rwiga amashuri, aho yambwiraga ko amashuri bafite ahagije, kuko bafite ayabanza menshi hirya no hino, ayisumbuye nayo yigisha kandi yagiye amenyekana mu Rwanda, yaba ibishingiye ku madini nka za Gacuba, Islamic… haba kandi ayigenga nka za ULK, ibyahoze ari Centre des Jeunes ntibuka neza izina yambwiye na St Fidele yamamaye cyane na ULK Gisenyi, ambwira aya Leta, amashya n’aya kera nibwo twageraga ku kigo yigishaho kiri mu mudugudu wo mu Byahi, aha niho rero twatinze mubaza uburyo abonamo uburezi.

Ku kibazo cy’uburezi yambwiyeko uburezi bwo muri Gisenyi kimwe n’ubwo mu Rwanda bwibasiwe n’ibibazo uruhuri, ibibazo byinshi bikaba biterwa na politike y’uburezi mu Rwanda isa n’ihindagurika bigatuma abantu bahora mu bintubishya kandi bisa naho biba bitizweho neza, ikibazo cy’imibereho y’abarimu, icy’abanyeshuri bubu barangaye cyane, aho ubona nibyo biga batabifata neza ugererayije n’imyaka yo hambere, rimwe na rimwe kubera n’ubukene, ubushobozi buke bw’abarimu aho yambwiraga ko ubu kuba umwarimu ari nk’igitutsi kuko abemera kwigisha ari ababuze ikindi bakora, tukiri kur’iyi ngingo namubajije impamvu umuntu yaba umwarimu kandi adafite ubumenyi, anyitegereza mu maso n’ipfunwe ryinshi niko kumbaza ati: “Ese haruwanze kumera nkawe, kwambara neza nkawe, kurya neza nkawe, cyangwa kugenda yemye, adafite ipfunwe aterwa n’imibereho mibi?” Aha nahise mbura aho nkwirwa kuko yabivuganaga agahinda kenshi, amaso yanjye nyarebesha hasi kuko niyumvisemo kuba umufatanyacyaha wa system ituma ibintu bidogera… Nubitse umutwe mara akanya nabuze icyo mubwira kuko numvaga asabitswe n’intimba, nuko nibwo yasomaga kuri ka fanta, abobeza imihogo, nanjye nsomaho ariko numva nabuze aho ndeba, nuko agera ubwo ansobanurira akari ku mutima, yamwiye uburyo ku kigo cyabo umushahara we muke nubundi usanzwe udahagije bagiye kuwugabanya ho 30% bitewe n’uko abantu benshi bataye amashuri kubera ubukene ahubwo bakajya muri 9YBE, iki ubwacyo kikaba ari ikintu cyiza, ariko igihe kije gisonga abarimu kandi dusanzwe tuziko bahora batakamba, nyamara Leta igappfuka amatwi ikomeza guhimba imibare y’iterambere aho idahwema kwisingiza, nkuyu mugabo ufite umuryango w’abana 6, akaba akora wenyine mu muryango wose, nubwo afite abana b’abasore bari bageze igihe cyo gukora, akaba yahembwaga 75,000 Frw nayo agiye kugabanywa, abana be bakaba batashobora kwiga Kaminuza, harya uyu arimo gutera imbere? Mwibaze nibakuramo 30% kandi aha ntamahitamo afite, niyanga ntakandi abona, kandi nokwemera nabyo nukuvunikira ubusa, ubu koko u Rwanda ahazaza h’abana barwo harihe, niba umubyeyi wize kugeza muri Kaminuza atakibasha kurihira abana be ngo nabo bige nkawe?

Kugeza ubu ndimo kwibaza igitera ibi bibazo bidashira, ese byaba biterwa n’uko turi agahugu gato? byaba biterwa n’uko ubukungu budasaranganywa abanyarwanda, ese ntakuntu twakwirengangiza ibibazo bimwe bitari ngombwa kugirango turamire ubuzima(ndavuga ubw’ibanze, nko kugira ibyo kurya, aho kuba n’ibyo twambara) aho gusesagura mubidafite akamaro nk’amamodoka ahenze agurirwa abategetsi, ingendo zihenze zidafite icyo zitumariye, akenshi ziba zigiye kwigisha amashuri y’abana b’abazungu, ese ibi ngibi abategetsi bacu baba babizi? Cyangwa bahugiye mu manama adashira hanze y’igihugu, rero mbona n’iyo bari mu gihugu, baba bahugiye mukwakira abanyeshuri b’abanyamahanga nkaho twe ntabyo dukeneye, kangahe bakira uru rubyiruko ngo rubagezeho agahinda rufite?Ese byaba biterwa nuko Gihanga yatuvumiye agahugu akakifuriza kwicwa n’urwishe NDA (URWA-NDA) cyangwa se yarutwaye nubundi rwugarijwe n’umwanda ahitamo kurwita U-RWANDA (bikomoka ku mwanda)? Ababizi nimwicare ducoce ikibazo, dore turimo kumarana duha abanyamahanga ibyakadutunze, sinzi niba twe ubwacu tudakeneye kurindana, gusangira, gufashanya no kwungurana ibitekerezo n’abategetsi bacu nkuko babigenza iyo bakiriye abanyeshuri bavuye muri America n’ahandi henshi.

Kanyarwanda.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/04/rwanda-274x300.gif?fit=274%2C300&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/04/rwanda-274x300.gif?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSEducation,Kagame,Rwanda,SchoolMbanje kwisegura ku basomyi b'inyandiko zanjye, ndabizi ubu intore z'intyoza ubu zirahita ziterera hejuru ngo nkoze ikosa rikomeye ry'imyandikire ariko ibi mbikoze nkana ngamije gusesengura impamvu u Rwanda kuva rwabaho rutagize umugisha ugira ibindi bihugu, nawe se rugize kuba agahugu gato, katagira umutungo kamere, kagizwe n'imisozi ibihumbi, ibibazo byo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE