Aho Green Party imenyeye ko ivugwa mu kirego cya Nyamwasa, yabinyomoje

Tuyishime Deo

Ishyaka riharanira demokarasi n’ibidukikije mu Rwanda, ntiryari rizi ko rivugwa mu kirego Kayumba Nyamwasa yatanze mu rukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu. Harimo ko ryaba ryarashinzwe na Kagame, aho ribimenyeye, abayobozi byaryo babinyomoje,batanga n’impanuro.

Ikirego Kayumba Nyamwasa yashyikirije urukiko nyafurika, cyavugaga ko Green Party yashinzwe na Kagame, kandi ko gahunda ya Tora Oya yari ukujijisha. Tora Oya ni gihunda ya Green Party yakanguriraga abantu gutora Oya muri Referanduma ya 2015, yari igamije guhindura Itegeko Nshinga.

 

Iki kirego cyatanzwe mu 2015, ariko iri shyaka ryabimenye muri iki cyumweru, ubwo uru rukiko rwapangaga guca urubanza.

Green Party irabihakana, igatanga n’ibimenyetso

Umunyamabanga mukuru wa DGPR ushinzwe itangazamakuru, Tuyishimwe Jean Deo avuga ko ibibazo iri shyaka rihura nabyo kuva rishingwa kugeza ubu, ari ikimenyetso ko nta kwaha uko ari ko kose rikoreramo. Ibyo bibazo ni iterabwoba n’urugomo bishyirwa ku barwanashyaka baryo; iyicwa, ifungwa n’inyuruzwa rya bamwe mu baririmo, ndetse no gutinda kwemererwa gukorera mu gihugu. Tuyishime ati “Iyo tuba dukorera mu kwaha kwa FPR na Perezida Kagame, urugomo twagiriwe muri Saint Paul ntiruba rwarabaye ngo abantu bacu bakomeretswe. Uwari Visi Perezida Rwisereka Kagwa Andre yapfuye urupfu rw’amayobera, iyo tuba dukorana na FPR iba yaradufashije bigasobanuka”.

Tuyishime kandi agaruka ku murwanashyaka wa Green Party, Munyeshyaka Jean Damascene waburiwe irengero na nuba bakaba nta kanunu ke  bafite, ndetse n’undi wafunzwe mu guhe iri shyaka ryatangiye gahunda yo kuburizamo amatora ya Referandum.

Ikindi kimenyetso atanga, ni uburyo abunganizi mu manza batereganye urubanza rwa Green Party, banga kwiteranya na FPR. Ati “Ibaze abavoka batanu bagiye bikura mu rubanza rwacu, tukunganirwa n’uwa gatandatu?”

“Umwungeri mwiza…” na “Politiki ya Facebook”

Tuyishime Jean Deo, avuga ko “umwungeri mwiza amenya intama ze”, n’umunyapolitiki mwiza ni ubana n’abo avuganira. Ati “iyo politiki ya whattsapp na fesibuku twe niyo twanze, bituma abanyapolitiki baba hanze badufata nk’abakorera mu kwaha k’ubutegetsi nyamara sibyo”.

Akongera ati “ba Kayumba babonye twariyemeje gukorera mu Rwanda –nubwo ibibazo bitabura- birababaza. Tubonye noneho uburenganzira busesuye barashenguka, tugiye muri forumu biba ibindi. Ubu noneho tugeze aho kwiyamamariza kuyobora iki gihugu. Ni ibintu umuntu uba hanze atapfa kumva.”

Tubibutse ko kuri uyu wa 24 werurwe aribwo urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu rwafashe umwazuro wo gutesha agaciro ibirego bya Kayumba nyamwasa na bagenzi be ruvuga ko rwataye igihe icyaregerwaga cyarangiye.

Karegeya Jean Baptiste

Soma uko itangazo rinyomoza Green Party yatugejejeho rimeze ntacyo dukuyemo

ISHAKA GREEN PARTY   MU RWANDA SIRYA  NYAKUBAHWA PREZIDA  KAGAME  SINAWE WARISHINZE N’IKINYOMA  CYAMBAYE UBUSA!!

DUHEREYE KU NKURU YATAMBUTSE MU KINYAMAKURU CYANDIKIRWA MU RWANDA  BWIZA.COM aho mu mutwe wiyo nkuru bagira bati:

Kayumba Nyamwasa aremeza ko ishyaka Green Party ryashinzwe na Perezida w’u Rwanda;nkuko hasi mu nkuru bashingira ku nyandiko yandikiwe urukiko rwa Africa rushinzwe uburenganzira bwa muntuAFRICAN     COURT  ON  HUMAN  AND  PEOPLES’

Aho  mu mutwe wa gatanu w’iyi baruwa RNC  yashikirijwe urukiko iri mu rurimi rw’icyongereza igira iti: The Applicants allege that the filingty’in ofthea courts in Rwanda to challenge the amendment of Article 101 of the Constitution, is a sham since this Party is a creation of the President of the Republic of Rwanda and that the wholeexercise is intended to lend legitimacy to the process bishatse kuvugako,ubusabe bw’ishyaka Green Party mu nkiko z’u Rwanda bwo gusaba ko itegeko nshinga ritakorwaho bwari urwiyerurutso kuko ngo iri shyaka ryashinzwe na perezida w’u Rwanda.

Ku ruhande rwacu rw’ishaka rya GREEN PARTY nkuko twabivuze kera nta Muyobozi numwe w’uRwanda dukorera mu kwaha kwe turi Ishyaka ryigenga ritavuga rumwe na Leta,abibuka mu gihe twatangazaga ko tugiye kwiyambaza ubutabera dutambamira ivugururwa ry’itegeko nshinga ry’uRwanda cyane ku ngingo ya 101 riyigize twashatse abavoka bagera muri batanu banga kuburana urwo rubanza, abatangaza ibyo kandi birengagije amateka y’itotezwa ry’Ishaka ryacu aho abantu bagiye bafungwa dore ko n’umunsi haba inama ya Kongere y’ishyaka DGPR twemeza umukandida Uhagarariye Ishaka Green Party yaraye mu buroko mu gihe abarwanashyaka bacu bamwe i Rusizi bahatiriwe kurahira ku mbaraga mu Murenge wa Kanjongo, mu Karere ka Gicumbi ho Perezida w’ishyaka ryacu DGPR yagabweho n’igitero n’inzego z’ibanze harimo Gitifu w’Akagali na home guard  zimusaba kwegura akagaruka muri RPF. Ibi byose nibyerekana ko Ishyaka ryacu ritari muri iyo shusho batubonamo kuko nta mu PSD, PL cyangwa PDC barakora ibyo.

Kuri aba banyapotiliki rero twabagira inama yo kuza ahubwo gukorera Poltiki mu gihugu bagafatanya n’andi mashyaka mu ruhando rwa Politiki nkuko ba Mandela naba Patrice Lumumba bitanga aho kuyikorera hanze y’igihugu. Icyiza kiraharanirwa bakemera kunyura mu makoni akomeye ishyaka ryacu ryanyuzemo Umukandida wacu akaba na Perezida wa Green Party n’ababere Intangarugero aho yirengagije ibyo bibazo byose akemera gukinira hagati mu kibuga.

TUYISHIME Jean Deo

Umunyamabanga mukuru ushinzwe itangazamakuru

N’itumanaho muri GREEN PARTY OF RWANDA

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/Green-party.jpg?fit=800%2C497&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/Green-party.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSTuyishime Deo Ishyaka riharanira demokarasi n’ibidukikije mu Rwanda, ntiryari rizi ko rivugwa mu kirego Kayumba Nyamwasa yatanze mu rukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu. Harimo ko ryaba ryarashinzwe na Kagame, aho ribimenyeye, abayobozi byaryo babinyomoje,batanga n’impanuro. Ikirego Kayumba Nyamwasa yashyikirije urukiko nyafurika, cyavugaga ko Green Party yashinzwe na Kagame, kandi ko gahunda...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE