Aho diplomasi ya opozisiyo igeze Kagame niwe uhazi!
Umunyagitugu , agatsiko ke n’ abamotsi be barigiza nkana kuko bitakiri ibanga ko ubuvugizi bw’ abatavuga rumwe nawe bugeze ahateye ibyuya leta y’ u Rwanda rwe:
1.Ikibazo cya Diane Rwigara na Mama we Adeline Rwigara kigeze muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe bwa Amerika .
2.Ubufaransa bushyigikiye ibiganiro hagati ya Leta y’ u Rwanda n’abayirwanya.
3. Ishyaka rya ANC ryo muri Afurika y’ Epfo , ishyaka rya Nelson Mandela , ntiriteze kwibagirwa urupfu rw’ uwaribereye umuvandimwe ukomeye Col Patrick Karegeya ; n’ ikimenyimenyi minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ icyo gihugu, Madamu Lindiwe Sisulu yabaye uwambere mukubwira Leta y’ Urwanda muri cya kinyabupfura cya diplomasi ,ko isabwa kureka ubwikanyizi ikareba uko yakemura ibibazo n ‘abayirwanya mu inzira y’ amahoro.
4. Ingeso yo gushimuta , kwica no kwica urubozo ya Leta ya Kagame yaratahuwe kuburyo ibinyoma acurira abo aba yarigishije ntawe ukibiha amatwi.
Kagame ntabwo agihabwa ibyo asabye byose ntacyo abajijwe , ntagiteta kuri mpatsibihugu kuko atakimuhisha ko azi neza ko hajemo abandi bakinnyi murubuga.
Ibihe biri imbere biteye amatsiko!
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/politiki/aho-diplomasi-ya-opozisiyo-igeze-kagame-niwe-uhazi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/IMG-20181122-WA0012.jpg?fit=640%2C640&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/IMG-20181122-WA0012.jpg?resize=140%2C140&ssl=1OPINIONPOLITICSUmunyagitugu , agatsiko ke n' abamotsi be barigiza nkana kuko bitakiri ibanga ko ubuvugizi bw' abatavuga rumwe nawe bugeze ahateye ibyuya leta y' u Rwanda rwe: 1.Ikibazo cya Diane Rwigara na Mama we Adeline Rwigara kigeze muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe bwa Amerika . 2.Ubufaransa bushyigikiye ibiganiro hagati ya Leta...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS