Agashushanyo gashya
Ikinyamakuru “TheNation ” cyo muri Kenya kitwihereye ishusho y’ umuryango wa East African Community n’ ubuyobozi bwawo bushya ntaguca ibintu kuruhande , nta bintu by’ amakabya nkuru nkayo tumaze iminsi tubona mubinyamakuru byo mu Rwanda bifite munshingano zabyo gukuza Kagame no kumugira igitangaza atari.
Nkunze ukuntu umuhanga mugushushanya (Munene) yamubonye uko ari muri iyi nshingano nshya ahawe y’ ubushoferi bw’ umuryango yashushanyije nka matatu cyangwa se coaster ( kwasiteri nkuko tuyita iwacu) , ipakiye abagenzi barengeje abo amategeko yemera , umwe anafite ukuguru mu idirishya, abagenzi ubona barambiwe gutegereza shoferi . kwasiteri ya Kagame ihetse n’ imizigo irengeje iyo amategeko yemera . Munene anashyiraho akarusho atubwira n’ ikiri muri iyo mizigo : terrorism ( ibikorwa by’ urungomo ndenga kamere), ubujura buhererekanya ibyibwe kumipaka, ubujura bw’amatora, ubujura bw’ amatungo nayo yambutswa imipaka, amakimbirane hagati y’ ibihugu ashingiye kumipaka , urwikekwe hagati y’ ibihugu bigize uwo muryango n’ ikibazo cyo kudahuza kubyerekeye ubucuruzi.
Kuri ibi byose hakiyongeraho ko shoferi ashobora kuba atari bukwire mumwanya we kubera ukuntu yikujije ,akagenda akaba igitangaza . Nawe arareba aho hantu agiye gusesera ngo abone uko atwara iyo kwasiteri ubona byamushobeye.
Munene ni agende aradusekeje . Ariko kandi turanamushimira kuko abiduhaye uko biri nta kujijisha.
Christine Muhirwa.