Muri Afurika Yepfo: Bibaye Ubwa Mbere Ambassade Y’u Rwanda Inanirwa Gutegura Umuhango Wo Kwibuka Genocide Yakorewe Abatutsi, Cyakola Byatumye Igikorwa Kigenda Neza Kurushaho Ndetse Abanyarwanda Baba Abahutu, Abatutsi, Abatwa, ndetse nisnshuti zabo (zabanyamahanga) Barisanzura. Ikindi Nuko Abanyarwanda Bahuye Bavuye Mu Mashyaka Atandukanye, Ndetse Igikorwa Cyo Kwibuka Imyaka 20 Ishije Genocide Ibaye Kibanze Ku Kureba Aho Abanyarwanda Bavuye Naho Berekeza, Habaye No Gutunga Ubuhamya Kubarokotse Ndetse Nababarokoye. Ariko rero akabaye icwende nti koga ngo niyo koze ntigashira umunuko mu minota mike Ambassaderi Karega yahawe ijambo yivugiye ibigwi bya FPR/Inkotanyi.

 

Hari kuri taliki ya 9 Mata 2014, abanyarwanda n’abayahudi barenga mirongo itanu bahuriye ku nzu Ndangamurage wa gisilikare (Ditsong Military Museum) iherereye mu gace kitwa Forest Town mu mujyi wa Johannesburg

Mu rwego rwo kwibuka abanyarwanda baguye muri genocide yakorewe abatutsi kuva muri Mata 1994! Uyu muhango ukaba warateguwe na Johannesburg Holocaust and Genocide Centre ufatanije n’ishyirahamwe ry’abatutsi bacitse ku icumu batuye mu mijyi ya Johannesburg na Pretoria.

Uyu muhango ubundi usanzwe utegurwa na Ambassade y’u Rwanda, watumye bamwe mu bacikacumu barafashe icyemezo umwaka ushize ko bazitegurira uwabo ujyanye no kwibuka mu buryo bubanogeye kubera ko imyaka yose ambassade yateguraga uwo muhango wasangaga aho kwibuka abazize genocide, ahubwo byarahindukaga nk’umunsi wo gucengeza amatwara y’ishyaka FPR/Inkotanyi.

Mu manama menshi yakozwe n’abo bacikacumu basabye  ikigo cya Johannesburg Holocaust and Genocide centre kubafasha gutegura no gushyira mu bikorwa uwo munsi nta nkunga ya ambassade y’ifashishijwe kugirango itazongera gutoba uwo munsi ukomeye mu buzima bw’abacikacumu.

Ambassade y’u Rwanda yaje kumenya ayo makuru mu mpera z’umwaka ushize, maze uwahoze ari maneko I Pretoria witwa Didier Rutembesa (akaba yaranirukanwe na leta y’Afurika y’epfo muri Werurwe uyu mwaka) yahise arakara cyane ndetse agirana n’amakimbirane na bamwe mu bacikacumu bateguraga icyo gikorwa.

Ntibyaje kumuhira rero kuko yaje guhambirizwa riva kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi yashinjwe bikamuviramo gucibwa mu gihugu hamwe na bagenzi be bakoranaga I Pretoria.

Niko byaraye bigenze rero, uwo muhango warateguwe ndetse na Ambassade iratumirwa n’ubwo bitayibujije kuza gutera ameza n’abakozi bayo hanze yaho uwo muhango waberaga kandi mu by’ukuri yaratumiwe nk’abandi bose ( Kujijisha intore zayo zaje ziyiherekeje ngo zitamenya ko uyu mwaka byabayobeye kubera urugomo bakorera impunzi z’abanyarwanda muri Afrika y’epfo).

Icyanshimishije kandi ni uko hagaragaye n’abanyarwanda ubusanzwe badatumirwa na Ambassade kandi ari abacikacumu gusa kubera ko banze kuba inkomamashyi za FPR/Inkotanyi!

Uyu muhango wagenze neza hatanzwe ubumya bw’abacikacumu, herekanwa Filime y’ukuntu Umugabo w’umuhutu witwa Gisimba Damas yashoboye gukiza impfubyi yareraga mu gihe Genocide yatangiraga kuba, hari abahutu bakijije abatutsi muri genocide byatangaje abayahudi bari aho kuko bamenyereye kubwirwa na FPR ko abahutu ari inyamanswa zirya abatutsi.

Abacikacumu batanze ubuhamya bagaragaje ko ubuzima bwabo bakibufite kubera abahutu banze kwijandika mu bwicanyi maze bakongeraho n’igikorwa cy’ubutwali cyo guhisha abatutsi bahigwaga.

Ijambo nyamukuru ry’uwo munsi rikaba ryavuzwe n’umukuru wa komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Afurika y’epfo! Adv Lawrence Mushwana. Uyu munyacyubahiro akaba yagaragaje ko South Africa yiteguye gufasha Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda kugirango izashobore gukora inshingano zayo neza, ariko ngo ababazwa no kubona bimwe mu bihugu by’Afurika bishaka gusenya urukuko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) kandi rwari intambwe y’ingirakamaro mu kurengera uburenganzira bwa muntu ku isi.

Ariko akabaye icwende nti koga ngo niyo koze ntigashira umunuko mu minota mike Ambassaderi Karega yahawe ijambo yivugiye ibigwi bya FPR/Inkotanyi aho kuvuga ku ntego nyamukuru y’umunsi yiswe” DEFYING GENOCIDE”  iyi ntego yerekanaga uburyo muri Genocide habamo abantu b’intwali bikora ibintu bitandukanye cyane n’ibiba birimo gukorwa.

Bamwe mu ntore zaje ziherekeje Karega zikaba zababajwe ni uko uyu muhango utaranzwemo inzoga n’ubusinzi nkuko babibamenyereje myaka yashize, Iyo byabaga byateguwe na Ambassade Y’urwanda I Pretoria.

Bertrand Turatsinze

Johannesburg