Inzu y’umukecuru Nyiramaso yasenyutse igice cy’imbere akagisanirwa n’abagiraneza (Ifoto/Ngendahimana S)
•    Bavuga ko bijejwe kwishyurwa inshuro 5 ariko nta kirakorwa
•    Barishyuza Leta amafaranga agera kuri miliyoni 80
•    Imitungo yabo yabaruwe mu mwaka wa 2008
•    Inzego nkuru zirimo Perezidansi ya Repubulika zirakurikirana iki kibazo bya hafi

Imiryango 20 ituye ahagombaga kubakwa Ibiro by’Umukuru w’Igihugu baratabaza Leta kuko bategereje ingurane amaso agahera mu kirere.

Ibarura ry’agaciro k’imitungo yabo ryakozwe mu mwaka wa 2008. Bose hamwe bageraga ku miryango 500. Gusa imiryango 480 niyo yahawe ingurane mu Gushyingo 2011. Indi 20 isigaye arinayo itakamba, isa n’iyibagiranye.

Muri iyo miryango 20, imiryango 12 ntibarahabwa ifaranga na rimwe, mu gihe indi 8 isigaye yishyuwe make make.

Iki kibazo kiri mu Mudugudu wa Karama, Akagali ka Nyabikenke, Umurenge wa Bumbogo ho mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Bavuga ko bahora bizezwa kwishyurwa,  buri gihe bakabwirwa ko impapuro zabaruriweho imitungo yabo zirimo amakosa.

Ku ikubitiro iyi miryango 20 yishyuzaga amafaranga 75.682.550,  gusa nyuma y’uko hari umwe mu baturage basubiriyemo ibarura bagasanga harabayemo kwibeshya, ubu ngo ayo bishyuza yageze kuri miliyoni 80.

Aba baturage bavuga ko batazi impamvu batishyurwa ngo ikibazo cyabo kive mu nzira, kandi ko n’ubuyobozi butaberurira ngo bubabwire aho bipfira.

Umwe muri bo witwa Murinda Jean Claude yabwiye Izuba Rirashe ati, “Ntiwamenya impamvu tutishyurwa. Dosiye yacu igeze muri MINECOFIN  inshuro zigera kuri 5 igenda igaruka. Ubwa mbere ngo  ntabwo byari muri budget (ingengo y’imari), ubwa kabiri  ngo babiteranyije nabi harimo ikinyuranyo, ubwa gatatu bavuga ko babizanye mu mpera z’umwaka w’ingengo y’Imari  basanga nta cyo babikoraho. Ubwa kane badusaba kwandika amabaruwa, turabikora, bavuga ko harimo amakosa.”

Kuki batishyurwa?

Aba baturage bavuga ko  muri Werurwe 2013 Akarere ka Gasabo kabizezaga ko bazishyurwa ku mafaranga y’ingengo y’imari ya 2013-2014 ariko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ivuga ko ibyo kubishyura bitateganyijwe.

Bavuga ko bandikiye Minisitiri w’Intebe bamumenyesha iby’iki kibazo, bagenera kopi Umuvunyi Mukuru na Perezidansi wa Repubulika.

Mu ntangiriro z’uku kwezi (Gicurasi) itsinda ry’abahagarariye izi nzego ryahuye n’aba baturage,  ribatega amatwi ribabwira ko ikibazo cyabo kigiye gukurikiranwa mu maguru mashya.

Ubwo twakurikiranaga iby’iki kibazo umwaka ushize (2013), Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yatubwiye ko ibijyanye no kwimura abaturage bitari mu nshingano z’ubuyobozi bw’umujyi, ahubwo ngo bikorwa n’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu, Munara Jean, we icyo gihe yabwiye Izuba Rirashe ko bakoranye inama n’ikigo cy’igihugu cy’imiturire (Rwanda Housing Authority: RHA) ngo bemeranya ko aba baturage bagomba kwishyurwa bidatinze. Yagize ati, “ibintu byararangiye rwose, bidatinze abaturage bazishyurwa, kuko njyewe nanabasobanuriye ko bajya babimbaza uko biri kuko ninjye ukurikirana iki kibazo.”

Abajijwe niba koko uyu mwaka (2013) uzarangira bishyuwe, Munara yagize ati, “twe icyo twakoze ni ugufasha abaturage gutera igikumwe, ubwo ibindi ni ibya RHA, ni yo itanga amafaranga.”

Icyo gihe kandi umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imiturire, Mutamba Esther, we yavugaga ko icyo bifuza ari ukwihutisha ko abo baturage bakishyurwa, nk’uko bikorwa n’ahandi . Ati “tuzashaka ahandi amafaranga yava ariko abaturage bishyurwe.”

Kuri iyi nshuro Mutamba Esther aravuga ko kuba aba baturage batarishyurwa kandi baragiye babyizezwa inshuro nyinshi byatewe n’uko hagiye habamo amakosa menshi ngo kuko dosiye iba inyura ku bantu batandukanye. Ati “urumva hari igihe ku karere ka Gasabo babikoraga tugasanga harimo amakosa, tukabasaba kubikosora, natwe twabyohereza muri MINECOFIN bagasanga harimo andi makosa bityo bikagaruka.”

Abajijwe niba uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2013-2014 urimo kurangira, aba baturage batazishyurwa kandi iki kigo cyari cyarabibijeje, yasubije ko bazishyurwa ngo kuko bamaze gutunganya impapuro zo kwishyurwa amafaranga yabo. Ati ” muri iyi financial year {ngengo y’imari y’uyu mwaka} isozwa twamaze kubigeza muri system , bazishyurwa. Kuko byaratunganye.”

Ingaruka z’iki kibazo ku mibereho y’abaturage

Aba baturage bavuga ko babangamiwe cyane no kuba baratswe uburenganzira ku mitungo yabo  kandi Leta itarabishyura.

Bagaragaza ko imirima y’abahawe amafaranga y’igice, ubu yeguriwe amashyirahamwe ndetse ko  n’iyo bagerageje guhinga abandi baza bakabyiba bavuga ngo  “Leta yarishyuye.”

Nyiramaso Verediyana,  umukecuru w’imyaka 73  ufite inzu imaze kugwa inshuro ebyiri, yasigaye mu matongo kuko abo bari baturanye bishyuwe bakimuka. Yabwiye umunyamakuru w’Izuba Rirashe ati, “Uzambwirire Perezida wacu Paul Kagame aka kaga nahuye nako uti, ubu aha ntuye, urabona nasigaye njyenyine, simbona aho ndahura nta wantabara, ntawe nsaba amazi, nta muturanyi waza  kunganiriza….”

Mukecuru Nyiramaso avuga yabariwe miliyoni zisaga 17, ariko ngo yahawe amafaranga ibihumbi ijana na makumyabiri na kimwe na magana inani gusa (121.800rwf ).

Nsanzimfura David  ni umuhungu wa Nyiramaso. Yigaga mu cyahoze ari Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya Busogo (ISAIE BUSOGO).  Gusa ubu yibera mu rugo kuko yavuye mu ishuri kubera ko atibonye ku rutonde rw’abemerewe inguzanyo ya Leta kandi n’imitungo yabo bakaba nta burenganzira bakiyifiteho.

Uyu musore yabwiye iki kinyamakuru ati, “navuyemo kuko nta kundi rarikubigenza, mukecuru yari atarampa umunani.”

Placide KayitareAFRICAPOLITICSInzu y’umukecuru Nyiramaso yasenyutse igice cy’imbere akagisanirwa n’abagiraneza (Ifoto/Ngendahimana S) •    Bavuga ko bijejwe kwishyurwa inshuro 5 ariko nta kirakorwa •    Barishyuza Leta amafaranga agera kuri miliyoni 80 •    Imitungo yabo yabaruwe mu mwaka wa 2008 •    Inzego nkuru zirimo Perezidansi ya Repubulika zirakurikirana iki kibazo bya hafi Imiryango 20 ituye ahagombaga kubakwa Ibiro by’Umukuru w’Igihugu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE