Eric Udahemuka na Gatera Stanley (Ifoto/Interineti)
Hari abanyamakuru 3 bashobora kuba bahunze igihugu ariko Polisi iravuga ko itazi iby’ayo makuru.
Muri abo banyamakuru harimo umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Isimbi witwa Eric Udahemuka,Gatera Stanley umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi.

undi ushobora kuba yahunze ni Ntwari John Williams nyir’urubuga ireme.net; uherutse kuvuga ko urubuga rwe ireme.net rwashimuswe n’abantu batazwi, kuva yabitangaza ntabwo arongera kugaragara.

Aba bose ntabwo telefoni zabo zigendanwa ziri gucamo iyo uzihamagaye.

Umuvugizi wa Polisi ACP Damas Gatare yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko nta makuru azi y’ibura ry’abo banyamakuru icyakora avuga ko ikibazo Polisi iheruka ari icya Gatera Stanley wari wafashwe na Polisi akekwaho guhabwa ruswa ariko ngo yahise arekurwa ikibazo cye kishyirwa mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission) ngo abe aribo bagikemura.

Aya makuru yatangiwe kumvikana nyuma y’uko kuya 14 Mata 2014 Polisi isohoreye itangazo ryemeza ko yataye muri yombi umuhanzi Kizito Mihigo n’umuyobozi wa Radiyo Ubuntu Butangaje Ntamuhanga Cassien.

Nyir’ikinyamakuru Isimbi Nduwayo Emmanuel yabwiye Izuba Rirashe ko hashize iminsi yarabuze kuri telefoni Eric Udahemuka ariko ko adashobora kwemeza ko yatawe muri yombi cyangwa yahunze kuko nta gihamya abifitiye ndetse nawe ubwe avuga ko nta gahunda afite yo guhunga igihugu.

Nduwayo yakomeje avuga ko nomero nshya y’Isimbi [52] yasohotse kuya 15 Mata 2014 itigeze inyurwamo (editing) na Udahemuka wari usanzwe abikora.

Nduwayo yongeyeho ko mu gitondo cy’uyu wa mbere mushiki wa Udahemuka yamubwiye ko musaza we yajyanye n’umuryango we ariko atazi aho berekeje.

Nta tangazo rirashyirwa ahagaragara n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura ku ibura ry’abo banyamakuru ariko nyir’ikinyamakuru Isimbi yavuze ko yamaze kubimenyesha umuyobozi mukuru wa Rwanda Media Commission.

Source Izuba rirashe