Abaturage Kaniga ngo’ RPF – Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo
Itsinda ry’abanyamakuru 12 boherejwe n’inama nkuru y’itangazamakuru (MHC) kureba uko gahunda z’iterambere zihagaze mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru bageze aho ku Mulindi muri Kaniga basanga abaturage bishimye cyane, bizihiza umunsi wo kubohora igihugu, igikorwa bahamya yuko nabo bakigizemo uruhare rukomeye kuko ariho ubuyobozi bwa RPF-Inkotanyi bwari bukambitse mu gihe cy’urugamba rwo guhirika ingoma y’abajenosideri.
Abo baturage ba Kaniga kwizera yuko RPF- Inkotanyi igiye guhindura aho batuye paradizo bituruka ku mpamvu z’uko aho ku Mulindi hagizwe ahantu nyaburanga hazajya hasurwa n’abantu batandukanye kureba uko aho hantu abari bayoboye urugamba rwo kubohora igihugu bari bacumbitse hifashe. Hazaba ari ahantu h’ubukerarugendo mpuzamahanga, abantu batemberera bakasiga amafaranga.
Aho hantu koko ni ahantu h’ubukerarugendo kandi nk’uko bitangazwa na bamwe mu bahayoboye, David Muganza na retired Sergent Julienne Mukarubogo, hagiye kuvuguruwa ku buryo hazajya hakurura ba mukerarugedo kurushaho. Muganza avuga yuko ibikorwa byo kuhavugurura bizatangira tariki 15 z’uku kwezi.
Hamwe mu hazaba havuguruwa ni aho bita RPA wing na RPF wingi. Muri RPA wing hari inzu kamanda mukuru wa RPA, Major General Paul Kagame, yari acumbitsemo. N’inzu irimo ibyumba bitatu byo kuraramo ariko kugeza ubu nta muntu uzi icyo Kagame yararagamo, uretse nyirubwite wenyine !
Iyo nzu kandi ikikijwe n’andi mazu yakoreshagwa na bamwe mu bakamanda bo hejuru ba RPA, barimo James Kabarebe. Hari kandi indaki bihishagamo iyo byabaga bibaye ngombwa. Ibyo byose bigiye gutangira kuvugururwa ngo birusheho kuzajya bikurura ba mukerarugendo nk’uko bigiye gukorwa kuri RPF wing.
Iyi nzu ifite ibyumba bitatu na Salon, ikaba ariyo Paul Kagame yabagamo ku rugamba rwo kubohora Igihugu
Iyi RPF wing iri hepfo gato ya RPA Wing, ikaba irimo inzu nini yari icumbikiye uwari Chairman wa RPF inkotanyi, Alexis Kanyarengwe, hakaba ari naho habarizwagwa abandi banyapolitike ba RPF- Inkotanyi nka ba senateri Tito Rutaremara. Aha hantu naho hari indaki bihishagamo iyo bikangaga yuko umwanzi agiye kubavunderezwaho ibisasu.
Hon. Tito Rutaremara
Hari kandi n’aho bakoreraga imikino y’umupira w’amaboko, hakaba ariho bakiriraga abanyapolitike baturutse mu Rwanda kimwe n’abandi babaga babasuye. Iruhande rwaho hari inzu yari ibitaro by’abasirikare babaga bakomerekeye ku rugamba ku buryo butashobora kuvurirwa mu mavuriro yo muri za unite zabo.Ni naho n’abo banyapolitike bavurirwaga.
Hafi y’ibyo bitaro by’akazu gato, batera urwenya bavuga ngo ni ibitaro by’abasirikare i Kanombe, hari igiti kimwe muri bibiri nacyo giteye amatsiko cyane. Hagati hagati y’ibyo biti bibiri havumbutsemo ikintu nk’ishami kibihuza bikaba nk’igiti kimwe kandi ari bibiri. Ni ibiti bibiri kuko buri kimwe gifite imizi, igihimba n’amashami yacyo, ariko na none bikaba kimwe kubera icyo gisa nk’ishami (ukuboko) ribihuza. Abahasura bavuga yuko icyo giti ubwacyo kigaragaza ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, bwatangiriye Kaniga ubu bukaba bumaze gukwira igihugu cyose, Icyo giti nacyo kizajya gikurura ba mukerarugendo.
Ayo mazu tuvuga abo bayobozi ba RPF/RPA bari bacumbitsemo yari ay’uruganda rw’icyayi (Mulindi Tea Factory), ubu yabaye ay’urwo rwibutso rw’urugamba rwo kubohora u Rwanda. Izo nyubako kimwe n’ikibuga cy’umupira abashyitsi n’abasangwa bidagaduriraga mu mu gihe habaga hatari imirwano bigiye gutangira kuvugururwa ngo bizajye bikurura ba mukerarugendo, abo baturage ba Kaniga bakaba ariho bahera bavuga yuko bizatuma batera imbere nubwo n’ubusanzwe imibereho yabo yari itari mibi kuko nta bushomeri buhari kubera urwo ruganda n’imirima y’icyayi bitanga akazi.
Inkotanyi k’urugamba rwo kubohora Igihugu
Abaturage twaganiraga nabo bavugaga yuko ubwo bukerarugendo buzatuma hubakwa amahoteli atanga akazi kiyongera kuko bari basanganywe. Ngo nta kuntu kandi umuhanda uhuza aho hantu n’umuhanda Rukomo-Gatuna utazahita ushyirwamo kaburimbo kubera yuko uzaba unyurwa n’abashyitsi benshi kandi bazaba bazanye amafaranga !
Casmiry Kayumba