Abaturage bababajwe n’icyemezo cya RSSB cyo kubaka amazu yagenewe abaherwe
Iriya nzu yo hakurya niyo ikoreramo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (Ifoto/Kisambira T)
- Inzu y’amafaranga make ni iya miliyoni 124, ihenze cyane ni miliyoni 389
- Ikigo cy’ubwiteganyirize kivuga ko ari amazu yagenewe abakire ariko n’abandi bazagerwaho vuba
- Ikigo kigurisha amazu nticyumva impamvu RSSB yubaka amazu ahenze cyane kandi amafaranga kiyakura mubaturage
- RSSB(RAMA) ifite abanyamuryango 528.373, naho abo muzabukuru ni 388.104
Bamwe mu baturage barinubira Icyemezo cy’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyo kubaka amazu ahenze cyane, atajyanye n’imibereho y’abanyarwanda.
Aya mazu agiye kubakwa mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka “Gacuriro” ashobora kugurwa byibuze n’umuntu winjiza amafaranga miliyoni enye buri kwezi.
Kugira ngo banki nka KCB iguhe inguzanyo yo kugura inzu ya miliyoni 124 kandi ikishyurwa mu myaka 20 birasaba kuba uhembwa miliyoni enye kandi bagatwara 50% by’umushahara wose.
Iyi nzu ifatwa nk’ihendutse ifite ibyumba bibiri n’uruganiriro ndetse n’ubwiherero.
Ihenze muri aya mazu iragura miliyoni 389 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda kivuga ko guhenda kw’aya mazu biterwa n’impamvu nyinshi zirimo ko aka gace azubakwamo gahenze cyane kuko udashobora kubona ikibanza (M 30/20) kiri munsi ya miliyoni 50, harimo kandi gahunda yo kubaka imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibindi bikorwaremezo bizashyirwa muri kariya gace.
Umuyobozi wa RSSB, Dr. ufitikirezi Daniel, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ibikoresho byinshi bizakoreshwa mu bwubatsi bizavanwa hanze y’igihugu.
“Ikiguzi cyo kubaka mu Rwanda kiri hejuru ugereranyije n’ibihugu bikikije u Rwanda ariko kandi aha hantu twahageneye abantu bifite, ni agace k’icyitegererezo.”
Inzu zigiye kubakwa ni 504, isoko ryo kuzubaka rikaba ryarahawe isosiyete y’ubwubatsi yitwa CCECC.
Ikigo cy’ubwiteganyirize ntikivuga amafaranga cyashoye muri uyu mushinga ariko gihamya ko kizabona inyungu ingana na 20% y’amafaranga yashowe.
Abaturage bamaze kubona ibi biciro binyuzwa kuri interineti, bagaragaje ko batishimiye ibyakozwe n’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB).
Dore uko ibiciro biteye:
Dore icyo bamwe mu baturage babivuzeho binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook (Izuba Rirashe Newspaper):
Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) we avuga ko hari indi mishinga ibiri nayo igamije kubakira amazu abaturage kandi ku giciro gito.
Dr. ufitikirezi Daniel avuga ko amazu y’abafite amikoro aciriritse azaba ashobora kugura hagati ya miliyoni 22 na miliyoni 27.
Naho ari ku giciro cyo hagati azaba ari agura hagati ya miliyoni 50 na miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda.
Inzobere mu bijyanye n’amacumbi zivuga ko aya mazu ya RSSB adahenze cyane nk’uko abantu babyibwira ariko ngo biragoye ko bazabona abagura aya mazu ahenze kuriya.
Ikindi hari ibindi bigo bigurisha amazu ahendutse ugereranyije n’aya RSSB kandi ayarusha ubunini. Urugero ni amazu ari muri Niboyi-Vision Estate mu Karere ka Kicukiro, aho Inzu y’ibyumba 3 n’ubwiherero 2 ishobora kuboneka kuri miliyoni 79 z’amafaranga y’u Rwanda.
Naho I Rebero, mu Mujyi wa Kigali (comfort homes) ushobora kuhabona inzu y’ibyumba 4 n’ubwiherero 3 ya miliyoni 75 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’ikigo gikora ubucuruzi mu by’amacumbi (Century Real Estate), Charles Haba, avuga ko RSSB itari ikwiye guhenda amazu yayo kuko amafaranga ikoresha iyakura ku misanzu y’abaturage kandi inyungu RSSB ibona ikaba itayigabana n’abaturage.
Charles Haba yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, “Ibyo ari byo byose RSSB yakoze imibare isanga itazahomba ariko ndatekereza ko batari bakwiye guhenda ariya mazu kuko biborohera kubona ubutaka kandi amafaranga bakoresha ava mubaturage batagira icyo bunguka.”
RSSB ifite abanyamuryango 528.373 batanga imisanzu mu kwivuza naho Abiteganyiriza muzabukuru ni 388.104
Ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda kivuga ko gishora amafaranga yacyo mu bukungu bw’igihugu, kizwiho kubaka amazu meza kandi gikoresha amafaranga ava mu misanzu y’abanyamuryango bayo.
Twitter: @IzubaRirashe