Abaturage ba Murambi na Kamabuye iyo babuze amazi bajya kugura ayo mu binogo bya Gashyekero (Ifoto/Ngendahimana S)

 

Abaturage ba Murambi, Kamabuye na Karambo mu Karere ka Kicukiro baratabaza ubuyobozi bwa EWSA bubasaba amazi kuko bamaze igihe kingana hafi n’ukwezi ntayo babona. Mu mpera z’iki cyumweru aba baturage  bayobotse amazi yo mu gishanga cya Gashyekero aho bagura ijerekani amafaranga 30 bagatanga andi 300 ku muvomyi kubera kuba kure.
Bamwe mu bakozi ba EWSA bashinzwe gukwirakwiza amazi muri utwo duce bavuga ko yabaye make kandi icyo kibazo bakigejeje ku buyobozi bukuru. Mu Mudugudu wa Kamabuye mu Kagali ka Karambo bo bavuga ko ubu kuvuga ko izuba ryatse amazi akabura ibyo bidakwiye kuba urwitwazo kuko no mu gihe cy’imvura bayahabwa bigoranye. Bicamumpaka Jérome, Umuyobozi w’Umudugudu wa Kamabuye yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko gahunda y’isaranganya ry’amazi, EWSA itangaza buri cyumweru nta na rimwe irubahirizwa uko bikwiye kuko nta na rimwe amazi araboneka umunsi wose byibuze rimwe mu cyumweru (ni ukuvuga kuva saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugeza 18h nimugoroba (nk’uko EWSA iba yatabitangaje ku mbuga za internet).
Uyu muyobozi w’Umudugudu yagize ati “nk’ubu amazi aheruka koherezwa yageze ku bantu bake cyane ku buryo no ku kazu k’amazi atahageze kandi ari ko gafasha abaturage batagira amazi mu rugo, usibye muri iki gihe cy’izuba no mu gihe cy’imvura amazi ashobora kuboneka mugitondo saa yine akaba aragiye urebye ubu ni ikibazo kitoroshye”. Kuwa gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2014 nyuma ya saa sita nibwo amazi yatangiye kuboneka mu duce tumwe twa Murambi na Kamabuye, ariko na bwo yageze ku bantu bake kuko abeshi mu matiyo yabo iyo bafunguraga robine hazagamo ibyuka gusa kandi muri konteri bigaragaza ko umuntu yakoresheje amazi kandi ntayo yabonye ubwo bikazaba ngombwa ngo azishyura muri EWSA fagitire y’amazi.
Kuva kuwa gatandatu kugeza kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Kamena 2014 mu matiyo y’abantu bamwe batuye muri Kamabuye mu matiyo yabo humvikanagamo umwuka gusa abantu bagategereza amazi bagaheba. Ingaruka zo kuba bamwe mu baturage ba Kigali babura amazi. 1. Ku burezi Bamwe mu bana aho kubyuka bajya kwiga babyukira kugura amazi ava mu bishanga bya Gashyekero. Abana bavuganye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe bavuze ko babyukira kuvoma amazi yo mu gishanga cya Gashyekero kubera guterera umusozi baturutse i Murambi na Kamabuye bakagera ku ishuri bakererewe ikindi gihe bagasiba ishuri. Abana bavuga ko EWSA ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashyanyarazi gikwiye kubakemurira ikibazo. 2. Ingaruka ku buzima Abaturage bamanuka bajya kugura amazi yo mu gishanga cya Gashyekero bemeza ko bayagura kubera amaburakindi kuko batizeye ubuziranenge bwayo, kuko ashobora kubanduza inzoka ubuzima bwabo bukajya mu kaga. Aba baturage bavuga ko EWSA ikwiye gusura icyo gishanga aho kugira ngo bagure amazi mabi ahubwo yaza ikayasukura, igashyiraho amatiyo ayobora mu Midugudu yabo ku buryo yazajya afasha abaturage ba Gikondo, Kamabuye, Karambo na Murambi bakunda kugira ikibazo cyo kubura amazi cyane cyane mu gihe cy’impeshyi. 3. Ingaruka ku bukungu Kubera ikibazo cy’ibura ry’amazi muri utwo duce usanga ijerekani iyo usabye umuntu kuyikuvomera akwishyuza amafaranga magana abiri cyangwa magana atatu, aya mafaranga iyo hiyongereyeho ayo kwishyura ugurisha ayo mazi ijerekani imwe ishobora gutwara amafaranga 330 aha ni ukuvuga ko ukoresha amajerekani atanu ku munsi bimutwara amafaranga igihumbi magana atandatu na mirongo itanu (1.650Frs).
Izindi ngaruka ni uko umwana urwaye inzoka avuzwa abandi bagakererwa akazi kubera gutegereza amazi abandi bikaba byabaviramo izindi nagaruka mu kazi kabo. Ikindi ni uko uzana umukozi ejo bugacya yatashye kubera kwanga guhora aterera umusozi n’ijerekani ku mutwe bikagira ingaruka ku babyeyi bafite akazi kabasaba kuzinduka. Umwe mu bakozi bo muri EWSA wavuganye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yavuze ko iki kibazo cy’ibura ry’amazi kibarenze bityo gikwiye gukemurwa n’ubuyobozi bukuru bwa EWSA hamwe n’ubw’Umujyi wa Kigali. Icyo abayobozi ba kuru ba EWSA n’ab’Umujyi wa Kigali bavuga kuri iki kibazo Ntare Karitanyi Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gukwirakwiza Amazi n’Amashyanyarazi (EWSA) mu butumwa bugufi yoherereje ikinyamakuru Izuba Rirashe yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’amazi bakizi kandi bafite gahunda yo kugikemera ati “tubifitiye gahunda kandi iri sustainable”. Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyashatse uburyo cyavugana na Minani Théonest ushinzwe gahunda y’amazi muri EWSA ntiyafata telefone ye igendanwa. Fidèle Ndayisaba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko amakuru y’ibura ry’amazi ari EWSA yayatanga kuko ari yo isaranganya  amazi muri iki gihe kuko ayo ifite itanga adahagije. Amazi ajya i Murambi, Kamabuye na Gashyekero ataruka mu bigega bya Nyanza ya Kicukiro, bivugwa ko ubu ntayarimo, hakibazwa umuntu ugomba kuzakemura icyo kibazo kimaze igihe.
Placide KayitarePOLITICSAbaturage ba Murambi na Kamabuye iyo babuze amazi bajya kugura ayo mu binogo bya Gashyekero (Ifoto/Ngendahimana S)   Abaturage ba Murambi, Kamabuye na Karambo mu Karere ka Kicukiro baratabaza ubuyobozi bwa EWSA bubasaba amazi kuko bamaze igihe kingana hafi n'ukwezi ntayo babona. Mu mpera z’iki cyumweru aba baturage  bayobotse amazi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE