Abaturage batujwe hafi ya gereza ya Huye hagendewe ku gishushanyo mbonera cy’umugi wa Huye bakanizezwa ko iyi gereza izimuka baravuga ko babangamiwe n’umunuko w’imyanda ituruka muri iyi gereza.

Abaturage batuye mu mudugudu w’ikitegerezo ahazwi nko ku Karubanda, mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, bavugako babangamiwe n’umunuko uva muri gereza ya Huye. Uyu munuko ngo wumvikana amasaha yose yaba aya mu gitondo cyangwa nimugoroba.

Bavuga batujwe muri aka gace mu rwego rwo kubahiriza igishushanyo mbonera cy’umugi wa Huye. Icyo gihe ngo ubuyobozi bw’ akarere bwarabizezaga ko iyi gereza izimurwa ariko ngo amaso yaheze mu kirere.

Umwe mubo yagize ati: “Twatujwe hano hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’umugi kandi batubwiraga ko gereza izimuka. Gusa mangingo aya ntituzi aho bigeze.”

Ngo kubera iki kibazo cy’umunuko n’imyanda uturuka muri iyigereza ngo abafite abana usanga bahora barwara bigatuma bahora kwa muganga.

Umuyobozi wa Gereza ya Huye Supretandent Zuba Camil yatangaje ko ibyo kwimuka kw’iyi gereza ntacyo abiziho. Yongeraho ko ntacyo biteguye gukora ngo uyu munuko ucike burundu kuko ngo ntako baba batagize ngo bapfundikire bimwe mu bikoresho bituma uwo munuko uza ariko ngo bikanga.

Yagize ati “Iki kibazo kirazwi kandi hakorwa ibishoboka byose ngo umunuko ugabanuke kuko uza iyo hari gukorwa gaz na biogas bikoreshwa muri iyi gereza mu rwego rwo kurengera ibidukikije.”

Yakomeje ati “Kuba izimuka nta byo nzi kuko binasaba amafaranga menshi. Bityo rero abaturage bakwiye kwihangana mu gihe bemeye guturana na gereza kandi bazi neza ko ikoresha ingufu za gaz na Biogaz biva mu myanda yo mumisarane” 
Uyu muyobozi avuga ko mbere y’uko aba baturage batuzwa hafi ya gereza hagombaga kubanza kurebwa niba bagomba kureka gereza ikimuka.

Umuyobozi w’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene avuga ko akarere katigeze kizeza ijana ku ijana ko yi gereza izimuka vuba. Gusa yemeza ko uko byagenda kose izimuka.

Yagize ati “Ntabwo twigeze tubizeza 100% ko izahita yimuka vuba. Gusa byanga bikunda igomba kwimuka ikimukira mu murenge wa Mukura kuko aho y’ubatse kuri ubu ari mu gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Huye mu gace kagenewe guturwamo. Gusa tugiye kuganira n’ubuyobozi bwa Gereza ya Huye iki kibazo cy’umunuko kibonerwe umuti”.

Gereza ya Huye yatangiye kwakira abagororwa mu mwaka w’1956 kugera ubu ikaba ifungiyemo abagabo basaga 11 137. Hafi ya Gereza ya Huye hatangiye guturwa muri 2013.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/Huye-1.png?fit=627%2C343&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/Huye-1.png?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSAbaturage batujwe hafi ya gereza ya Huye hagendewe ku gishushanyo mbonera cy’umugi wa Huye bakanizezwa ko iyi gereza izimuka baravuga ko babangamiwe n’umunuko w’imyanda ituruka muri iyi gereza. Abaturage batuye mu mudugudu w’ikitegerezo ahazwi nko ku Karubanda, mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, bavugako babangamiwe n’umunuko uva muri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE