Kuwa gatatu tariki 01 Nyakanga 2015 habayeho ikintu cy’icyoba mu mujyi wa Goma ubwo humvikanaga amasasu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Ababonye ibyabaye batangarije Radio Okapi ko ari ingabo za Congo (FARDC) zarashe ku basirikare barwanira mu mazi b’u Rwanda bari binjiye mu gice cy’amazi cya Congo.

Abo batangabuhamya ngo bari bari kuri grande barrier kandi bakomeje bavuga ko ibi byabaye ku manywa nka saa kumi n’igice bibera hafi ya Hotel Ihusi no ku mupaka wa Goma na Gisenyi.

Icyo gihe abasirikare ba Congo barashe ku basirikare barwanira mu mazi b’Abanyarwanda bari barimo baracunga umutekano mu mazi basubiza icyo bafashe nk’ubushotoranyi.

Radio Okapi yatanze aya makuru, ivuga ko amato y’Abanyarwanda yari ariho n’imbunda ariko ntiyasubiza uko kuraswaho, ahubwo ahita ava mu mazi yo mu gice cya Congo.

Nyuma y’iminota mike ibyo bintu bibabye, Inzego zidasanzwe za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zabonanye n’iz’u Rwanda ariko ntihigeze hatangazwa ibyo zaganiriye gusa ngo ikibazo cyahise gikemurwa mu maguru mashya nk’uko uruhande rwa Congo rwabitangaje.

Ngo si ubwa mbere ingabo zirwanira mu mazi z’u Rwanda zinjira mu gice cy’amazi y’Ikiyaga cya Kivu cya Congo, iki gihugu kikaba cyamagana ibi bintu. Kenshi ngo abamarine b’u Rwanda bakunze kwinjira mu mazi ya Congo bagata muri yombi abarobyi b’Abakongomani babashinja ko ari bo binjiye mu gice cy’u Rwanda mu Kiyaga cya Kivu.

Inzego z’umutekano za Congo zivuga ko aho u Rwanda rugabanira na Congo mu mazi y’Ikiyaga cya Kivu hasobanurwa neza n’inyandiko mpuzamahanga.

Iki kibazo cyo kuwa 01 Nyakanga cyaje nyuma y’amezi 3 komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi igaragaje imbago zigabanya ibihugu byombi hashingwa GPS mu bice bimwe by’ingenzi ku mpande zombi nko ku Musozi wa Goma no ku Musozi wa Kama. Icyari kigamijwe kikaba ari uguhera kuri iyo misozi ibiri iriho GPS hagaragazwa imbago zasizwe zishinzwe n’abakoroni.

Dennis Nsengiyumva – imirasire.com

Placide KayitareAFRICAPOLITICSKuwa gatatu tariki 01 Nyakanga 2015 habayeho ikintu cy’icyoba mu mujyi wa Goma ubwo humvikanaga amasasu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Ababonye ibyabaye batangarije Radio Okapi ko ari ingabo za Congo (FARDC) zarashe ku basirikare barwanira mu mazi b’u Rwanda bari binjiye mu gice cy’amazi cya Congo. Abo batangabuhamya ngo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE