u gihe u Rwanda rwatangiye kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi, abarwanashyaka b’ ishyaka AFRODEBU barasaba leta y’ u Burundi iyobowe na Pierre Nkurunziza kubasobanurira urupfu rwa Perezida wabo Ntaryamira Cyprien warasiwe mu ndege imwe na Habyarimana Juvenal ku italiki ya 6 Mata 1994.

mu gihe mu Rwanda twatangiraga icyuno, mu Burundi Imihango ya misa yo kwibuka Ntaryamira yasomerwaga kuriCathedrale i Bujumbura ndetse bakomereza ku mva ye gushyiraho indabo.

Ntaryamira Cyprien wari Perezida w’ u Burundi

Leta y’ u Burundi yatangaje ko mu myaka 20 ishize, Guverinoma y’ u Burundi ndetse n’ umuryango wa Ntaryamira baracyari mu rujijo dore ko nta n’ umwe urasobanukirwa ibijyanye n’ urupfu rwa Ntaryamira.

Umuvugizi wa Leta y’ uburundi, Philippe Nzabonariba yatangarije BBC muri aya magambo: “hamaze kuba amaperereza menshi ku cyahanuye indege yari itwaye Ntaryamira na Habyarimana ariko ugasanga ayo maperereza aza avuguruzanya”.

Yakomeje avuga ko Icyo Uburundi butegereje ni uko amahanga yazagira icyo akora kuko bo babona ntacyo bakora kugirango bikorere iperereza ryabo ryimbitse basobanukirwe neza.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ Abanyarwanda: “Global Campain for Rwandese Human Right) watangije igikorwa cyo gusaba umuryango w’ abibumbye gushyiraho akanama ko gukora iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Habyarimana na Perezida w’ uburundi Ntaryamira.

Rene Mugenzi umuhuzabikorwa w’ uwo muryango yagize ati: “uyu muryango twawubatse ku italiki ya 6 Mata 2013, uyu ni umunsi wa 366, twari tugamije ko Loni yakora iperereza ku cyahanuye indege y’ abo baperezida bombi”.

Si ubwa mbere Loni ikora iperereza ku mfu nk’ izi, kuko yakoze no kuri Minisitiri w’ intebe wa Pakistan Benazir Buton, ariko hakaba hibazwa niba hatakorwa no kuri abo baperezida bishwe bagifite imyanya yabo?

Mugenzi yavuze ko bandikiye umunyamabanga mukuru w’ umuryango w’ abibumbye ndetse n’ ibihugu 14 muri 15 bigize akanama gashinzwe umutekano ku isi kuko iperereza ryakozwe n’ u Rwanda ndetse n’ Ubufaransa zose zagiye zinyomozanya.

Itangishatse Theoneste – Imirasire.com

Placide KayitarePOLITICSu gihe u Rwanda rwatangiye kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi, abarwanashyaka b’ ishyaka AFRODEBU barasaba leta y’ u Burundi iyobowe na Pierre Nkurunziza kubasobanurira urupfu rwa Perezida wabo Ntaryamira Cyprien warasiwe mu ndege imwe na Habyarimana Juvenal ku italiki ya 6 Mata 1994. mu gihe mu Rwanda twatangiraga icyuno, mu Burundi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE