Abapolisi 90 birukanwe burundu abandi 2294 bazamurwa mu ntera
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye ejo ku wa Gatanu muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ko aba bapolisi birukanwa kubera amakosa akabije bakoze, amategeko ahanisha kwirukanwa burundu.
Iyi nama yanemeje ko ba Su-Ofisiye ba Polisi na Polisi Constables bagera kuri 73 birukanwa burundu, naho ba Su-Ofisiye 18 bagasezererwa kubera impamvu z’uburwayi bunyuranye.
Abagera ku 2294 bazamuwe mu ntera
Inama y’abaminisitiri kandi yemeje ko hazamurwa mu ntera ba Su-Ofisiye ba Polisi n’Abapolisi bato 2107.
Iteka rishyiraho sitati yihariye igenga abapolisi, riteganya ko kugira ngo Su-Ofisiye azamurwe mu ntera, agomba kuba amaze nibura imyaka itatu ku ipeti. Agomba kandi kuba kuba afite impamyabumenyi cyangwa icyemezo cy’amashuri asabwa ku bashaka kuba ba ofisiye.
Agomba kandi gutsinda ikizamini cyo kwinjira mu ishuri ritegura abigira kuba ofisiye; gukurikirana no gutsinda amasomo yateguwe n’ishuri ritegura ba ofisiye.
Guhabwa ipeti ryisumbuye kuri Police Constable, bisaba kuba nibura afite imyaka ine y’uburambe ku ipeti; kuba ishimwe rya nyuma ririmo “Arabikwiye” no kuba yarabonye nibura ishimwe “Nyamwete” mu myaka itatu ikurikirana ya nyuma.
Inama y’abaminisitiri yaraye kandi yemeje ko ba Su-Ofisiye ba Polisi n’abapolisi bato 187 bazamurwa mu ipeti by’umwihariko. Iri zamurwa rikorwa hashingiwe kuri Politiki y’Igihugu igamije iterambere ry’umugore, ku bumenyi bwihariye kandi bujyanye n’inshingano za Polisi y’u Rwanda.
Ibi bituma inama Nkuru ya Polisi ishobora kugeza kuri Minisitiri icyifuzo cyo gusabira amapeti yo hejuru abapolisi batarageza ku burambe bw’imyaka buteganywa muri iri teka