Abaperezida ba EAC bagiye gukorera umwiherero i Kampala
Ubunyamabanga bwa EAC buvuga ko bwahurije hamwe imyiherero y’abakuru b’ibihugu bitewe n’umwanya muto baba bafite kandi bagomba gusuzuma ingingo zikomeye kandi z’ingirakamaro.
Uzabanzirizwa n’inama zihariye ku bikorwa remezo n’izahuza abashoramari n’abaterankunga mu rwego rw’ubuvuzi, ku wa kuwa 21 Gashyantare 2018.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yavuze ko mu byitezwe muri iyo nama mu rwego rw’ubuzima, harimo kwiga uburyo bwo kongera ishoramari murwego rw’ubuzima hagamijwe kugeza ubuvuzi kuri bose no kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye, SDGs.
Harimo kandi kugaragaza ishoramari rikomeye riri mu rwego rw’ubuvuzi n’amahirwe ashobora kubyazwa umusaruro muri urwo rwego no kuzamura ubufatanye mu karere.
Iyo nama izaba ifite insanganyamatsiko yo “Gushimangira no kwagura ukwihuza kw’ibihugu binyuze mu bikorwa remezo no guteza imbere urwego rw’ubuvuzi”, iziga uburyo bwo kugera ku ntego z’umuryango, icyerekezo cya Afurika 2063 n’Intego zigamije Iterambere rirambye.
Minisitiri Gashumba yabwiye The New Times ati “Zimwe muri gahunda twifuza guhuza zirimo uburyo bwo kurwanya indwara zandura nka malaria, igituntu na virusi itera Sida; kwagura uburyo bwo kugira abakozi bashoboye bo mu nzego z’ubuzima n’uburyo bwo kwitegura guhangana n’ibibazo bibangamiye urwego rw’ubuvuzi mu karere.”
Uyu ni umwiherero wa kane w’abakuru b’ibihugu bya EAC ku gutera inkunga imishinga y’ibikorwa remezo n’iterambere. Uheruka kuba mu 2008, 2012 na 2014. Muri icyo gihe imishinga myinshi mu bwikorezi, ingufu n’ubwikorezi bw’indege yagiye itoranywa ngo ihabwe ingufu, ndetse hashakwa uburyo ibonerwa ubushobozi ngo ishyirwe mu bikorwa.
Ni ubwa mbere ariko habaye umwiherero uhuje abakuru b’ibihugu abashoramari n’abaterankunga mu rwego rw’ubuzima. Ubaye mu gihe hari kuba impinduka nyinshi mu bijyanye n’ubuvuzi, aho usanga akarere kagikomerewe n’indwara zirimo malaria, Igituntu, Virusi Itera Sida, ibibazo bishingiye ku buzima bw’ababyeyi n’abana, umuvuduko w’amaraso, diyabete na za kanseri n’izindi z’ibyorezo n’izishingiye ku mihindagurikire y’ibihe.