Image result for inzara mu rwanda
Nyuma yaho Perezida Kagame akoresheje amayeri agakuraho abanyarwanda amafaranga atagira ingano mu kintu bise “AGACIRO FUND” akiyubakira amazu hirya nohino ndetse akanigurira indege zimutwra aho yishakiye, abanyarwanda bakeneye gutabarizwa “INZARA FUND”.
Abanyarwanda bane (4) kuri batanu (5) barashonje kandi babuze gitabariza, inzego zibanze ntacyo zikora kuko zihugiye mumanota yimihigo kugirango bashimishe shebuja Kagame. Imiryango itabogamiye kuri Leta yarazimanganye mu Rwanda.  Amashyaka atavuga rumwe na Leta nayo ntabaho, amwe yarazimiye, andi yaramizwe, andi yaratorongeye ubu naho akorera mu buhungiro yacitsemo ibice ndetse ntitwabura kwibaza niba adakorera Kagame.
Kuki amashyaka adashyirahamwe, wenda niba adashyizehamwe ariko kuki asenyena mugihe cyo kuzuzuzanya? Abanyarwanda barashonje, amafaranga yokwizigamira Kagame yategetseko yubakwamo amazu, andi arayacuruza none yarahombye cyangwa ari mubintu bitazana inyungu zihuta. Abanyarwanda bose bizigamiye  ndavuga abantu bahoze arabakozi ba Leta, ubu babaha ibihumbi 5, (5,000). Ayo na mafaranga ashingira kwitegeko rya Habyarimana aho Fanta yaguraga amafaranga 21, na Byeri (PRIMUS) yaguraga amafaranga 100, cyangwa 78.
Ubu ibihumbi bitanu(5,000) ntanubwo bishobora nokugura ibiryo byamanwa nijoro mu Rwanda. Ibi bikwereka ukuntu umuntu wohasi abayeho kandi ubwo ntabwo washyizemo niba uwo muntu akodesha inzu yokubamo I Kigali.
Ikibabaje nuko nta munyarwanda ushobora kuvuga ayo mabi amukorerwa mu ruhame.  Ariko ubutekamutwe bwa Kagame nyuma yifunga rya Karenzi Karake hano London, basabye abanyarwanda kukusanya amafaranga arenga Miliyari(1,000,000,000).
Ayo mafaranga nyuma yogufungurwa kwa Karenzi Karake, ntabwo ayo mafaranga bayashubije abanyarwanda kuko yari ingawate ya Karenzi kugirango atazabura kwitaba urukiko, ariko ayo mafaranga yarashubijwe. Ikibabaje nuko ntamunyarwanda ushobora kubaza mu ruhame ati yamafaranga yacu twatanze arihe?
Inzara iravuza ubuhuha cyangwa urugi nturigifunguka, abantu bagifite agatege barahunze bagiye Tanzania abandi bagiye Uganda ahitwa Mubende, kuki Leta ya Kagame idashobora gutangiza  IKIGEGA INZARA FUND, natwe  batavuga rumwe na Kagame tuzayatanga kuko twese nigikorwa cyogufasha abanyarwanda.
Amafanga yokwivuza abaturaje barayatanze ariko babuze ubuvuzi  ubu bararira ayo kwarika kandi ngo ntibazasubizwa amafaranga yabo cyangwa bakomeze bivuze ahubwo ngo bongere bishyure ayandi. Mbega ubusambo, kwikanyiza, ubugome! Nonese ubwo abanyarwanda bashaka gutora Kagame ngo akomeze ategeke kugeza 2034, abanyarwanda bangahe bazaba bamaze gupfa?
Turatabariza abanyarwanda  kandi mu minsi mike abategura kuziyamamariza umwanya wo koyubora U RWANDA batangire bashake inkunga ya banyarwanda banshonje, ndasaba abanyarwanda bose babishoboye ndetse ninshuti zu Rwanda ko dutangiza vuba ikigega kinzara.  INZARA FUND.  Imbaraga zakoreshejwe mu AGACIRO FUND Tuzikubemo kabiri . Mbaye Mbashimiye.
Joseph Ruhumuriza
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/inzara-mu-rwanda.jpg?fit=670%2C502&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/inzara-mu-rwanda.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSNyuma yaho Perezida Kagame akoresheje amayeri agakuraho abanyarwanda amafaranga atagira ingano mu kintu bise “AGACIRO FUND” akiyubakira amazu hirya nohino ndetse akanigurira indege zimutwra aho yishakiye, abanyarwanda bakeneye gutabarizwa “INZARA FUND”. Abanyarwanda bane (4) kuri batanu (5) barashonje kandi babuze gitabariza, inzego zibanze ntacyo zikora kuko zihugiye mumanota yimihigo kugirango bashimishe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE