Abanyarwanda bagomba gukoresha uburyo bwose kwamagana manda ya Kagame
Mperutse kunva abantu bajya mu Nkiko kurwanya manda ya Kagame ya gatatu, ariko Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye niwe uri kuri radio z’urwanda asabako Itegeko Nshinga ryahinduka. Urunva abajya mu nkiko za Kagame batari kugosorera murucaca?
Abayobozi bo ku rwego rwo hejuru mu ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru dushoje, basabye ko perezida Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda mu mwiherero w’iminsi ibiri w’abayobozi bakuru b’iri shyaka.
Uwo mwiherero harimo abadepite ba RPF, abacamanza bakuru, Minisitiri w’ubutabera nabandi banshinzwe kwamamaza Kagame.
Abazi RPF na Kagame , bazi ukuntu batekinika babeshya rubanda n’amahanga, unva nawe ukuntu Dr Joseph Karemera, Umukambwe Tito Rutaremera wakagombye kugira inama Kagame ahubwo nawe baratera indirimbo agakubita umudiho.
Abo bagabo batagira isoni ngo bahawe na perezida Kagame inshingano zo kwiga ku hazaza h’igihugu nyuma ya 2017, batangaje, kuribo ngo ubushakashatsi no kungurana ibitekerezo bakoze basanze abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu nzego zose badashaka ko perezida Kagame yava ku butegetsi. Ibi bikaba ngo bihuriranye n’uko abaturage barenga miliyoni 2 basabye ko Itegeko Nshinga ryahinduka perezida Kagame agakomeza kuyobora u Rwanda.
Nonese niba abanyururu bafunzwe burundu nabo basaba ko Kagame akomeza kugirango baborere muri gereza wunva RPF haricyo ihishe abanyarwanda? Amakuru yizewe aturuka muri RPF, avugako abanyamuryango ba RPF bafite ibitekerezo binyuranye na manda ubu bari mukaga.
Abenshi barasezerewe mu kazi, abandi bahatirwa kwemera manda kugirango batazamererwa nabi.Kubera iyo mpanvu, Kagame afunze inzira zose za demokarasi, abanyarwanda bafite uburenganzira bwogukoresha uburyo bwose bwo kwamagana manda inyuranyije n’amategeko.
https://inyenyerinews.info/politiki/abanyarwanda-bagomba-gukoresha-uburyo-bwose-kwamagana-manda-ya-kagame/AFRICAPOLITICSMperutse kunva abantu bajya mu Nkiko kurwanya manda ya Kagame ya gatatu, ariko Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye niwe uri kuri radio z’urwanda asabako Itegeko Nshinga ryahinduka. Urunva abajya mu nkiko za Kagame batari kugosorera murucaca? Abayobozi bo ku rwego rwo hejuru mu ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS