ABANYAMAKURU NTAMUHANGA NA NIYOMUGABO  BATI “ NI WOWE BATUZIZA”

Gerard Niyomugabo wari umwanditsi w'ibitabo, umushakashatsi ndetse wanabaye umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda

Niyomugabo waburiwe irengero

Nyamuhanga Cassien wari umunyamakuru akaba n'umuyobozi wa Radiyo Ubuntu Butangaje n'ubu ntaraboneka

Ntamuhanga

Mu gihe umutima wanjye ukomeje kunsimbuka igituza nibaza niba inshuti zanjye twiganye tukanakorana akazi k’itangazamakuru zigihumeka ,cyangwa  zarambuwe ubuzi ma n’abahotozi ba NZIZA n a MUNYUZA,  ni ngombwa ko nagira icyo mvuga ku mpamvu nibaza zaba zarateye kuzimira kwabo mu buryo bw’amayobera.

BATANGIYE GUTOTEZWA BIKOMEYE NYUMA Y’IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA IYICWA RYA COLONEL KAREGEYA

 

 

Hari mu mwaka wa 2001 ubwo namenyanaga na NTAMUHANGA Cassien  musanze mw’ishuri ryitiriwe mutagatifu Aloys i RWAMAGANA ( GROUPE SCOLAIRE ST ALOYS), icyo gihe tukaba twembi twarigaga mu mwaka wa gatunu w’ubumenyamuntu (5 eme science humaine). N’ubwo Ntamuhanga yigaga mu ishuri rya A nkiga muri B ntitwatinze kumenyana, kuko mu bihe by’ikiruhuko twabaga tujya impaka cyane ku mateka twigaga (history) kuko mwishuri rye bamwemeraga nk’umuhanga najye mu ryanjye ari uko bamfata. Twakomeje kubana na Ntamuhanga aha i Rwamagana ndetse mu gihe k’ikiruhuko tukaba twabaga turikumwe kenshi muri Kigali, kugeza ubwo 2003 twakoraga ikizami gisoza amashuri yisumbuye,  maze bikarangira mfite amanota ya mbere mubanyeshuri basaga ijana, icyo gihe Ntamuhanga akaba yaraje angwa mu ntege  ku mwanya wa gatutu maze twembi twoherezwa kwiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda I BUTARE.

NTAMUHANGA AHAGARIKA AMASHURI NGO ARERE IMFUBYI

Ntamuhanga ntiyarangije umwaka wa mbere mu mategeko, atari ukubera ubuswa ahubwo kubera imfubyi za genocide zirenga umunani  yamboga guhitamo gushaka akazi akazitaho cyangwa zikandagara kuko leta ya FPR umusonga wazo ntacyo wari uzibwiye nkuko n’ubu ntacyo uzibwiye.

Ng’uko  uko Ntamuhanga yafashe icyemezo cya gitwari agashakisha utwo yakora ngo aramire izo mfubyi. Icyo gihe twese abiganye nawe byaratubabaje cyane kubona umuntu w’umuhanga nka cassien acikiriza amashuri. Ntamuhanga yakomeje kuba inshuti yanjye cyane mu biruhuko ndi I KIGALI kenshi twabaga turi kumwe tuganira cyane ku mibereho mibi y’abacikacumu n’ubusumbane bukabije bwahawe intebe mu Rwanda (Capititalisme sauvage).

FPR NA NZIZA BAMBUZA KWIGA

Mu mwaka wa 2008 nitegura kudefenda nkaba nari gusoza manda yo kuyobora abanyeshuri bigaga mw’ishami ry’amategeko,  nibwo LT EMANUEL SHYAKA wa DMI, AIP ABEL NDUNGUTE  wa special intelligence  of police na KANAMUGIRE Faustin wa NSS bankoreye raporo bayishyikiriza NZIZA  na Ngarambe bababwirako nshaka kugumura abanyeshuri. ibi byankururiye urwango kugeza ubwo taliki 30/05 /2008 mbura ukwezi ngo ndefende, NGARAMBE NA NZIZA bategetse kaminuza kunyirukana burundu bandega ngo gushaka kugumura abanyeshuri. Nyuma gato yaho  banyirukaniye nibwo JACK NZIZA yagiye  gukoresha inama  abanyamuryango ba FPR  bigaga muri kaminuza maze Si ukuntuka yivayo kugeza ubwo avuga ngo kuki batinze kwirukana iyo “VIRUS”  icyo gihe niyambaje inzego zose zishoboka mbifashijwemo na (ibuka) dore ko muri genocide natakaje aavandimwe batandatu nababyeyi bombi. Nyuma y’uko ibuka ibigiyemo baje kundeka bigoranye cyane maze muri 2009 ndangiza amashuri. Ibyaka karengane nibirebire nzabigenera inkuru yabyo. Ntibyateye kabiri umwicanyi Jack Nziza agakomeza kunshumuriza insore sore ze dore ko nari nararahiye ko ntazigera nari mwe manika akaboko ngo ndayoboka FPR.

NJYE NA NTAMUHANGA KURI RADIO UBUNTU BUTANGAJE.

Nyuma y’aho Ntamuhanga agiriwe umuyobozi wa radio ubuntu butangaje AMAZING GRACE radio, niba nibuka neza hari 2009 icyo gihe nanjye nibwo nari ndangije amashuri muri kaminuza i Butare. NTAMUHANGA yatangiye kujya antumira tukaganira ku bagabo b’intwari za Africa ariko cyane cyane Capt THOMAS SANKARA .  Mbonye kuntoteza bikomeye naje kubabisa. Naje kongera gusubira muri studio za radio mu mwaka wa 2012 mvuye kwiga. Nyamara kuva icyo gihe,nubwo ntakibi twatangazaga kuri radio kuko nakoraga ikiganiro cy’amategeko, ubundi tukanakorana na Ntamuhanga muri  weekend  tuvuga kuri politike mpuzamahanga dore ko arinabyo nize.   Ba maneko batangiye kujujubya Ntamuhanga batanshaka, nyamara we yakomeje kubyirengagiza.

 Byagezaho njya ku ruhande  ngo agire amahoro, nshaka utundi nikorera, nyamara ndakwanze ya Nziza ntivamo ndagukunze.  Ng’uko umwaka ushize naje kuburirwa n’inshuti ko bagiye kunyirenza nyabangira ingata ubwo.

 

Twamenyanye bwa mbere na Niyomugabo Mu mwaka wa 2000, ubwo nigaga mu mwaka wa  wa kane w’amashuri yisumbuye mw’ishami ry’ubumenyamuntu mu rwunge rw’amashuri rwa leta rw’ I Butare GSOB ,mu gihe Niyomugabo yigaga mu ishami ry’indimi (lettre).  Naje gukomereza amashuri yanjye mu mwaka wa gatanu i Rwamgana ariho nasanze Ntamuhanga.

Naje kongera guhurira na Niyomugabo muri Kaminuza nkuru y’ U Rwanda ubwo yigaga mw’ishami r’indimi n’ubuvanganzo njye niga mu mategeko ubwo byari muri 2004. Uretse kuba Niyomugabo dukomoka mu karere kamwe ka NYANZA hari byinshi twumvaga kimwe nawe, cyane ikintu cyo kwanga akarengane. Niyomugabo muvandimwe hari byinshi duhuje, Ndibuka ko insoresore za NZIZA zigeze kutujujubya ngo turapinga twirirwa dusebya leta ngo iyoborwa n’abasajya b’injiji   maze wowe ukaza gutorongera ukamara amezi arenga atandatu NAMPULA  muri Mozambique mu gihe njye mambutse injyanja y’ubuhinde nkamara umwaka n’igice muri Madagascar. Urabyibuka ukuntu natashye bakanshimutira ikanombe maze inshuti yacu Ntamuhanga ikazenguruka brigade zose inshakisha igaheba.  

Mu gihe nakoreraga impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu muri Madagascar, mu mategeko ndemyabihugu n’imibanire y’ibihugu  (masters in PUBLIC LAW AND INTERNATIONAL RELATION), Niyomugabo yakoreraga impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu mu gihugu cy’ububirigi (masters in Human resource management). Kuva 2012, mu kwezi kwa munani ndibuka agakungu kacu kurubaraza rwa radio ubuntu butangaje utwumvisha ubutwari bwa RUGANZU naho NTAMUHANGA yivugira Yezu mu gihe nabaga mpagaze ku butwari bwa commandant ERNESTO CHE GUEVARA na capt Thomas sankara.  Ndibuka  ukuntu ababyeyi bicurirazaga utwenda mu mujyi bajyaga baza birukira muri studion za radio,  Local defense zibirukankanye maze tukabahishira imyenda. Icyo gihe Ntamuhanga bikamubabaza cyane,  mu gihe Niyomugabo  iyo yabaga ahari yatwibutsaga ukuntu Ruganzu yajyaga abwira abagaragu be ati” ntitwaje gutaha ubukwe kw’isi ahubwo twaje kuruhira rubanda” Agaheraho anegura abayobora batoteza abakene. ushaka kumenya byinshi wasoma igitabo Niyomugabo yanditse kitwa “NTA RUGANZU NTA YEZU”

Mu ntangiriro z’uyumwaka nakomeje kubwirwa n’inshuti zacu ziri Kigali ko inkoramaraso za Munyuza na  Nziza zari zikurwaye uretse guhora bakubaza ubushuti  bwawe nanjye cg niba tujya tuvugana, banakuziza ubushuti bw’umwihariko wari ufitanye na KIZITO MIHIGO nawe ubu uri mu mazi abira.   abanyarwanda bazi ukuntu mwajyaga mukorana rimwe na rimwe kuri television Rwanda muyoboye ibiganiro cyane ku mikorere y’abahanzi cyangwa umuco w’igihugu. Ibyo byose bikiyongera kugitabo wendaga  gusohora kitwa ‘GATEBE GATOKI YA GAHUTU NA GATUTSI MU GIHUGU CYA KANYARWANDA”.ntibyantangaza rero uzize urugomo rw’inkotanyi  ruterwa n’ubuswa buzuzuyemo zikaba zanga urunuka umuntu wese udatekereza amacuri nkaba rucagu. Ndibuka impaka twajyaga tujya kuri panafricanisme mu mbaza ku gitabo nanditse kuri Libya nise The “UN AND LIBYAN CRICIS”. N’ubushakashatsi nakoze kuruhare rwa bampatse ibihugu  mu kajagari kabera muri SOMALIA. Icyo twahurizagaho twese n’uko abanzi ba Afrika ari babiri: abategetsi b’ibihugu barenganya abo bakarengeye, naba mpatsibihugu. ( imperialisme).

Niyomugabo we yageraga kure akatubwira ko tugomba no kwanga amazina y’abazungu nguko uko yanze kwitwa Gerard arisimbuza NIYOMUGABO NYAMIHIRWA.

BATANGIYE GUTOTEZWA BIKOMEYE NYUMA Y’IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA IYICWA RYA COLONEL KAREGEYA.

N’ubwo inkoramaso nazibishije,  byabaye guhungira ubwayi mu kigunda.Cyane ko niyemeje kuzirwanya ku mugaragaro. Mu kwezi kwa cumi umwaka ushize nibwo  maneko w’ambasade RUTEMBESA DIDIER uri mubahambirijwe ejobundi, yashatse kunyirenza akoresheje amarozi  yari yahaye umwe mu nshuti zanjye.  Nyamara umunsi utaragera, naje kuburirwa n’umwe mu nshuti ndusimbuka ntyo. Ntibyagarukiyaho kuko ny’uma y’iyicwa rya karegeya naje gutungurwa no guhaagarwa nabamwe mubashinzwe  ubutasi muri iki gihugu bambwira ko ngomba kwimuka aho nari ntuye ko bafite gihamya ko umwe mubasirikare bakuru w’u Rwanda  yarimo akorana na bamwe mu nshuti  ntatangaza amazina kumpamvu z’umutekano wabo, izo nshuti zikaba zari gukorana n’abicanyi bavuye Kigali  mu mu mugambi wo kunyirenza.

Hagati aho, nyuma y’uko amafoto y’imyigaragambyo yabereye kuri ambasade y’u Rwanda akwirakwiriye mu binyamakuru bitandukanye angaragaza namagana inkoramaraso nta mususu,  bamwe mu basirikare bakuru n’abapolisi twiganye dore ko muri special intelligence ya police, NSS na DMI harimo abatari bacye, abo bazi ubushuti bwanjye naba basore batangiye kubajujubya babereka aya mafoto cyane cyane Ntamuhanga abazwa impamvu yakoreshaga umuntu w’intagondwa ndetse ngo bakamubaza ukuntu naje kujya muri RNC.

Maze kumenya iyo nkuru y’uko batotezwa mbibwiwe nabamwe munshuti zanjye zikora mu nzego z’ubutasi za Kagame, nabatumyeho umuntu mbagira inama yo guhunga ariko barabyanga bambwirako ntacyaha bakoze badashobora guta igihugu cyabo. Kuva kw’itariki 5 Mata nibwo inshuti zanjye ziba Kigali    zatangiye kumbwirako NIYOMUGABO yaburiwe irengero, bidateye kabiri n’umva ko inshuti ye magara Ntamuhanga nawe yaburiwe irengero.

Kuva icyo gihe nagerageje kubaririza mu bantu bose cyane cyane bamwe mubashinzwe ubutasi  muri polisi na DMI bose nta numwe wampaye amakuru afatika ku ibura ry’aba basore. Ibyo aribyo byose s’impanuka kuba bano basore barabuze mu bihe bikurikirana, mu gihe buri wese umwe kugiti cye kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka birirwaga bamucunaguza bamumbaza . banamubaza niba azi abantu naba mvugana nabo mu Rwanda.

UKO TUBIBONA

Nkurikije uko nzi ziriya nkotanyi,  ibintu bitatu birashoboka: icya mbere n’uko Ntamuhanga na Niyomugabo baba barashimuswe n’inkoramaraso za Nziza na Munyuza nk’uko nanjye zijyeze kunshimuta zikajya kumfungira muri safe house kicukiro bakanshakisha bakambura ,bakihanagura bazi ko nabushonnye. Nyuma Bajya kubona bakabona zirandekuye, Wenda bo bakaba batazagira amahirwe yo kurokoka nk’uko byangendekeye.  Icya kabiri gishoboka, n’uko baba bari kungoyi i Kami ejo cyangwa ejobundi  tukazababona imbere y’inkiko babashinja ibinyoma  nka kuriya bari kubikorera ba LT Joel MUTABAZI.

Icya gatatu  gishoboka n’uko baba baragize amahirwe bakaburirwa na bamwe muri zamaneko z’inshuti zabo bakabatorokesha  nk’uko babinkoreye ubu bakaba bari kurorongotana nk’uko najye byambayeho umwaka ushize ubwo naburirwaga n’umwe mubasirikare bakuru ko NZIZA yaciye iteka.

Bavandimwe, Ntamuhanga na Niyomugabo niba koko barabishe nimwiruhukire mu mahoro najye nzabasanga, ariko kandi Ntamuhanga uzansuhurize Yesu nziko wakundaga cyane, naho Niyomugabo uzansuhurize Ruganzu wemeraga by’agahebuzo. Ariko Kandi mbasezeranije  ko najye kugeza ku gitonyanga cyanyuma cy’amaraso yanjye, nzakomeza guharanira impinduramatwara aho gukomera amashyi kariya gatsiko k’inkozi zibibi.

Niba mukiriho kandi, ubwo nizeyeko tuzagira amahirwe yo kongera kubabona. Aho muri hose bazima cg mwarapfuye IMANA YUMVE GUTABAZA KWANYU.

N. C (ALIAS NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS)

PRETORIA AFRIKA Y’EPFO

 

 

 

 

 

 

 

 

Placide KayitareAFRICAPOLITICSABANYAMAKURU NTAMUHANGA NA NIYOMUGABO  BATI “ NI WOWE BATUZIZA” Niyomugabo waburiwe irengero Ntamuhanga Mu gihe umutima wanjye ukomeje kunsimbuka igituza nibaza niba inshuti zanjye twiganye tukanakorana akazi k’itangazamakuru zigihumeka ,cyangwa  zarambuwe ubuzi ma n’abahotozi ba NZIZA n a MUNYUZA,  ni ngombwa ko nagira icyo mvuga ku mpamvu nibaza zaba zarateye kuzimira kwabo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE