Abantu barenga 300 bamaze guhitanwa n’impanuka zikomeye
Abagendaga ku maguru bari mu bantu benshi bakomeje kugwa mu mpanuka kuko abarenga 90 bamaze gupfa nk’uko Polisi y’u Rwanda, ishami ryo mu muhanda ikomeza ibivuga.
Umuvugizi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda(Traffic Police), CIP Emmanuel Kabanda aravuga ko impanuka zimaze kuba gusa mu mezi atandatu zihangayishije cyane bikarushaho guhangayikisha kuko abanyamaguru bakomeje kubigwamo cyane.
Aganira n’ikinyamakuru izuba rirashe yagize ati “Kuba abantu barenga 30% muri aba bapfuye bari kumaguru biteye ubwoba, ibi biragaragaza uburangare bukomeye bukorwa n’abashoferi ndetse n’abakoresha umuhanda muri rusange.”
Muri aba bantu 309 bapfuye, 30% ni ukuvuga abarenga 92, 23% ni ukuvuga 71 bapfuye bari kuri moto, 13% ni ukuvuga 40 bapfuye bari ku magare naho 34% ni ukuvuga abarenga 105 bapfuye bari mu mamodoka.
CIP Kabanda akomeza avuga ko kuba abanyamaguru bagwa cyane mu mpanuka, akenshi ngo ari amakosa yo kutita kuri aba bantu, no kuba abakoresha umuhanda(abanyamaguru) batawukoresha mu buryo bunoze.
Ariko Polisi iravuga ko nubwo abanyamaguru nabo bashobora kuba mu makosa bakaba banagongwa, abashoferi ngo nibo bagomba kumenya uburenganzira bwabo kuko aribo bazi amategeko y’umuhanda kubarusha.
Kuba abanyamaguru bigaragara ko aribo cyane cyane bakomeje guhitanwa n’impanuka, akenshi binagaragarira n’aho bagenerwa kwambukiraa umuhada(zebra crossing), aho nabo bavuga ko usanga abatwara imodoka batahaha agaciro ahubwo bakahaca biruka cyane.