Komiseri w’ikigo cy’imisoro n’amahoro Tusabe Richard mu kiganiron’abanyamakuru(Ifoto/Kisambira.T)

 

Ikigo cy’imisoro n’amahoro kiratangaza ko kitageze ku ntego cyari cyihaye mu mezi 9 ashize mu kwinjiza imisoro mu isanduka ya Leta.

Itangwa ry’imisoro ritigeze rigenda neza uko ryakabaye rigenda mu mezi 9 ashize (kuva muri Nyakanga 2013 kugeza Werurwe 2014).

Komiseri  mukuru yavuze ko ikigo cy’imisoro n’amahoro cyari cyihaye intego yo kwinjiza Miliyari 581.5 z’amafaranga y’u Rwanda ariko hinjiye  Miliyari 554.3 ibyo bikaba bingana na 95.3%.

Zimwe mu mpamvu zagaragaye zatumye batagera kuri iyo ntego harimo kutagenda neza k’ubukungu bw’Igihugu aho bwavuye ku 8% mu mwaka wa 2012 aho kujya kuri 7.5% uko byari biteganijwe mu mwaka wa 2013 bukaba bwaramanutse cyane  bugera kuri  4.6%

Indi mpamvu yatumye itangwa ry’imisoro ritagenda neza ni igabanuka ry’ibyinjira mu gihugu birimo imodoka  kuko Leta yashoragamo  17.8% mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2012/2013 agera kuri 12.9% kugera muri Werurwe 2014.

Komiseri mukuru Tusabe Richard yavuze abantu bafitiye umwenda Leta ungana na Miliyari 80 z’amafaranga y’u Rwanda; Ikigo abereye umuyobozi kikaba kigiye gushyira imbaraga kwishyuza iyi misoro.

Yagize ati “ni akazi katoroshye kugira ngo dukurikirane  iyo myenda ariko twizeye ko angana na Miliyari 40 nibura ariyo ashobora kuzaboneka bitewe nuko hari n’abandi usanga baba baritabye Imana bikagorana kugira ngo iyo myenda yabo ibe yaboneka”.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro kivuga ko nubwo hari ikibazo cy’imisoro itaratanzwe neza uko byari biteganijwe muri uyu mwaka ngo habayeho kwiyongera kw’imisoro kuko aho bigeze ku mibare mu mezi 9 yavuzwe bigaragara ko imisoro yazamutseho 14.5 muri 2013/2014 ugereranije na 2012/2013.

Hafashwe ingamba ko hagiye gukurikiranwa abacuruzi bose bakoresha imashini zikoresha ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi(Electronic Billing Machine),bakazajya batungura abacuruzi barebe ko imenyekanisha baba bakoze ryuzuye koko ndetse harebwa n’abanyereza imisoro.

Placide KayitarePOLITICSKomiseri w’ikigo cy’imisoro n’amahoro Tusabe Richard mu kiganiron’abanyamakuru(Ifoto/Kisambira.T)   Ikigo cy’imisoro n’amahoro kiratangaza ko kitageze ku ntego cyari cyihaye mu mezi 9 ashize mu kwinjiza imisoro mu isanduka ya Leta. Itangwa ry’imisoro ritigeze rigenda neza uko ryakabaye rigenda mu mezi 9 ashize (kuva muri Nyakanga 2013 kugeza Werurwe 2014). Komiseri  mukuru yavuze ko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE