Abantu bafatiwe mu marembo kwa Kagame ni bantu ki ? Bakorera nde ? Batangiye ryali ? Bashyigikiwe na nde ?
Inkuru dukesha Umuryango: Nyuma y’aho tubagejejeho inkuru ivuga ko abantu 11  bafatiwe mumarembo kwa Perezida wa Repubulika mu Kiyovu bavuga ko bagiye kumuhanurira ibizaba, twabemereye ko tugiye no kubashakira andi makuru arambuye kuri abo bantu.
Abaraye bafashwe bose baba mu itsinda ry’amasengesho ryiyise Intwarane za Yezu na Mariya z’Indatana. Bakuriwe n’uwitwa Nyirahabyarimana Agata. Bakaba ari abo mu idini ya Kiliziya Gatulika.
Nyirahabyalimana Agatha ni muntu ki ?
Nyirahabyalimana Agatha ni umugore ukomoka mu Karere ka Rusizi mu cyahoze ari Cyangugu. Yakoze muri SECAM, aho yari ashinzwe abakozi ariko ubu yajyagayo rimwe na rimwe kuko yagiye mu kiruhuko k’izabukuru. Yahoze asengera mu itsinda ry’Abanyamutia Mutagatifu wa Yezu. Aza kurivamo ashinga Intwarane za Yezu na Mariya ndetse ahita ategura aho bazajya basengera. Bagira amateraniro ku mugoroba kugeza bukeye buri wa kabiri no kuwa gatanu wa buri cyumweru ariko iryo kuwa gatanu riba ari mpuzamahanga nk’uko tubitangarizwa n’abahasengera
Ubu atuye mu Muhima mu Kagali ka Kabeza ari naho yatunganyije ngo Intwarane zijye ziza gusengera. Mu bana be, afite umuhungu umwe w’umupadiri witwa Dominique Savio (niryo twabashije kumenya) wo mu bapadiri b’aba Sacre Cœur ariko ubu akaba aba muri Espagne .
- Iyi ni imbuga yatunganyirijwe gusengeraho mu gihe abayoboke babaye benshi
Mu rugo iwe haba hari abantu baje gusenga ngo bakire indwara zinyuranye harimo n’abana bataye amashuli bibera aho. Harimo abizanira ibiryo ariko ngo nawe abatabyizaniye arabagaburira nk’uko twabitangarijwe n’umukobwa we Cyuzuzo Solange twahasanze.
Bamwe mu bihayimana bashyigikiye Intwarane kandi nabo ni Intwarane za Yezu na Mariya z’Indatana
Sœur Marie Bernard :
Umubikira Marie Bernard wo mu Abizeramariya uba i Butare avuga ko nawe ari Intwarane kandi izina ryabo atari bo baryiyise. Ngo arimo kuva btangira muri 2005. Avuga kandi ko ibyo bakora ari Roho Mutagatifu ubikora. Yagize ati : « ni ijuru rikora, ntabwo ari abantu niryo ryikorera, niryo ritanga programu, igihe isengesho ritangirira turabigena ariko igihe riragirira sitwe tubishinzwe. »
Avuga ko basenga kuwa kabiri no kuwa gatanu ku mugoroba kandi akenshi barara. Yadutangarije ko ubwo ahaheruka ku italiki ya 31/5/2013 bari bageze kuri 200 bahateraniye.
Sœur Marie Bernard kandi avuga ko ariwe wafashije bagenzi be b’Intwarane kwandikira Vicaire wa Diyosezi ya Kigali akanamusaba ko bahura. Abayobozi b’Intwarane bagera kuri 5 babonanye na Archeque wa Kigali ari kumwe n’abapadiri b’amaparuwasi ya Kigali taliki 22/2/2013. Nyuma yo kumva impande zombi ngo Archeveque yababwiye ko bose bakoreshwa na Roho Mutagatifu umwe. Abemerera ko bagenda bagakomeza ubutumwa mu Miryango remezo, mu ma Santarali ndetse n’amaparuwasi.
Sœur Marie Bernard avuga ko mu masengeso yabo berekwa kandi byo berekwa bikaba bisaba ukwemera guhagije kubo bireba. Avuga ko Roho Mutagatifu yagiye abaha ubutumwa kuri Perezida wa Repubulika kenshi ariko bamutumaho ntaze n’abo bamutumyeho ntibamubone ahubwo abamurinda bakabasubiza inyuma nyuma yo kubambura imisaraba yabo na za bibiliya.
Akomeza avuga ko Intwarane ari nziza. Ati : « none se ko Intwarane zikoreshwa n’Imana. Yezu na Mariya nibo bene iyo groupe. Yezu aravuga ngo naraje kandi ntawe uzashobora kumpagarika, natwe ni uko ntawe uzaduca intege n’abafunze bazarekurwaâ€. Yongeye agira ati :†nanjye niteguye kuba najyamo(mu buroko) keretse mbaye ntemeraâ€.
Padiri Eugene Murenzi
Padiri Murenzi, ni Umupadiri uba muri Paruwasi ya Kibuye. Avugana n’Umuryango, yadutangarije ko Intwarane nawe azizi kandi ajya yifatanya nazo gusenga.
Avuga ko yamenye Intwarane azibwiwe n’Umubikira. Ikindi avuga ko koko zikora ibitangaza ari nacyo cyatumye zamamara mu muri aka gace ngo dore ko zijya za Burundi, Uganda, Tanzaniya na za Kenya ndetse n’aho basengera hakaba haza n’abanyamahanga.
Ati : « nagiye gusengera muri Chapelle Rose Mustica. Mperukayo taliki 13/6/2013 ku munsi wa Bikira Mariya. Nari nagize n’isabukuru y’amavuko, nagiye ngiye gusenga barantungura bankorera umunsi mukuru ».
Tumubajije ku magambo y’iterabwoba bagira yadushubije yagize ati : « hari igihe bajya mu mwuka bugatwarwa na Roho Mutagatifu bagatanga ubutumwa rimwe na rimwe buteye ubwoba ». Yakomeje adutangariza ko Archeveque wa Kigali ubwo yabonanaga n’abahagariye Intwarane yabasabye ko impano zikora bafite bazikoresha mu miryango gatulika, muri Paruwasi na Diyosezi.
Padiri Eugene yadutangarije ko icyamukuruye ari ubutumwa Intwarane zitanga. Ati : « icyankuruye n’ubutumwa batanga aho basaba abantu guhinduka. Imana ibereka imbere mu mitima y’abari mu Misa ndetse n’uko bahazwa ».
Ati kandi barasenga abantu bagakira. Hari abazanaga ibirozi bakabita, ingo zatandukanye zigasubirana… Ati : « Nanjye nari ndwaye umugongo kuva nkiri umufaratiri, ntaho ntivuje ariko ubu ku myaka irenga 60 ndakina basketball nyuma y’aho intwarane zinsengeye ngakira ».
Ese ubuyobozi bw’aho Intwarane zisengera bubivugaho iki ? Bwaba bubazi ? N’ubwo bariya bihayimana bavuga ko Intwarane n’ubuyobozi bwazo bakoreshwa n’umwuka, ubuyobozi bw’Akagali ka Kabeza bwo buvuga ko Intwarane zabajujubije cyane cyane Umuyobozi wazo Nyirahabyalimana Agata.
Ingabire Alphonsine, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kabeza Umurenge wa Muhima ahari chapelle Rosa Mustica Intwarane zisengeramo, yadutangarije ko kuva 2009 uyu mugore yagiye avuga amagambo arimo gutuka Perezida wa Repubulika ndetse yuzuyemo n’ingengabitekerezo aho yavugaga ko ngo abatutsi bagiye gushira. Ngo inshuro yamugejeje kuri Polisi ntiyahamaraga kabiri.
Hari abo twahasanze bamaze iminsi baraje kuhasengera :
- Hari abaza gusenga bakiturira muri Chapelle. Aba bose bahamaze ibyumweru birenga bibiri
Uwimana Solina avuga ko yaje aturuka mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyarusange akagali ka Rusovu. Avuga ko yaje ngo Intwarane zimusengere.
- Solina Ingabire uvuga ko yagenderaga mu kagare bakamusengera agahaguruka
Ngo yari afite ubumuga amaranye imyaka 6 agendera mu kagare baramusengera arakira ariko ubu ngo yituye hasi ntabasha guhaguruka. Avuga ko yaje ngo bongere amusengere, ahamaze icyumweru. Yagize ati :” ubu iwacu hari Intwarane nyinshi kubera ubuhamya bwanjye”.
Yadutangarije ko yarangije amashuli yisumbuye mu ishami ry’indimi. Bizimana Emanuel ni umwana w’imyaka 12. Yataye ishuli yiga mu wa kabiri nyuma y’aho ngo afatiwe n’ ibintu byamukubitaga hasi. Nawe yaje mu Ntwarane amaze ibyumweru bibiri ngo zimusengere abashe gukira.
- Bizimana Emanuel w’imyaka 12 wataye ishuli. Ngo arimo arivuza ibintu bimukubita hasi
Yaturutse mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyarusange akagali ka Rwambariro. Kamunazi Bernadette, yadutangarije ko yavutse mu 1939.Yatubwiye ko yaturutse mu karere ka Rulindo Umureng wa Tumba akagali ka Tumba. Ngo akaba yaraje kwivuza amashitani yamufataga akamoka nk’inyamaswa.
Ese aho asengera hameze gute ?
Uko bigararagara, hari inzu nini umuyobozi w’Intwarane n’umuryango we babamo, hakaba n’inzu ntoya iri hepfo yagizwe chapelle. Iyi nzu ikigaragara yari ntoya ariko abaje kwivuza ngo abakaba baragize uruhare mu kuyagura aho bongeyeho ibyumba byo kuraramo kubazaza kwivuza badataha. Iratatse irimo amashusho ya Bikiramariya na Yezu ndetse n’imisaraba.
Nyuma y’aho abasenga bakomereje kwiyongera, hanze bahakoze imbuga nziza, aho irangirira bahashyira umusaraba ubwo kuri iyo mbuga niho bicara bagasenga iyo ikoraniro ryitabiriwe n’abantu benshi.
https://inyenyerinews.info/politiki/abantu-bafatiwe-mu-marembo-kwa-kagame-ni-bantu-ki-bakorera-nde-batangiye-ryali-bashyigikiwe-na-nde/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Aba-christo.jpg?fit=500%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Aba-christo.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSInkuru dukesha Umuryango: Nyuma y’aho tubagejejeho inkuru ivuga ko abantu 11  bafatiwe mumarembo kwa Perezida wa Repubulika mu Kiyovu bavuga ko bagiye kumuhanurira ibizaba, twabemereye ko tugiye no kubashakira andi makuru arambuye kuri abo bantu. Abaraye bafashwe bose baba mu itsinda ry’amasengesho ryiyise Intwarane za Yezu na Mariya z’Indatana. Bakuriwe n’uwitwa...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Murecye abakora ibitangaza bitwaje izina ryanjye babikore babikore, nimba babikora biturutse ku Imana , bizaramba! Nimba kandi babikomoye kuli Sekibi, bizashira … YEZU yabibwiye Intumwa ubwo zali zihangahikishijwe n’abantu bandi bavugaga ko birukana amashitani, kandi batigaragaza inyuma YE!
N’ibyo rero by’i Rwanda ni uko!
Ahubwo ikibazo kigirwe n’abadashaka kubumva ubu, kandi yenda amazi namarakurenga inkombe bizaba bitagishobotse ..