Abandi barundi 200 birukanwe ku butaka bw’u Rwanda
Inzego zishinzwe umutekano mu ntara ya Kirundo mu Burundi, zatangaje ko abandi Barundi basaga 200 birukanwe mu Rwanda kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza.
Abo barundi birukanwe, biganjemo abasore bakoraga mu Rwanda akazi ko kuragira inka ndetse n’ako guhinga, bakaba bari bamaze igihe kirekire mu Rwanda.
Batangarije itangazamakuru ry’i Burundi ko ikibababaje ari uko birukanwe mu Rwanda shishitabona, byibura ngo iyo bateguzwa bari kubanza kwishyuza amafaranga yabo bakoreye, bakavuga ko batabwiwe impamvu birukanwe.
Ubuyobozi bw’intara ya Kirundo butangaza ko bwakiriye abo barundi bagizwe ahanini n’abavuka mu Kirundo n’abandi bo mu ntara za Kayanza, Ngozi na Muyinga.
Mu ntangiriro z’uku kwezi nabwo abandi Barundi 87 birukanwe mu Rwanda, batangaza ko birukanwe kubera kutuzuza ibisabwa n’amategeko bibemerera kuba mu Rwanda.
Muri bo harimo abari basanzwe bafite abagore cyangwa se abagabo, baratuye ndetse banafite imiryango, kubera imyaka myinshi batangaje bari bamaze mu Rwanda.
Bageze mu ntara ya Kirundo aho bakiriwe, bamwe mu bagabo batangaje ko bababajwe cyane nuko batahawe akanya gahagije ngo bitegure banagurishe amasambu n’imyaka byabo bari bafite mu Rwanda, kimwe nuko harimo abasize abagore babo bashakiye mu Rwanda b’Abanyarwandakazi.
Umwaka ushize nabwo hari abandi bagiye birukanwa mu Rwanda, Minisitiri ushinzwe Impunzi no kurwanya Ibiza , Séraphine Mukantabana, aza gutangariza RFI ko baba badafite ibyangombwa, aho yagize ati: “Twabasabye gukemura iki kibazo cy’ibyangombwa cyangwa bagasaba icyemezo cy’ubuhunzi .Ababyanze bohereje mu gihugu cyabo”. Ibi kandi bije mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza kuva mu mwaka wa 2015