Abana batatu bo mu muryango umwe bahitanwe na gerenade (Yavuguruwe)
Abana batatu ba Hunguribwami Alphonse utuye mu Murenge wa Sovu, Akarere ka Ngororero, bahitanywe na gerenade yari iri mu gikoni.
Abana bapfuye ni Masengesho w’imyaka 14, Uwiringiyimana w’imyaka 12, Mbabazi w’imyaka 9, naho Mukandayishimiye w’imyaka itandatu we ngo ntarapfa ari kwitabwaho n’abaganga.
Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Igihugu, Chief Superitendant Celestin Twahirwa, yemereye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko aya makuru ari ukuri.
Yongeyeho ko amakuru amaze gukusanywa agaragaza ko abo bana ari bo bazanye iyo gerenade mu nzu, ndetse nyir’urugo (se w’abo bana) akaba yari umusirikari mu ngabo za Habyarimana ariko byo ngo ntibirabonerwa gihamya.
Iyi nkuru turakomeza kuyibakurikiranira
https://inyenyerinews.info/politiki/abana-batatu-bo-mu-muryango-umwe-bahitanwe-na-gerenade-yavuguruwe/AFRICAPOLITICSAbana batatu ba Hunguribwami Alphonse utuye mu Murenge wa Sovu, Akarere ka Ngororero, bahitanywe na gerenade yari iri mu gikoni.
Abana bapfuye ni Masengesho w’imyaka 14, Uwiringiyimana w’imyaka 12, Mbabazi w’imyaka 9, naho Mukandayishimiye w’imyaka itandatu we ngo ntarapfa ari kwitabwaho n'abaganga.
Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw'Igihugu, Chief Superitendant Celestin...Placide KayitareNoble
Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS