Abamotari bo mu mugi wa Kigali baravuga ko uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mukwishyuza nta kibazo kidasanzwe buzakemura ureste ko buzabateranya n’abagenzi.

JPEG - 47.4 kb
Utumashini twafashishwa mu gupima ibirometero

Abatwara abagenzi kuri moto baratangaza ibi mugihe biteganyijwe ko guhera muri Mutarama 2018, muri Kgali nta mugenzi uzongera guciririkanya n’umumotari ku giciro cyaho agiye, kuko buri moto izaba ifite akamashini kabara ibirometero ubundi kakerekana igiciro.

Kuri ubu ikigo Yego Innovision cyatangiye gutanga utumashini kuri bamwe mubamotari kugirango batangire kwimenyereza kudukoresha kuburyo igihe kizagera babisobanukiwe neza.

Umumotari witwa Kalisa twasanze i Remera, avuga ko nta kibazo abona kwishyuza umugenzi hifashishijwe ikoranabuhanga bizakemura ahubwo ngo bizabateranya n’abagenzi.

Ati “iyo urebye ubona nta nyungu yabyo kuko nk’urugendo umugenzi yahagurukiraga kuri 300, ubundi twe twabaraga ikirometero kimwe, none ubu baragenda ibirometero bibiri hafi bitatu kuri 300, ubwo urumva motari abayamaze guhomba kare.”

Arongera ati “kandi nanone niba umugenzi yagendaga ahantu nko ku 1500, ku kamashini mushobora kubara mugasanga ararenga kandi umugenzi ntabwo yayaguha, urumva ko kazateza ibibazo nanone”.

Minisitiri w’ikoranabuhanga Nsengiyumva Philbert, avuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu bintu bitandukanye bizafasha abanyarwanda.

Ati “mugihe tuvuga ngo ikoranabuhanga rihindure ubuzima, ryihutishe ubucuruzi,rigabanye ibihombo byose bigenda biboneka haba kuri ba nyiri binyabiziga haba kuri leta, ndetse no gukingira ubuzima bw’abanyarwanda, ibyo byose ikoranabuhanga rirabifasha”.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubwikorezi bw’abantu n’ibintu Uwihanganye Jean de Dieu, avuga ko impamvu leta yihaye intego zo gukoresha ikoranabuhanga mu ngendo zo gutwara abantu n’ibintu, ari uko hari ibibazo byinshi bigaragaramo.

Ati “hari ibibazo byinshi dufite mugutwara abantu n’ibintu kuri moto, ni byinshi usanga kubikemura ukoresheje uburyo bwacu bw’abantu bitagenda neza, ugasanga hari ibisubizo ikoranabuhangaryatanga, harimo kurwanya ibyaha, kugabanya impanuka, ibi niyo mpamvu tubihitamo kugirango tubashe kwihuta”.

Uretse utu tumashini turimo gushyirwa kuri moto dutangwa n’ikigo cya Yego Innovision Ltd, hari n’ubundi buryo bukoeshwa, umugenzi agahamagara umumotari akoresheje application yo muri telephone akamurangira aho ari bakahamusanga, ubu buryo nubw’ikigo cya safe moto.

JPEG - 40.1 kb
Minisitiri Nsengiyumva Philbert

Minisiteri y’ikoranabuhanga ivuga ko harimo kurebwa uburyo bwo kuzajya hakoreshwa ikarita imwe muri gahunda zitandukanye zirimo ingendo, guhaha, kwishyura n’ibindi kuburyo bizagabanya guhererekanya amafaranga mu ntoki.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/motari.jpg?fit=717%2C403&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/motari.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSAbamotari bo mu mugi wa Kigali baravuga ko uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mukwishyuza nta kibazo kidasanzwe buzakemura ureste ko buzabateranya n’abagenzi. Utumashini twafashishwa mu gupima ibirometero Abatwara abagenzi kuri moto baratangaza ibi mugihe biteganyijwe ko guhera muri Mutarama 2018, muri Kgali nta mugenzi uzongera guciririkanya n’umumotari ku giciro cyaho agiye, kuko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE