Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta buri wese yahawe akarere agomba gukurikirana
Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yandikiye abaminisitiri bose n’Abanyamabanga ba Leta abamenyesha ko buri wese yongerewe inshingano zo gukurikirana akarere yashinzwe.
Hejuru y’ibyo, agomba kujya atanga raporo buri kwezi ndetse akanatanga inama muri ako karere habaye hagize ibibazo bihari cyangwa bitumvikaneho.
Mu ibaruwa Dr Ngirente Edouard yandikiye abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta, akamenyesha Perezida Paul Kagame, Umuyobozi w’Umujyi na ba Guverineri b’Intara zose, yagaragaje gahunda yose uko izajya ikorwa.
Yagize ati: “Mu rwego rwo gukurikirana no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta, nejejwe no kuboherereza ku mugereka w’iyi baruwa Uturere mushinzwe gukurikirana. Muri iyi gahunda, muzibanda ku gukurikirana uko gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa muri rusange ariko by’umwihariko muzakurikirana uko Imihigo y’Akarere igenda igerwaho, munatanga inama zafasha gukemura ibibazo Ubuyobozi bw’akarere bugenda buhura nabyo mu iterambere. Ndabamenyesha kandi ko mugomba gusura Akarere mushinzwe nibura rimwe mu kwezi kandi mugatanga raporo y’uko gahagaze.”
Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta buri wese yahawe akarere agomba gukurikirana:
Madamu UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, azakurikirana akarere ka NYAMASHEKE
Bwana Amb. GATETE Claver, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi azakurikirana akarere ka KAMONYI
Bwana MUNYESHYAKA Vincent, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda, azakurikirana akarere ka HUYE
Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije azakurikirana akarere ka MUHANGA
Madamu TUMUSHIME Francine, Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba azajya akurikirana akarere ka GAKENKE
Madamu Dr. MUKESHIMANA Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi azajya akurikirana akarere ka KIREHE
Madamu MUSHIKIWABO Louise, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, azajya afatanya na Bwana Amb. NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, bombi bakurikirane akarere ka GASABO
Bwana KABONEKA Francis, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu azajya akurikirana akarere ka MUSANZE
Bwana MUSONI James, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo azakurikirana akarere ka NYAGATARE
Bwana KABAREBE James, Minisitiri w’Ingabo azajya akurikira akarere ka RUBAVU
Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, azajya akurikirana akarere ka KICUKIRO
Bwana Dr. MUSAFIRI Papias Malimba, Minisitiri w‘Uburezi azajya akurikirana akarere ka NYABIHU
Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko, azajya akurikirana akarere ka KAYONZA
Bwana NSENGIMANA Jean Philbert, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, azajya akurikirana akarere ka RWAMAGANA
Madamu Debonheur Jeanne d’Arc, Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza azajya akurikirana akarere ka KARONGI
Madamu UWACU Julienne, Minisitiri w‘Umuco na Siporo azajya akurikirana akarere ka NGORORERO
Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, azajya akurikirana akarere ka GICUMBI
Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, azajya akurikirana akarere ka NYARUGENGE
Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima, azajya akurikirana akarere ka BURERA
Madamu NYIRASAFARI Esperance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, azajya akurikirana akarere ka RUHANGO
Bwana RWAMUKWAYA Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, azajya akurikirana akarere ka GATSIBO
Bwana MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, azajya akurikirana akarere ka NYARUGURU
Madamu Dr. MUKABARAMBA Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, azajya akurikirana akarere ka NYAMAGABE
Bwana HARELIMANA Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, azajya akurikirana akarere ka RUTSIRO
Dr. NDAGIJIMANA Uzziel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi, azajya akurikirana akarere ka RUSIZI
Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze, azajya akurikirana akarere ka NYANZA
Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, azajya akurikirana akarere ka NGOMA
Madamu KAMAYIRESE Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi, azajya akurikirana akarere ka BUGESERA
Bwana NSENGIYUMVA Fulgence, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi, azajya akurikirana akarere ka GISAGARA
Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, RULINDO