Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe rivuga ko Perezida Kagame yakuyeho uwari Minisitiri w’Uburezi Dr Musafiri Papias Malimba na Nsengimana Philbert wari Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho.

Dr Mutimura Eugene wagizwe Minisitiri w’Uburezi

Iri tangazo rivuga ko basimbuwe na Dr Eugène Mutimura wagizwe Minisitiri w’Uburezi na Rurangirwa Jean de Dieu wagizwe Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho.

Dr Eugène Mutimura wagizwe Minisitiri w’uburezi, yari asanzwe ari umushakashatsi umaze imyaka isaga icumi mu burezi.

Yize ubuvuzi muri Kaminuza zitandukanye zirimo Witwatersrand yo muri Afurika y’Epfo no muri Washington University, iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yakoze ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima burimo ubuvuga kuri Sida, anagira uruhare mu gutegura amahugurwa yagiye ahabwa abakora muri uru rwego mu bihe bitandukanye.

Rurangirwa Jean de Dieu wagizwe Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, we yari asanzwe akora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).

Aka kazi yari amazemo imyaka isaga icumi, yakoraga nk’Umuyobozi Mukuru mu rwego rw’ikoranabunga mu mushinga wa IFMS (Integrated Financial Management System) ugamije kugenzura ibijyanye n’umutungo wa leta hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu mugabo w’imyaka 44 y’amavuko, yize icyiciciro cya gatatu cya Kaminuza muri Maastricht School of Management mu Buholandi.

Yahagiye avuye muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi.

Rurangirwa akaba yarabaye umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (ICT) muri iyi Minisiteri mbere y’uko ayobora IFMS.

JPEG - 102.2 kb
Rurangirwa Jean de Dieu wagizwe Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho

Dr Musafiri Papias Malimba yagiye muri guverinoma agirwa Minisitiri w’uburezi muri Kamena 2015.

Mbere yo kugirwa Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri yari umuyobozi Muri Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe ishami ry’Imali n’amabanki.

PNG - 126.5 kb
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter Dr Musafiri yashimiye Perezida Kagame igihe bamaze bakorana

Nsengimana Jean Philbert we yari amaze imyaka itandatu, aho yabanje kugirwa Minisitiri w’Urubyiruko muri 2011.

Mu 2012 iyi Minisiteri yahujwe n’iy’Ikoranabuhanga, ahabwa kuyiyobora, iza gukurwamo urubyiruko yongerwamo itumanaho muri 2017.

JPEG - 130.8 kb
Nsengimana Jean Philbert ashimira Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye bagakorana