Nyuma yo koza mu mutwe, hari abakuramo umugabo ishati bakamwagaza no mu gituza (Ifoto/Irakoze R)
Mu ma salo yogosherwamo abagabo ndetse hakanatangwa serivisi zo guca inzara, havugwa abakobwa bitwaza akazi kabo maze  bakaba intandaro yo gutuma  abagabo baca inyuma abo bashakanye.
Kimonyo (si izina rye nyakuri) ni umugabo ufite umugore n’abana 3, akaba amaze imyaka 7 yubatse. Avuga ko akunda serivisi ahabwa n’abakobwa bo muri salo.
Mu buhamya bwe agira ati “ubundi njyewe sinkunda kwiyogoshesha kuko ntunga umusatsi mwinshi, ariko njya gucisha inzara zaba izo ku maboko ndetse no ku birenge.
Iyo ngeze muri salo, umukobwa uzinkorera aza kunyakira, akanyicaza, hanyuma akankuriramo inkweto n’amasogisi.
Ako kanya ahita azana utuzi dushyushye mu ibasi maze agashyiramo ibirenge byanjye, akabyoza ariko ku buryo bwihariye.
Arabinkubira, akamasa, haba mbere ndetse na nyuma yo kunshira inzara. Anyitaho ku buryo atagarukira ku kirenge gusa ahubwo arazamuka akamasa imfundiko ndetse n’itako.
Mu gihe cyo kwishyura, ngira ayo muha ku giti cye andi nkayishyura ku ruhande, mu rwego rwo kumushimira kugira ngo ubutaha azongere amfate neza.”
N’ubwo Kimonyo iyo ari kukubwira serivisi ahabwa n’abakobwa muri salo ubona zaramunyuze, ku rundi ruhande yemeza ko bashobora gusenya ingo.
Aragira ati, “Ubundi iyo utashye wumva uri soulagé (uruhutse), inshuro nyinshi ntuba wifuza n’umugore. Uba ukeneye kwiryamira gusa.
Hari n’igihe birenga guca inzara cyangwa se gufurirwa mu mutwe, bikaba byagera no ku mibonano mpuzabitsina mu gihe bahuye n’umugabo woroshye,  kuko muri bo habamo n’abakora umwuga w’uburaya nyuma y’akazi ko muri salon.
Ikindi ni uko nk’amafaranga dutanga yo gushimira umukobwa waguhaye serivisi neza, inshuro nyinshi ntaba ateganyijwe, bityo bikaba byagaragara nko guhombya urugo”
Eric Nduhura, ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko. Yiyogoshesha byibura inshuro 1 mu cyumweru kuko adakunda umusatsi.
Nduhura we avuga ko amaze guhindura salon yiyogoshesherezamo inshuro nyinshi ahunga abakobwa bamwoza mu mutwe bakarengera.
Dore ubuhamya bw’ibyigeze kumubaho: “hari salon najyaga njyamo kwiyogoshesha, hanyuma hari umukobwa ufura mu mutwe. Yari mwiza pe!
Iyo bamaraga kunyogosha, yahitaga anyakirana urugwiro, akanyereka aho tujya ngo anyoze mu mutwe.
Ni akumba gatoya, katabona neza, gakikijwe n’amarido ku buryo umuntu uri hanze yako adashobora kurabukwa ibyo abarimo imbere bari gukora.
Yanyozaga mu mutwe nk’iminota 40, akamasa mu misaya, ku buryo nanjye numvaga ari byiza nkanasinzira.
Ntibyagarukiraga aho yafunguraga ishati, kugira ngo idatoha, hanyuma uko anyoza anamasa akamanuramo intoki nkaza gushiduka ari kunkorakora mu gatuza, mu mugongo buhoro buhoro.
Bwa mbere nabifataga nk’ibisanzwe ariko uko twagendaga tumenyerana n’uwo mukobwa kubera kuhaza kenshi ni bwo naje kumenya ko hari ikindi aba agamije.
Rimwe yaje kunyerurira ambwira ko ankunda ko kandi iyo ari kunyoza mu mutwe yishima, bityo akaba yifuza ko twajya duhura na nyuma y’akazi.
Namwatse nomero nikinira, nanamubwira ko icyo nkeneye ari uguhura na we, ko kuri njye amafaranga atari ikibazo turi bubyumvikane.
Nkimara gutandukana na we, nomero ye ya telefoni nahise nyisiba, mpindura na salon nubwo naje gusanga atari we wenyine ubikora.
Kuri ubu maze guhindura salon inshuro 3 kugira ngo abo bakobwa batazankoresha ibara dore ko ndi n’umukirisitu.”
Icyo abantu batandukanye babivugaho
Uwimana Valerie ufite  salon i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko iyo ufite salon itanga serivisi ku bagabo ntugiremo abakobwa beza bo kubogereza mu mutwe cyangwa se kubakorera inzara urahomba.
Umugabo iyo aje muri salon kwiyogoshesha, ahita abaza niba dufura mu mutwe, kandi iyo nta mukobwa uhari mwiza ahita yigendera akajya gushaka ahandi.”
Uwimana akomeza avuga ko kubera iyo mpamvu ba nyir’amasalon bashaka abakobwa bashinzwe kwita ku bakiliya b’abagabo gusa.
Nyiramana Esperance: “Ubundi njye mbona iyo umugabo mumeranye neza, umwitaho uko bikwiye ataguca inyuma ngo ni uko umukobwa wo muri salon yamureshyeje.
Ahubwo nagira inama abagore kwita ku bagore babo bakabaha utwo tuntu bita duto nyamara bo baba bakeneye ku buryo umuntu uwo ari we wese yatubabeshyeshya, kuko abagabo ni nk’abana. Burya bajya aho bitaweho akenshi batitaye aho ari ho.”
Murekatete Valerie: “Mu gihe ntaragura ibikoresho ngo menye no kubikoresha, nzajya mwiherekereza, bamwogoshe ndeba, banamufurire mu mutwe, hanyuma tugarukane.
Erega abakobwa b’iki gihe nta mikino bagira! Abenshi bariteretera, kandi abagabo na bo burya baroroshye cyane. Umugabo aguca inyuma atari ukuvuga ko akwanze ahubwo ari ukubera atabashije kurenga ibishuko ahuye na byo ako kanya.”
Aline Uwase, umukobwa ukora muri salon : “Burya ngo umukobwa aba umwe agatukisha bose. Twese si ko tutagenzwa na kamwe, kandi ibyo bibaho ahantu hose.
Icyo nabwira ababikora ni ukureka kuduhesha isura mbi, bakanyurwa n’amafaranga bahembwa, cyangwa se bagashaka uko biteza imbere mu bundi buryo batiyandaritse.”
Bagabo Anastase: “Abagabo ariko natwe tujye twihesha agaciro. Ni gute wambwira ngo kuko umukobwa utazi yakwitayeho cyane muri salon ngo urahita unyurwa wibagirwe umugore wawe?
Burya natwe hari igihe dukabya kwigira nk’abana. Ku rundi ruhande, abagore na bo ni intandaro y’ibyo ngibyo, kuko usanga badaha care abagabo [kubitaho] babo bityo aho bazibonye hose bakajyayo. Impande zombi zikwiye kwikosora”