Abaguye mu bitero byo ku wa gatanu barakabakaba 100
Igisirikare cy’u Burundi ku wa Gatandatu cyatangaje ko ibitero by’abitwaje intwaro ku birindiro bya gisirikare mu mujyi wa Bujumbura ku wa Gatanu byaguyemo abasaga 90
Umujyi wa Bujumbura waranzwemo urusaku rw’amasasu kuva mu gicuku cyo ku wa Gatanu, ndetse abaturage babwiye Reuters ko abasirikare n’ubuyobozi biriwe bakusanya imirambo yashenjaguwe n’amasasu.
Ku wa Gatandatu ho, bivugwa ko Bujumbura yiriwe ituje umunsi wose. Umuvugizi w’igisirikare, Gaspard Baratuza yavuze ko abantu bitwaje intwaro bateye ibirindiro bya gisirikare, bakirirwa bahangana n’ingabo. Yavuze ko 79 mu bateye bishwe, 45 bagafatwa, ndetse n’abapolisi bane bakagwa mu bitero.
Ati” Ubu ibitero byarangiye noneho, twafashe n’imbunda nyinshi n’amasasu.”
Imyivumbagatanyo yatangiye mu Burundi muri Mata, ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya Gatatu. Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaganye ibitero byo ku wa Gatanu, ndetse Samantha Power ukuriye Akanama k’Umutekano ka Loni muri uku kwezi, avuga ko ako kanama kazaterana vuba kagafata umwanzuro kuri ubwo bwicanyi.
Polisi ntiyigeze ivuga abitwaje intwaro bateye abo ari bo. Umwe mu bajenerali bagerageje guhirika Nkurunziza muri Gicurasi, yari aherutse kuvuga ko hari umutwe bafite witeguye gukomeza urugamba.
Abatuye Bujumbura bamwe bavuze ko hari abo polisi yishe imaze kubafata mu ngo mu mukwabu yakoze. Amafoto yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga imwe mu mirambo iboheye inyuma.
Umuturage wo gace ka Nyakabiga yabwiye Reuters ati: Baje mu ngo zacu bafata abasore n’abagabo bagifite ingufu bose babajyana kubica.”
Ariko umuvugizi wa Polisi yabiteye utwatsi avuga ko nta wundi muntu wapfuye uretse abo mu bitero.
Baratuza yavuze ko bamwe mu bateye inkambi ya gisirikare ya Ngagara bagerageje gusubira inyuma abasirikare bakabakurikirana bakicamo benshi.
https://inyenyerinews.info/politiki/abaguye-mu-bitero-byo-ku-wa-gatanu-barakabakaba-100/AFRICAPOLITICSIgisirikare cy’u Burundi ku wa Gatandatu cyatangaje ko ibitero by’abitwaje intwaro ku birindiro bya gisirikare mu mujyi wa Bujumbura ku wa Gatanu byaguyemo abasaga 90 Umujyi wa Bujumbura waranzwemo urusaku rw’amasasu kuva mu gicuku cyo ku wa Gatanu, ndetse abaturage babwiye Reuters ko abasirikare n’ubuyobozi biriwe bakusanya imirambo yashenjaguwe n’amasasu. Ku...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS