Uyu mubyeyi yitwa Mukarukundo Chantal, akaba avuka mu Murenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba.

Twamwegereye tumubaza icyaba kimuteye kwemera guhara umwana yibyariye ubwe, maze atubwira mu magambo akurikira n’ikiniga cyinshi ndetse n’amarira ashoka ku itama ati : « Mu byukuri sinanze umwana wanjye kuko kuba byonyine nararuhanye nawe kugeza aya magingo ntaramuta cyangwa ngo mwice nigahunda y’Imana yashatse ko abaho, ndi imfubyi itagira shinge na rugero, nta n’umwe kugeza ubu mfite nkomokaho, sinifashije ndi umukene wo kugirirwa impuhwe, nubu tuvugana naraye mu musarane ahantu kuko ntaho mfite ho kwikinga ngo mbashe no gusinzira, none rero ubuzima nk’ubu ndabona ko ntabushobora ndi n’umwana, aho kugirango rero mwice nahisemo gushaka umugira neza wakwemera kurerera Imana maze nkamumwihera ».

Yakomeje avuga ko yari yafashe gahunda y’uko nanabura uwo amuha azagenda akamujugunya k’Umuyobozi Wungirije w’Aakarere ka Ngororero.

Tumubajije niba uyu mwana nta se afite, yadusubije ko ngo inda y’uyu mwana yayikuye mu kazi ko mu rugo yakoreraga i Gitarama (Muhanga), ngo akaba yarayitewe n’undi mukozi w’umuhungu bakoranaga mu rugo aho yakoraga uvuka ku Kibuye, ngo aho yakoreraga bamaze kubona ko atwite bahise bamwirukana nibwo yasubiye Ngororero aho avuka ngo kuva ubwo ntiyigeze agira andi makuru amenya kuri uwo wamuteye inda.

Twakomeje tumubaza aho yarasanzwe akura amikoro yo kurera uwo mwana kugeza aho yaragize umwaka, atubwira ko ngo yisuma (kwikorera imizigo y’abantu) ngo maze akabona amaramuko, gusa ngo nuwo Muyobozi w’Akarere Wungirije yashakaga kujya kujugunyira uyu mwana (nk’uko yabivugaga) nawe yajyaga agira icyo amufasha kuko ari nawe wamutangiye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Nahoumubyeyi wahawe umwana witwa Germanine aganira n’Umunyamakuru wa yagize ati : “Mu by’ukuri kuba nanjye nsazwe mfite n’undi wanjye ngomba gushakira imibereho, n’uyu ndumva ko agiye mu nshingano zanjye, ngiye kumwitaho nk’uwanjye kuko nk’umuntu usenga kandi wizera Imana nizerako ari umugisha ndi gukorera kandi n’ubusanzwe nkunda abana.”

Umumyamakuru amubajije niba yaba yihagije mu bushobozi, Germaine yatangaje ko agerageza ariko bitabujije ko abonye n’ubundi bufasha byaba byiza kurushaho.

Abaturage baba bazi uyu Mukarukundo wemeye gutanga umwana yibyariye, bahamyako ubuzima bwe butameze neza, kuko ngo uhereye n’igihe yatwariye inda y’uyu mwana ngo yagize ihungabana, yashatse no gukuramo inda baramubuza naho abyariye ashaka kwica uyu mwana bamubwira ko nabikora azafungwa maze agira ubwoba arabireka kandi ngo n’ubuyobozi bwaho atuye buzi iki kibazo.

Ubwo uyu mubyeyi wahawe uyu mwana yabigezaga k’ubuyobozi bwa polisi amaze no gusobanura neza uko yabonye uyu mwana, bamwemereye ko agenda akamurera mu gihe bo bakomeza iperereza nk’uko biri mu nshingano zabo.

Mu masaha ya nimugoroba kyo ku wa gatandatu ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri nibwo ibintu byahindutse, ubwo uwo mubyeyi yaje kugaruka kujyana umwana we avugako ngo yisubiyeho, ngo abantu bamubwiye ko atagomba kureka umwana we, nuko biba ngombwa ko ashyikirizwa Polisi kugira ngo akorerwe iperereza ubu akaba yabaye afunzwe by’agateganyo mu gihe ategereje ubutabera bityo n’umwana bakaba babaye bamumuhaye ubu afunganywe nawe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngororero..

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/05/Umubyeyi.jpg?fit=324%2C252&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/05/Umubyeyi.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSUyu mubyeyi yitwa Mukarukundo Chantal, akaba avuka mu Murenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba. Twamwegereye tumubaza icyaba kimuteye kwemera guhara umwana yibyariye ubwe, maze atubwira mu magambo akurikira n’ikiniga cyinshi ndetse n’amarira ashoka ku itama ati : « Mu byukuri sinanze umwana wanjye kuko kuba byonyine nararuhanye nawe kugeza aya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE