Maj Gen Frank Mugambage, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda yatangaje ko Leta y’u Rwanda yataye muri yombi Abagabo babiri bakomoka mu gihugu cya Uganda bakekwaho gushaka guhungabanya umutekano w’Igihugu cy’u Rwanda.

Aba bagabo babiri bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda umwe yitwa Simpson Mpirirwe ndetse na Didas Ndamira. Aba bombi bari mu maboko y’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bashinjwa.

Maj Gen Frank yabwiye Daily Monitor yandikirwa mu gihugu cya Uganda ko abo bagabo bafunzwe mu cyumweru gishize bakaba bashinjwa ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda.

Mu magambo ye ati “Nibyo koko, abagabo babiri bakomoka muri Uganda bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bari mu bikorwa byo gucura umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda.Inzego zishinzwe umutekano zikomezje akazi kabo ndetse n’iperereza ryahise ritangira.”

Yakomeje abwira imiryango y’aba bafunzwe ko nta kibazo bafite mu Rwanda ahubwo ko bafunzwe kugirango bakorweho iperereza.

Simpson Mpirirwe yari asanzwe ari umucuruzi; Didas Ndamira yari asanzwe ari umukozi ushinzwe umutungo wa Radio ya Voice of Kigezi korera muri Uganda nk’uko Daily Monitor yabyanditse.

Aba bagabo bafashwe tariki ya 19 Nzeri 2017,bafatirwa ku mupaka wa Cyanika ubwo bari baturutse mu mujyi wa Kisoro.

Maj Gen Frank Mugambage, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda