Umushinga w’ Itegeko Nshinga rivuguruye wamaze gutorwa n’ abadepite, uteganya ko mukuru w’ igihugu wese uzatorwa mu 2017, azahabwa imyaka irindwi, ndetse akazaba anemerewe kongera kuyobora izinda manda ebyiri z’imyaka itanu buri imwe.

Nyuma yo gutora umushinga w’iryo Tegeko Nshinga, Perezidante w’umutwe w’abadepite Donatille Mukabalisa yahaye ikiganiro abanyamakuru, bamubaza niba Perezida Kagame ashatse gukomeza kuyobora, amahirwe ahabwa n’iri Tegeko Nshinga, asubiza ko ahabwa amahirwe yo kuyobora kugeza muri 2034.

Nk’ uko bigaragara mu ngingo ya 172 y’ Itegeko Nshinga rivuguruye riri gutegurwa, Perezida uzatorwa muri manda itaha (mu 2017) azatorerwa manda y’ imyaka irindwi, nyuma yayo hakazakurikizwa ibiteganywa n’ ingingo ya 101, ivuga ko “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’ imyaka itanu(5). Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe.”

Umushinga w’ ivugururwa ry’ Itegeko Nshinga watowe n’ abadepite kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2015, ukaba utegereje kunonosorwa n’ abasenateri.

Abajijwe niba iri tegeko ritaravuguruwe kuber Perezida Kagame gusa, Donatille Mukabalisa, yavuze ko Itegeko Nshinga ritavuguruwe kubera umuntu umwe.

Yagize ati “Abaturage bari basabye ko Nyakubahwa Perezida yakomeza kubayobora ariko ntibafungurire buri wese. Niyo mpamvu umuyobozi uzatorwa mu 2017 azahabwa manda y’ imyaka irindwi.”

Yakomeje agira ati “Imyaka 7 ntabwo twayishyiriyeho Perezida Kagame wenyine kuko ntaranavugako aziyamamaza…Ntabwo abantu bakora Itegeko nshinga barikorera umuntu. Twagerageje gukora itegeko nshinga rizaramba tutazongera gusubiramo.”

Depite Mukabalisa yavuze ko abaturage basabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa ariko ntirifungurire buri wese, uretse ko ngo bitari gushoboka ko umuntu wenyine akorerwa Itegeko Nshinga.

Ingingo zigaragaza ko hazabaho inzibacyuho ya manda y’ imyaka 7 izakurikirwa n’ ugutorerwa manda ebyiri ebyiri z’ imyaka 5 iteganywa n’ Itegegeko Nshinga rivuguruye nirimara kwemezwa.

Itegeko Nshinga rishya ryemerera Perezida Paul Kagame ko ashobora kuyobora kugeza mu 2034, ibintu Depite Mukabalisa avuga ko nta tegeko ribimubuza aramutse abyemeye.

Nyuma y’ uko abadepite batoye umushinga w’ ivugurura ry’ Itegeko Nshinga, ugomba kohererezwa Sena nayo ikawusuzuma.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSUmushinga w’ Itegeko Nshinga rivuguruye wamaze gutorwa n’ abadepite, uteganya ko mukuru w’ igihugu wese uzatorwa mu 2017, azahabwa imyaka irindwi, ndetse akazaba anemerewe kongera kuyobora izinda manda ebyiri z’imyaka itanu buri imwe. Nyuma yo gutora umushinga w’iryo Tegeko Nshinga, Perezidante w’umutwe w’abadepite Donatille Mukabalisa yahaye ikiganiro abanyamakuru, bamubaza niba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE