Abacuruzi 20 b’Abanyarwanda bafungiye i Burundi
Ikarita igaragaza u Burundi hagati y’ibihugu bihanye imbibi (Ikarita/interineti)
Polisi y’u Burundi yamaze guta muri yombi abanyarwanda bagera kuri 20 bakoraga imirimo y’ubucuruzi mu Mujyi wa Bujumbura.
Polisi y’u Burundi ngo irimo gusaba abanyarwanda bacururiza muri iki gihugu urupapuro ruzwi nka Visa de commerce ubusanzwe rwari rwarakuweho mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) nk’uko radio KFM dukeshya iyi nkuru ibivuga.
Abanyarwanda bari mu buroko ni abakoreraga mu gace gasanzwe kazwi ku izina rya Bata mu Mujyi wa Bujumbura.
Nk’uko bamwe muri aba banyarwanda babivuga, Polisi ngo irimo iraza igahita ibafata babereka ibyangombwa bakabyanga bavuga ko bashaka Visa de commerce gusa.
Visa de commerce ubusanzwe igura amadorali 500 kandi ikaba ihabwa umucuruzi ufite ibicuruzwa byibuze bifite agaciro k’amafaranga agera kuri miliyoni 50 y’u Burundi, iyo udafite ibyo ucuruza bifite aka gaciro ukaba udahabwa iki cyemezo.
Aba bacuruzi ngo iyo bagiye gusaba iki cyemezo nabwo ngo babwirwa ko kidahabwa buri muntu kereka umuntu ucuruza ibintu byibuze bifite agaciro ka miliyoni 50 z’amafaranga y’u Burundi.
Aba banyarwanda bafashwe nyuma y’abandi babiri bamaze igihe bafungiye muri iki gihugu aho bakurikiranwe ku cyaha cyo kuvogera ubusugire bw’u Burundi.
Kugeza ubu Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano zayo mu Burundi cyo kimwe na Polisi, ntacyo baravuga kuri aya makuru.
Polisi yavuze ko igihe cyo kuvuga kuri aya makuru kitaragera.
Iyi nkuru turacyayikurikirana…
Izuba rirashe